Ngo « INTORE NTIGANYA » ? IZA KAGAME NTIZIGANYA GUSA AHUBWO ZIRASIZORA ! F.Twagiramungu.

Publié le par veritas

Ndr: Ni ngombwa kuvuganira Victoire Ingabire mu mahanga.

Ejobundi ku cyumweru nakurikiranye ikiganiro cya Perezida Kagame yagiranye n’Abanyarwanda bari bacyitabiriye ari benshi, dore ko harimo n’Intore nyinshi zari zaje zitabukereye kubera ko zimwe ngo zari zaje ku ngufu. Ubwo ariko havugwaga ko muri rusange ari ikiganiro mbwirwaruhame kigizwe n’abo muri diaspora. Aha nakwibutsa ko iri jambo diaspora n’ubwo ubu risigaye rikoreshwa mu buryo bwo kuvuga abantu bahuje umuco baba mu bihugu by’amahanga, ubundi ryakoreshwaga gusa iyo bashakaga kuvuga ABAYAHUDI banyanyagiye ku isi hose. Mbere ya jenoside yo mu 1994 ryasaga n’irikoreshwa ku BATUTSI babaga mu bihugu binyuranye bahungiyemo.

Ubu ijambo diaspora rikoreshwa mu Rwanda iyo bashaka kuvuga Abanyarwanda bose bari hanze, harimo n’abo ubuyobozi bwa FPR bwita Interahamwe kimwe na za zindi bakunze gutumira muri rya kinamico bise NGWINO UREBE.

Ibyo aribyo byose, Inkotanyi muzazigaye ibindi ariko ntimukazigaye guhimba cyanga se ngo muzigaye « gupanga » no kureshya mu mayeri menshi! Ibi zibifitiye impamyabushobozi y’ikirenga. Ejo bundi rero, mu mubonano Kagame yagiranye n’Abanyarwanda bari mu bihugu by’Uburaya, bakaba ndetse bari biganjemo n’abahunze ubutegetsi bwe, ibintu byari bipanze neza cyane. Wabonaga ko byateguwe neza, na « décor » ubona ko ishimishije cyane. Ikindi abantu bari benshi koko. Abenshi wabonaga ari abasore n’inkumi bakeye. Harimo n’abantu bakuze, tuzi nka ba « ambassadeurs » Nyirinkindi Antoine, Uwibajije Sylvestre, Chrisophe Mfizi, ndetse na Ministre Cléophas Kanyarwanda !

Perezida Kagame nawe, uretse ko wabonaga asa numaze gusaza, iminkanyari yaramurenze, kandi ni mu gihe kubera ibibazo byinshi afite, nawe wabonaga yizihiwe cyane. Reka anizihirwe ntiwabona abantu bangana kuriya bagusekera, abenshi bashaka kugukozaho intoki ngo ubure kunezerwa. Twibuke ko no mu matora y’ubishize (2010) yageze aho agacinya akadiho ari kumwe n’umuryango we. Ibyo byose ariko ni ibyo Inkotanyi zita « Siasa » ni ukuvuga politiki ishaka kwigaragaza neza inyuma gusa ariko ubundi yubakiye ku kinyoma n’uburiganya ! Ari abazaga mu matora, cyanga abaje muri kiriya kiganiro cy’i Paris, uko “bipangwa” turakuzi. Bisaba ingufu nyinshi, amafaranga y’akataraboneka, n’ibindi bisa no “gutongoza” abantu mu cyayenge. Gusa ikibabaje akenshi ni uko bamwe bivugira ko ngo baba baje kwiyumvira gusa!

Muri iki kiganiro rero niho numvise akamaro k’INTORE, numva n’ubutwari bwazo, cyane aho Perezida Kagame yageze akavuga ati:

I. “INTORE NTIGANYA…”

Nabitekerejeho. Intore ntiganya ariko akenshi intore za Perezida Kagame ziratukana. Ibyo ahari nta n’ubwo bitangaje kubera ko mu kinyarwanda bavuga ko ngo: “Umwambari w’umwana agenda nka se”.

