Rwanda : Abanyamakuru bakomeje guhohoterwa ngo kuko bavuze icyo batekereza: Habarugira Epaphrodite asanze abandi mu gihome !

Publié le par veritas

Stidio.pngAmakuru agera ku IGIHE avuga ko umunyamakuru Habarugira Epaphrodite usanzwe ukorera Radio Huguka ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Muhanga, yashyikirijwe ubushinjacyaha akekwaho kuvuga amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside kuri radiyo.

 

Umunyamakuru Habarugira yafashwe n’inzego za Polisi kuwa Kabiri tariki 24 Mata 2012, nyuma ya’ho bivuzwe ko yavuze amagambo adahesha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu makuru yo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 22 Mata 2012.


Ubuyobozi bwa Radiyo Huguka bwahise bushyikiriza Habarugira ibaruwa imusezerera, kuwa Mbere tariki 23 Mata 2012. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri telefone, Umuyobozi wa Radio Huguka Ndekezi Eugène yagize ati :”Ndumva dosiye y’uwo munyamakuru iri mu butabera, nkurikije amahame agenga imyitwarire n’imikorere y’itangazamakuru (Ethique et Déontologie Journalistique) ntacyo nkwiriye gutangaza”.


Yakomeje kandi avuga ko yizeye Ubutabera bw’u Rwanda kuko bufite ubushobozi buhagije bwo kwerekana ukuri gusesuye ku biregwa Habarugira Epaphrodite. Abakurikiranaga amakuru ya Radiyo Huguka kuri icyo Cyumweru, bavuga ko bibajije ibyari byateye uwo munyamakuru kuko ibyo yasomye ku mugoroba byari bitandukanye n’ibyo mu gitondo cyo ku Cyumweru.


Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Alain Mukuralinda yatangaje ko dosiye y’uyu munyamakuru yashyikirijwe ubushinjacyaha kuwa Kane tariki 26 Mata 2012. Mukuralinda akomeza avuga ko mu cyumweru gitaha ariho ubushinjacyaha buzaba bwarangije gufata umwanzuro wo kumukurikirana mu nkiko cyangwa kumurekura.

Hejuru ku ifoto : Studio ya Radio Huguka

 

Source: igihe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article