Leta ya Kagame itangije irindi tsembatsemba ry'abaturage ibicisha inzara !

Publié le par veritas

Leta irandura imyaka y'abaturage si inkunguzi ?

 

Source: Umuvugizi.com

 

Itangazo dukesha Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR), gifite ikicaro mu gihugu cy’Ububiligi, riramagana ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukomeje gahunda yabwo yo kwicisha abaturage inzara. «CLIIR» yemeza ko mu mpera z’ukwezi kwa nzeri 2011, abaturage benshi bo mu Rwanda babuze uwo batakira kubera ubutegetsi bubarandurira imyaka, bukanabatemera intoki, ndetse n’ibiti by’imbuto ziribwa byari bibatunze. Mu turere hafi ya twose tw’igihugu, iki kigo kirerekana ukuntu ubutegetsi bwa FPR butigeze buhwema kugaragaza ko gahunda yabwo ishingiye ahanini k’ukwicisha inzara abaturage no kubakenesha.

 

«Muri Huye : Mu cyahoze ari komine Maraba, munsi y’ishyamba rya Huye (Ibisi bya Nyagakecuru), hagabwe igitero cy’abakozi ngo bari batumwe kuza gutema intoki, ibiti bya avocat n’amacunga, amapera n’amapapayi. Batemaguye intoki n’imyaka yose abaturage bari barahinze, ndetse n’ibishyimbo byari bimaze kumera barabiribata. Ubu abaturage bararira ayo kwarika kuko basizwe iheruheru n’icyo gikorwa cy’urugomo, cyakozwe mu rwego rwa gahunda ndende yo guhingisha abaturage ku ngufu ibihingwa bitabatunze, ari byo ibigori, ikawa, inanasi, indabyo, n’ibindi.

 

Kuwa kane, tariki ya 29/09/2011, mu cyahoze ari komini MARABA, mu masegiteri ya CYARUMBO, SHYEMBE, hagabwe igitero cy’abakozi boherejwe na Leta, batema intoki n’ibiti by’imbuto ziribwa byose. Abaturage ubu batakigira ikibatunga, benshi barihebye, baheze mu buriri. Ibyo byakozwe mu rwego rwo kubashishikariza kuhatera amakawa kuko ngo n’imyobo yo kuyateramo, yamaze gucukurwa.

 

Abakozi bakoreshwa muri ibyo bikorwa by’urugomo ngo bahembwa amafaranga y’u Rwanda 800 ku munsi. Iyo baje gutemera abaturage imyaka, baza bameze nk’abagabye igitero ari benshi cyane, bakanyukanyuka imyaka yose yeze mu milima, bagatera ubwoba n’abaturage. Benshi bahitamo kwikingirana mu mazu kuko bakutse umutima. Ibi ngo bibibutsa inkundura z’ibitero byagabwaga n’interahamwe zazaga kwica, gusenya no gusahura mu gihe cy’itsembabwoko».

 

«Muri RUHENGERI : Kuwa gatanu tariki 30/09/2011, mu karere ka NYABIHU mu cyahoze ari komini NKULI, mu milima iri aho bita «SASANGABO», «KABYAZA», abaturage bategetswe kurandura imyaka yabo (ibishyimbo) bagatera ibigori ku ngufu za Leta. Ibishyimbo byaranduwe byahinzwe n’abaturage, bemeza ko Leta atariyo isanzwe ibatunze, ko nta n’impamvu yo kubashonjesha. Abo baturage kandi baciwe amafaranga 10.000 Frw by’igihano cyo kuba barahinze imyaka ibatunga. Iyo banze gutanga ayo mafaranga, abategetsi b’inzego z’ibanze babatera mu ngo zabo,bakabatwarira amatungo yo mu rugo: inka, ihene, ingurube, inkoko n’andi matungo magufi.

Muri ako karere, abaturage ntibashaka guhinga ibigori gusa kuko si byo biryo bibatunze. Barifuza guhinga ibishyimbo, ibirayi n’amasaka kuko ariyo myaka ibatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi.


Igitugu cya Leta cyo kubahingisha ibigori n’ibindi bihingwa Leta ibategeka, basanga bigamije kubicisha inzara ku buryo bidahagaritswe aka kanya, bizamera nk’irindi tsembatsemba ry’abaturage batunzwe n’isuka yabo».