Tugarutse ku ijambo rya Kagame ngo “Intore ntiganya”, uwagerageza kuryumva arishyize mu gihe no mu gihugu byavugiwemo, yakwibaza ati: “Ese kuganya kuruta gusaba uwo wimye ni ukuhe”? None ngo intore ntiganya? Intore iraganya cyane. Ariko se yabura ite kuganya igihe umutoza w’itorero we aganya ubutisa, kandi ntamenye no kwihishira ngo arenzeho? Erega kuri benshi buriya imvugo si yo ngiro! Intore ya mbere iganya ni Perezida Kagame. Kandi amaganya ye yagaragariye mu Bufaransa, aho yasabiye ko ngo tugomba kwibagirwa amateka”! Iyi ngengabitekerezo yo kwibagirwa amateka Kagame n’intore ze badukanye , dukwiye kuyitondera cyane kuko ari yo igiye kongera kudusenyera igihugu burundu! Ubu nibwo nakumva neza impamvu kuva FPR yafata ubutegetsi, AMATEKA y’igihugu cyacu atakigishwa urubyiruko!

Koko, ngo twibagirwe amateka maze turebe imbere twitegereza gusa iterambere n’ikoranabuhanga! Nibwira ko Abafaransa badashobora kurota bibagirwa amateka yabo yanditse akaba ari nayo yabayoboye mu nzira ya “revolusiyo” na “demokarasi”.

None rero i Rwanda ngo :

(1) Tuzibagirwe ivuka n’inkomoko z’abahinza n’abami mu Rwanda, twibagirwe amoko, imiryango n’ibibazo byateye mu gihugu. Mbese tubihunge cyanga tubihishe tuvuge ko umuti ari ukubyibagirwa?

(2)Tuzibagirwe ko umwami Musinga Yuhi IV ari we wa mbere mu Rwanda warwanije Abakoloni, akabizira, akavanwa ku bwami ku ngufu, akirukanwa mu gihugu cye, agafungirwa muri Kongo, Ababiligi bakamutsindayo, bityo akagwa ku gasi ,ishyanga, inyuma y’igihugu, kandi kugeza ubu abamwishe bakaba batavuga n’aho bamushyinguye. Kuba aho muri Kongo Perezida Kagame yaramworoshe Abanyarwanda yatsinzeyo ntabwo aribyo twagenderaho ngo twibagirwe Umwami Musinga wategetse Urwanda, ahubwo tugomba gusaba Ububirigi umugogo we maze tukawushyingura mu cyubahiro.

(3)Tuzibagirwe ko Umwami Rudahigwa Mutara III wiyemeje guca ubuhake bw’inka, agatanga aguye mu gihugu cy’Uburundi ku buryo butari bwasobanuka neza. Rudahigwa atarangije guca umuco mubi w’uburetwa no gukorera abatware b’Abatutsi nta mushahara, ibihembo bikaba ibyo kugawa no gutukwa. None se tuzibagirwe kubwira abo tubyaye ko Umwami Rudahigwa yashyizweho n’abazungu?

(4)Tuzibagirwe se ko Habyarimana “alias” Gitera Joseph na Kayibanda Grégoire ari bo bafashe iya mbere bagakangurira rubanda babumvisha ko ari ngombwa kuvanaho ubutegetsi bw’Abatutsi b’indobanure bavugaga ko ntacyo bapfana n’Abahutu bahatse kuva kera, bityo bombi bakiyemeza guca Kalinga n’izayo zose, bagashyiraho Republika n’ibendera rirebwa na bose kuri 28 Mutarama 1961, bikemerwa n’amahanga nyuma ya KAMARAMPAKA yo kuri 25 Nzeli, kugeza magingo aya bikaba bicyemewe ?

(5)Tuzibagirwe se ko Umwami Ndahindurwa Kigeli V wimye muri Kanama 1959 agasimbura mukuru we Umwami Rudahigwa, yamara kumusimbura agashyiraho umutwe w’Ingabo z’Umwami zo guhosha ababwirizaga rubanda kwivumbagatanya, bityo mu Rwanda hakaba imvururu zo muri 1959, Kigeli agahunga muri Kamena 1960, yagaruka kuri 23 Nzeli 1961, akirukanwa n’Ababirigi? Tuzibagirwe se ko Kamarampaka yo guhamya ingoma ya cyami, cyanga Republika, yakozwe kuri 25 Nzeli 1961, yari yasabwe n’Umwami Kigeli V hamwe n’ishyaka LUNARI, LONI ikabyemeza? Kuva kuri iyo tariki Repubulika niyo yemejwe na rubanda kugeza ubu, dore hashize imyaka 50.

