Mu gihe amahanga arangariye intambara ya Israël na Palestina , M23 yubuye imirwano muri Congo !

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L457xH298/arton29660-2951c.jpg

Mu gihe rurimo rwambikana hagati ya Israël na Palestina amahanga yose akaba ariho arangariye , M23 n’u Rwanda ruyifasha byigiriye inama yo kubyutsa imirwano batera ibirindiro by’ingabo za Congo; igihugu cya Uganda cyo kikaba gisa ni kivuga ko iyo ntambara itewe n’ingaruka zo gufunga umupaka wa Bunagana ko kandi yabimenyesheje Congo.


 

Ingabo za Congo FARDC zirimo zirwana n’inyeshyamba za M23, imirwano ikaba yubuye kuri uyu wa kane taliki ya 15/11/2012 kubirometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma ahitwa Kibumba nkuko byemezwa n’abayobozi b’igisilikare cya Congo. Iyo mirwano yubuye mu gihe hari hamaze agahenge kagera ku mezi 3.

 

Umuvugizi w’umutwe wa 8 w’ingabo za Congo Koloneli Olivier Hamuli,avuga ko umutwe wa M23 ariwo watangiye imirwano saa mbiri za mu gitondo; ugaba igitero ku ngabo za Congo FARD zari zikambitse muburasirazuba bwa Kibumba.

 

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako karere avugako urujya n’uruza hagati ya Goma na Butembo unyuze Rutshuru rwahagaze kubera iyo ntambara; hakaba hari abantu benshi iyo mirwano yakuye mubyabo ubu bakaba bahungira ahitwa Kanyarucinya hafi y’umujyi wa Goma.

 

Iyo mirwano yubuye nyuma y’amasaha 24 gusa igihugu cya Uganda kibisabwe na Congo gifunze umupaka wa Bunagana inyeshyamba za M23 zabonagaho amafaranga menshi bitewe na duwane ihari bakiragaho amahoro yageraga hagati y’ibihumbi 500 na 700 by’amadolari buri kwezi. Mbere yo gufunga uwo mupaka ,igihugu cya Uganda cyamenyesheje igihugu cya Congo ko kizirengera ingaruka zizaterwa n’icyo kibazo cyo gufunga uwo mupaka. Kubera ko inyeshyamba za M23 zabonye ko Congo izibujije amahaho kandi zikaba zibona zigoswe , ziyemeje kubyutsa intambara.

 

Ikinyamakuru igihe.com kivuga ko hari umunyarwanda wakomerekejwe n’isasu ryambutse umupaka kubera iyo mirwano, iyo ntambara ikaba irimo ikoreshwamo imbunda ziremereye n’indege z’intambara kuruhande rw’ingabo za congo.

 

Ikinyamakuru cya J.A kiravuga ko umuyobozi w'ingabo za Congo zo muri kariya gace yemeza ko batewe n'agatsiko k'abasilikare bavuye mu Rwanda mu gihe ingabo za Congo FARD zari zihanganye n'igitero cya M23 cyari kivuye ahitwa Rugali na Cyibumba uturere natwo twegereye u Rwanda.


Koloneli Hamuli watanze ayo makuru umunyamakuru yamubajije niba yashoboye kumenya ako gatsiko gato k'abasilikare kavuye mu Rwanda; nawe asubije atanga ikibazo ati :"wakabwirwa ni iki se ni ba ari abasilikare b'u Rwanda cyangwa aba M23 ko bose bambara imyenda imwe?" 

 

Hagati y'ingabo za Congo na M23 ni nde washotoye undi? BBC Gahuza irabaha igisubizo:

 

 

Source: okapi.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article