 

«Muri KIBUYE: Mu mpera z’ukwezi kwa NZERI 2011, mu cyahoze ari perefegitura KIBUYE, komini GITESI, naho Leta ya Kagame yagabyeyo igitero cyo gutema intoki no kwangiza imyaka y’abaturage. Iyo gahunda yatangijwe guhera muri segiteri BURUNGA, batemye intoki zegereye umuhanda aho bita «Mu Kigezi», ukazamuka ukagera kuri FOYER ugana mu mujyi wa Kibuye muri Gitesi».

 

«Muri CYANGUGU: Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli 2011, mu cyahoze ari Komini KARENGERA, segiteri NYANUNDA, muri paruwasi gatolika ya MWEZI, abaturage bategetswe kurandura ibishyimbo n’imyumbati bahinze. Ubu abaturage barimo kurira ayo kwarika kubera ko inzara izabamarira kw’icumu.

Ibi bikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage biherekejwe n’iterabwoba rikabije. Abayobozi b’ibanze nabo ngo baba batewe hejuru n’ababakuriye muri buri Karere».

«Muri BYUMBA: Mu karere ka RULINDO mu cyahoze cyitwa Komine CYUNGO, babujije abaturage guhinga ibijumba n’amasaka kandi ari byo biribwa bibatunze. Babategeka guhinga ibigori ku ngufu. Ibi bikorwa, abaturage bita urugomo rwa Leta, byakozwe mu mpera za Nzeri 2011.

 

Mu cyahoze ari komini RUTARE, BUYOGA, KIBALI, na GITI, naho niko bimeze. Abaturage babujijwe guhinga imyaka isanzwe ibatunga (ibijumba, amasaka, imyumbati). Ngo bagomba guhinga ibyo Leta ibategetse (ibigori) kandi nta biribwa by’inshumbunshanyo Leta yabateganirije».

 

«RUHENGERI: Abayobozi baranduye imyaka y’abaturage babashinja kwinangira (Imvaho nshya n°1925 yo ku wa 28 kugeza ku wa 30 nzeri 2009). Abaturage bagera kuri 1/10 cy’abatuye Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze ngo bigometse kuri gahunda yo guhuza imikoreshereze y’ubutaka, bugahingwaho igihingwa kimwe, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge. Abaturage batabibona batyo, bo barashinja abayobozi babo kubarandurira imyaka, bagasaba kuremganurwa».

 

«KARONGI: Ku cyumweru taliki ya 03/01/2010, mu makuru yanyuze kuri radio Rwanda saa moya z’umugoroba, mu gice cy’amakuru cyitwa IBIVUGWA IWACU, umunyamakurukazi witwa Kayumba Beyata, uhagarariye ORINFOR mu turere twa Karongi na Rutsiro, mu nkuru ye ijyanye n’ivugurura ry’ubuhinzi ry’ahitwa Manihira muri Rutsiro, yatangiye. agira ati: «Iyo abaturage b’aho hantu bumvise ko hari umunyamakuru ugeze muri ako karare, baza biruka kugirango bamugezeho akababaro kabo batewe n’inzara bafite, kubera ibyiswe ivugurura ry’ubuhinzi muri ako Karere».

 

Mu bumvikanye muri icyo kiganiro harimo umubyeyi witwa Musabyimana Madelena wagize ati: «turashonje rwose kubera ko imilima yacu badutegetse kuyigurisha. Ahantu hari ubutaka bwiza twahingaga ibirayi ubu bahateye icyayi; barazaga bakaduha amafranga y’intica ntikize ingana n’ibihumbi 600 kw’ isambu ingana na hegitari kandi irimo inzu. Ntibigeze batwereka ahandi dutura, none ayo mafranga twarayamaze twirirwa bamwe tubungera dusabiriza. Aho bamwe basigaranye hatatewe icyayi babujije abaturage kuhatera ibijumba kandi byari bimwe mu biribwa biramira abaturage muli ako karere. No nu bashakaga guhinga muli iyi minsi barababujije ngo babategeka ko bose bazatangira guhingira rimwe mu kwezi kwa kabiri, kandi bagahinga ibiribwa abayobozi bazabahitiramo». Ikindi uyu mubyeyi yavuze ni uko ngo «babategetse gutema intoki bababeshya ko zirwaye indwara ya kirabiranya, ahubwo ari ukugirango insina zicibwe muli ako karere. Ngo uwatindaga gutema urutoki rwe bamucaga amafaranga 5000».