(6)Tuzibagirwe se ko Dominiko Mbonyumutwa yabaye Perezida w’Urwanda w’agateganyo, Kayibanda Grégoire akaba yarabaye Ministre w’Intebe muri icyo gihe cy’agateganyo, hari hategerejwe Kamarampaka; bityo nyuma yayo Kayibanda akaba Perezida wa Republika wemewe n’amahanga na LONI? Izo ntwari zose zahaye rubanda ishema ryo kwitwa Abenegihugu tuzibagirwe ngo ni uko Kagame ashaka kuvugwa wenyine?

(7)Tuzibagirwe ko habayeho coup d’Etat yo muri 1973 yahitanye abategetsi benshi bavukaga i Gitarama barimo na Perezida Kayibanda Grégoire?

(8)Tuzibagirwe se ko Abanyarwanda benshi biganjemo Abatutsi bahunze muri 1959, na 1963, bakaza kwibwiriza gufata intwaro, bagatera Urwanda taliki ya 1/10/1990 baturutse Uganda, bakarwanya ubutegetsi bwa Habyarimana! None se twibagirwe ko Habyarimana na Perezida Ntaryamira barashwe nk’inyoni, bagapfa bishwe na Kagame, bigakurura imvururu zateje jenoside yakorewe Abatutsi, intsinzi ikaza kuba iya FPR muri Nyakanga 1994, impunzi z’Abatutsi zigataha zemye, ariko zirengagije ko zitashye mu mivu y’amaraso y’Abanyarwanda benshi, kandi ko zisize Umwami Ndahindurwa Kigeri V mu mahanga, aho isi iterwa inkingi. None na we, kimwe na se Musinga, akaba agiye kuzarangiriza iminsi ye ishyanga?

Ndr: Kagame aratinya amateka kuko afite ibigwi bibi yayagizemo !

(9) Koko twibagirwe abantu bose Inkotanyi zishe kuva za Byumba ukageza za Cyangugu, ndetse no muri Kongo! Twibagirwe abavanywe mu byabo n’intambara bakaza kwicwa na Kagame abatsize mu nkambi ya Kibeho hagapfa abageze ku bihumbi munani (8000)?

(10)Twibagirwe se impunzi z’Abahutu barenga ibihumbi 200, Kagame yatsinze muri Kongo ( aho Ababirigi batsinze Musinga, tugaterera iyo!) nk’uko byemezwa na Mapping Report ya LONI yasohotse taliki ya 1/10/2010 !

(11)Twibagirwe rero abanyapolitike Kagame yishe, barimo Gatabazi Félicien, Gapyisi Emmanuel, Sendashonga Seth, Kabera Assiel, Rwambuka, Col. Cyiza Augustin, na Dr. Hitimana Leonard cyanga abanyamakuru banyuranye bishwe, abandi bagafungwa bazira ibitekerezo byabo?

None se ko wumva intore itaganya, twasobanura dute ibyo Perezida Kagame yavugiye ku Gikongoro, ku itariki ya 7 Nyakanga 2007, agira ati: “Ikimbabaza cyane ni ukubona baragiye (Abahutu) muri Kongo ntabishe bose ngo mbamare, no kuba Perraudin (Munsenyeri) yarancitse”. Nyamara tuzi neza ukuntu Kagame yatsembye atababarira benshi mu bari bahungiye Inkotanyi mu mashyamba ya Kongo. None se aka kababaro ko kuba Kagame atarishe abo yagomba kuyobora, twakita iki kitari amaganya matindi? None ngo Intore ntiganya? Iraganya ahubwo igasizora.

Ndr: Vidéo y'amaganya y'intore nkuru!

Kwibagirwa amateka yacu, yaba aya vuba cyanga aya kera, ntabwo ari wo muti wo gukemura ibibazo dufite mu Rwanda. Amateka agomba kwigwa, agasobanurwa neza, akumvikana cyane ku rubyiruko. Tugomba kwirinda gufifika no gucurika amateka yacu kubera ko ubwayo ari umuti w’ibikomere dufite ku mutima, cyanga se akatubera inzira nziza yo gushimangira ibyiza tuyakesha, tukabyamamaza dufite ishema. Abatinya amateka ni abafite ibigwi bibi bayagizemo. Ibibi nibikosorwe, ababikoze babihanirwe cyangwa babiherwe imbabazi, niba bagize ubutwari bwo kuzisaba.

