Ni koko se ? Ngo ubukerarugendo mu Rwanda bugeze ku rwego rw'igihugu cya Thaïland !

Publié le par veritas

UbusambanyiKimwe mu biranga igihugu cy'Aziya cyitwa Thaïland ni ubukerarugendo bushingiye ku ngeso y'ubusambanyi (tourisme sexuel). Ba mukerarugendo baturutse mu bihugu bikize bihutira gusura icyo gihugu kubera ko bagerayo bakaba bashobora gusambanya uwo bashatse wese: Abana b'abakobwa, abana b'abahungu n'abandi. Hari bamwe muri abo ba mukerarugendo bafatwa n'ubutabera bw'icyo gihugu, bakerekeza inzira ya gereza. No mu Rwanda ngo uyu muco udasanzwe uraca ibintu; ibinyamakuru byo mu Rwanda ngo nabyo byatangiye kubyandikaho, gusa mu Rwanda ho nta mukerarugendo uraburanishwa kubera iyo ngeso!

 

Ngo hari abana b'abakobwa biga i Ruhande (bishoboka ko hari n'abigamu zindi kaminuza) bafata urugendo muri week end berekeza Kampala, bagiye gushaka abakiliya bo gusambana nabo. Muzi ko mu gihe cya shize habonetse akana k'agahinja mu musarane (WC) w'i Ruhande (kari kishwe). Umuntu akaba yakwibaza impamvu uyu muco utangiye gukwira mu bana b'abanyarwanda ! Ese ni irari ry'ifaranga cyangwa se ni ubwihebe buturuka kubukene bw'ababyeyi n'inza itewe na politike mbi y'uburezi mu Rwanda yakuyeho za Bourse n'imfashanyo kubanyeshuri ba kaza kaminuza ? ndetse ngo hari n'abakomeza berekeza za Naïrobi ! Abakunda gusoma bazi igitabo (roman) cyanditswe na Alexandre Dumas Fils cyitwa "La Dame aux Camélias", aho uyu mwanditse avuga ubuzima bw'umumalaya. Si ubuzima umubyeyi yakwifuriza umwana we akunda.

 

Igitangaje ni uko uyu muco utangiye mubo twita ko bajijutse, biga za kaminuza ! Na Leta ibifitemo uruhare mu gihe ituma za kaminuza zarahindutse ubucuruzi, aho ufite ifaranga atsinda amasomo ye , yaba umuswa cyangwa umuhanga.

Magingo aya, abanyaburayi batangiye kwerekeza mu Rwanda bajyanywe no gusambanya abanyarwandakazi (icyakora ngo ni abanyarwandakazi babishyira aho mu mahoteli cyangwa mu tubari, ngo abashaka gusambana rwihishwa berekeza za Uganda cyangwa se Kenya). Aba bazungu ngo bageze n'aho bajya bakurura amazuru y'abo bakobwa kugira ngo bamenye niba ari abahutukazi cyangwa se niba ari abatutsikazi ! Muribuka igihe abakoloni bapimaga amazuru y'abakurambere bacu kugira ngo babahe irangamuntu bitaga "Ibuku" yanditsemo ubwoko "Tutsi" cyangwa "Hutu" ? Nyamara ibi baramutse babikoreye iwabo bahita batabwa muri yombi kubera ko byitwa ivanguramoko (racisme), nyamara abanyarwandakazi babyakirira hejuru! Umufaransa niwe wagize ati "Qui vivra, verra !" .

 

Umusomyi wa VERITAS

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article