 

«CYANGUGU: Mu kwezi kwa Gashyantare 2010 mu mugi wa Kamembe bahatemye intoki z’abaturage hakoreshejwe igitugu n’iterabwoba».

«GITARAMA : Itangazo rya CLIIR, n°95/2006 ryo muri Nzeri ryamaganye gahunda yo gutema INTOKI muri Gitarama. Icyo gihe gahunda yarahagaze ariko ubu ishobora kongera kubura».


Amategeko ya LONI abuza Leta zose gushonjesha abaturage no gushwanyaguza amasambu bahingamo ibibatunga.

Nk’uko byanditswe mu gitabo cyasohotse muri Gicurasi 2003, muri Editions Mille et Une nuits, collection Essai, cyitwa “Le droit à l’Alimentation”cy’umugabo w’umusuwisi witwa Jean ZIEGLER, wabaye Rapporteur wa LONI ushinzwe ibiribwa, taliki ya 17/04/2000, yagize, ati: «Nta Leta n’imwe ifite uburenganzira bwo kubuza abaturage guhinga imyaka isanzwe ibatunga. Ahubwo Leta zitegekwa na LONI kugaburira abaturage iyo bashonje. Buri muturage utuye kw’isi afite uburenganzira bwo guhinga isambu ye, agahingamo ibiribwa ashatse bimutunga kandi bihuje n’imirire ye bwite asanganywe». Dore uko abivuga mu rurimi rw’igifaransa: “«Le droit à l’alimentation est le droit d’avoir un accès régulier, permanent et libre, soit directement, soit au moyen d’achats monétaires, à une nourriture quantitativement et qualitativement adéquate et suffisante, correspondant aux traditions culturelles du peuple dont est issu le consommateur et qui assure une vie psychique, individuelle et collective, libre d’angoisse, satisfaisante et digne».

 

Jean ZIEGLER arongera, ati: «Kw’isi buri munsi hapfa abaturage 100.000; miliyoni 826 barangwa n’imirire mibi n’uburwayi bujyana n’inzara, nyamara ubukungu buri kw’isi bwatunga miliyari 12 z’abantu, bakarya neza bagahaga, bakanatura heza. Ibihingwa bigaburira abantu kw’isi biragenda birekwa guhingwa, ahubwo amasosiyete mpuzamahanga ni yo agenda yiharira ubuhinzi n’imbuto z’ibihingwa. Byose bigakungahaza ibihugu by’i Burayi bisanzwe bifite umusaruro w’ikirenga, mu gihe ubuhinzi bwo mu bihugu bikennye bwo bugenda busenyuka gahoro gahoro. Mu rwego rwo kurwanya ingaruka zo kugurisha ibigo bya Leta no kwiharira ubukungu, LONI yahimbye ubundi burenganzira bushya: «Uburenganzira bwo Kwihaza mu biribwa».

 

«Twibutse kandi ko abaturage batuye mu Karere k’Ubugoyi mu byahoze ari amakomini ya Kanama, Rubavu na Nyamyumba, bongeye kurwara amavunja nko mu gihe cy’ubukoroni. Benshi muri bo bagiye basenyerwa amazu, bagatemerwa INTOKI zari zibatunze. Basubiye mu bukene buteye agahinda, ubu bamwe muri bo barwaye amavunja abagera ku matwi».

 

Iki kigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda,kiranasaba abanyarwanda bose baba mu Rwanda no mu mahanga, gukurikirana bene wabo batuye hirya no hino mu makomini, bakamenya aho gahunda ya Leta igeze ibicisha inzara, hakoreshejwe amayeri yo guhingisha igihingwa kimwe muri buri karere (MONOCULTURE), kandi bigakorwa ku ngufu ziherekejwe n’iterabwoba ry’abayobozi. Iki kigo kiranibutsa ko Umuryango wa LONI ushinzwe Ibiribwa kw’isi (FAO) wabujije za Leta guhatira abaturage guhinga igihingwa kimwe rukumbi. CLIIR isoza itangazo ryayo isaba abakuru b’amadini yose akorera mu Rwanda (Kiliziya Gatorika, Kiliziya zose z’abaporoso, Abadivantisiti, Abapentekote, Abayisilamu), n’andi madini amaze iminsi avuka mu gihugu, guhagurukira kurwanya iyi gahunda igamije kwicisha abaturage INZARA, UBUKENE, no KWIHEBA mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.

 

 

 

Amiel Nkuliza, Sweden. 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article