II. Imyigaragambyo si amaganya!

Ndr: Kagame amaze gutera benshi uburakari, ubu biteguye guhangana na we !

Muri politike, kwigaragambya ni igikorwa gikomeye cyane (acte politique important) cyo kugaragaza ibitekerezo byawe, ukerekana ibyo ugaya cyanga ibyo ushima , ibyo wumva ugomba kurwanya n’ibyo wumva ko ugomba gushyigikira.

Mureke twese Abanyarwanda bo hanze no hagati mu gihugu dushimire cyane abateguye Umwigaragambyo wabereye i Paris ejobundi ku wambere, tariki 12 Nzeli 2011. Dushimire amashyirahamwe yose yabigizemo uruhare ariko dushimire by’umwihariko COVIGLA yafatanije n’andi mashyirahamwe yo mu mijyi inyuranye cyane nka SOCIRWA yo mu Bubiligi, ndetse tutibagiwe n’amashyaka yabafashije ku buryo bunyuranye cyane nka FDU yifatanije na RNC, ndetse na PDP.

Uyu mwigaragambyo wagenze neza, nta muvundo, kandi witabiriwe n’Abanyarwanda benshi biyemeje kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Kagame n’agatsiko ke. Ikindi ni uko COVIGLA yashoboye no gufatanya na benewacu b’Abanyekongo ndetse n’abandi banyamahanga b’Abazungu.

Ikindi kandi twashima ni uko uyu mwiragambyo utihariwe n’amashyaka, ahubwo ukaba warahuje Abanyarwanda bose berekanye ko bashyigikiye byimazeyo Abanyapolitike bafunzwe n’ubutegetsi bw’agatsiko kagizwe n’abaregwa ubwicanyi barimo Perezida Kagame. Abo banyapolitike bafungiye ibitekerezo byabo ni: Madame Ingabire Umuhoza Victoire, Mushayidi Deo, na Ntaganda Bernard. Aba banyapolitike uko ari batatu bari mu Banyarwanda bakiri bato bagize ubwitange budasanzwe, bityo kubibuka bikaba ari inshigano ya buri wese ushaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Ikindi cyashimishije ni uko n’abandi Banyapolitike bafunze nka Charles Ntakirutinka na Dr. Niyitegeka nabo batibagiranye.

III. Isomo dusigaranye

Ndr: Victoire nakatirwa , tuzakora imyigaragambyo ya KARAHABUTAKA !

Isomo rikomeye twakura muri uyu mwigaragambyo ni iryo kumenya ko igihe kigeze cyo gushyira hamwe, tugafatana urunana tugahagurukira rimwe, tukarwanya ubutegetsi bw’Agatsiko karegwa ubwicanyi. Ejobundi Abanyarwanda berekanye ko bemera amateka yabo, kubona Abahutu batwaye amafoto ya Mushayidi Deo cyanga Abatutsi bafite amafoto ya Madame Ingabire byerekanye ko igihe kigeze cyo gusimbuka urukuta rw’amoko.

Igihe kirageze tukareka kurwanira ibyubahiro by’abategetsi ku giti cyabo, ahubwo tugatanga ibitekerezo byubaka Urwanda, ibitekerezo bishingiye ku kuri kw’amateka yacu n’amateka y’igihugu, tugakosora ibitagenda bitudindiza, tukihatira umugambi w’ubumwe bw’Abanyarwanda, tukirinda ibyadutanya, tukubahana, maze urubyiruko tukarurinda kugwa mu mutego w’amacakubiri, rukirinda kuganya, twese hamwe tugatekereza amagorwa n’akaga abacu bari mu gihugu barimo, bityo tugashaka uburyo bwose bwo kubasanga iwacu i Rwanda. Nitwifatanya twese tuzatsinda Kagame, NTA KUNDI BYAGENDA.

IV. Kurarika

(1)Muri iki gihe imfungwa za politike zo mu Rwanda ziduhanze amaso kandi ziteze amatwi zishaka kumva ko hari inzira n’amatwara meza dufite yo kuzitabara ku rugamba zirimo. Nta kindi twabamarira, uretse kubavuganira mu mahanga. Kubavuganira kwiza ni uko twajya dukora imyigaragambyo kenshi twereka amahanga ko twamagana ifungwa ryabo ridafite ishingiro no kwerekana akarengane kari mu Rwanda.

(2)Ku byerekeye IGABIRE VICTOIRE UMUHOZA, ku buryo bw’umwihariko, ndabasaba mwese ko twaba maso tugakurikiranira hafi uko urubanza rwe ruri kugenda! Umunsi Kagame yibeshye akamukatira bimwe bya nyirarureshwa agamije kumwumvisha, tugakora imyigaragambyo KARAHABUTAKA, dusaba ko arekurwa nta yandi mananiza agasanga umuryango we.

Ndr: Ngo Kagame arashaka kumukatira imyaka 30 y'igifungo !

(3)Ntabwo byumvikana ko Kagame uregwa kuba yarishe abakuru b’ibihugu bibiri, uw’Urwanda n’uw’Uburundi, akaba yarishe impunzi z’Abahutu muri Kongo, akaba anaregwa no kuba yarishe Abanyekongo, Abafaransa, Abesipanyoro….ariko we aho gufungwa akaba yirirwa yidegembya, akagerekaho gufungisha inzirakarengane akanazicira urubanza !

(4) Imyigaragambyo ihoraho ya buri mezi abiri nibura yari ikwiye kujya itegurwa, igakorerwa kuri za ambassade z’Urwanda aho ziri hose, dusaba ko ibihugu bifitanye umubano n’ u Rwanda byakwamagana Kagame ndetse bigasaba LONI ko ari Kagame ubwe wafatwa agafungwa kuko ari we mwicanyi kabombo, kandi ibyo bihugu bigakora iyo bwabaga kugira ngo Ingabire Victoire na bagenzi be barekurwe batahe iwabo.

(5) Ntabwo byumvikana ukuntu Madame Ingabire Victoire yashakirwa ibyaha bitagira ingano kugira ngo ahanirwe gusa ko yasabye ko Abahutu bapfuye nabo bashyingurwa mu cyubahiro! None se bo si abantu bakaba n’Abanyarwanda nk’abandi? Gusaba ko Abahutu bishwe nabo bagira urwibutso mu gihugu cyabo si icyaha nk’uko Kagame n’abambari be bashaka kubitwemeza ahubwo ni imwe mu kingi zikomeye z’UBWIYUNGE BUZIRA KUGAYANA.

Igihe rero kirageze ngo Benekanyarwanda twese duhaguruke duharanire iyo ntego.

Faustin Twagiramungu

Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Siasa ya OMERTA ya FPR ku mateka y’u Rwanda

1)Amateka y’u Rwanda atavuga ibigwi FPR si amateka. Niyo mpamvu agomba
kuyungururwa n’abiru b’Icyama: “Histoire révisée partisane Pro-FPR”. 2)Génocide igomba kuvugwa ni y’Abatutsi
gusa. 3)Abahutu bose batsembwe kubushake no muburyo buteguwe na FPR, bazira
ubwoko bwabo  ntibagomba kuvugwa no kwibukwa.  4)  Ese iyo yo si Génocide
ethnique et culturel FPR yakoreye Abahutu?  Jean Musafiri.

Répondre
K

Umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa Lambert MENDE yatangarije BBC kuri
uyu wa kabili taliki 13 Nzeri 2011 ko ntaho ihuriye n'ibirego Leta ya Kagame ihagarariwe na Ruberwa Bonaventure ishinja Congo ko yaba yarateguye umugambi wo kugaba ibitero mu Rwanda ifatanyije na
Ingabire Victoire umuyobozi wa FDU-Inkingi nk'uko uwo mushinjacyaha yabivugiye mu rukiko rukuru rwa Kigali aho anashinja Ingabire kurema umutwe wa gisirikali wo gutera leta ya Kigali. Ibi
biragaragaza ko ibyo Ruberwa avuga ko babonye impapuro zivuye muri Congo zoherejwe n'ubushinjacyaha bwaho ari ibinyoma ko ahubwo izi mpapuro bashobora kuba ari impimbano (fals) zacuzwe kugirango
Kagame abone uko yikiza Ingabire n'ishyaka rye dore ko ubu rimugeze ku buce.

Répondre