Iyicwa ry’abepiskopi n’abandi bihayimana i Gakurazo ku cyumweru le 5 Kamena 1994. Vénuste Linguyeneza.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Uhereye iburyo: Mgr Vincent Nsengiyumva wa Kigali, Joseph Ruzindana wa Byumba, Thaddée Nsengiyumva wa Kabgayi.

(Byahinduwe mu Kinyarwanda n'Ubwanditsi bwa www.leprophete.fr )

Ngiye kubabwira uko abasenyeri Visenti NSENGIYUMVA, arkiyepiskopi wa Kigali; Yozefu RUZINDANA, umwepiskopi wa Byumba na Tadeyo NSENGIYUMVA, umwepiskopi wa Kabgayi akaba na perezida w’inama nkuru y’abepiskopi, hamwe n’abapadiri 9 n’umukuru w’Abafurere b’Abayozefiti, Yohani Batista NSINGA bishwe. Abo bapadiri bishwe bose bari aba diyosezi ya Kabgayi, usibye Diyonizi MUTABAZI wari uwa diyosezi ya Nyundo : yari yahunze Nyundo bamaze kumutera icumu ryari ryamukomerekeje bikomeye ku kiganza (cy’iburyo niba nibuka neza). Yibwiraga ko ubwo yarusimbutse byarangiye. Abapadiri bandi bishwe ni Musenyeri Yohani Mariya Viyane RWABIRINDA, igisonga cy’umwepisopi wa Kabgayi; Musenyeri Inosenti GASABWOYA wigeze kuba na we igisonga cy’umwepiskopi wa Kabgayi; ba padiri Emanweli UWIMANA,wayoboraga seminari nto y’i Kabgayi; Silivestiri NDABERETSE, umubitsi wa diyosezi, Berenarido NTAMUGABUMWE, wari ushinzwe amashuri; Farasisiko Saveri MULIGO, padiri mukuru kuri katedrali n’abafasha be Aluferedi KAYIBANDA na Fidèle GAHONZIRE (uyu we  akaba yari na omoniye w’ibitaro). Mu by’ukuri rero ni abari bafite bose imyanya y’ingenzi mu buyobozi bwa diyosezi ya Kabgayi bahatikiriye.

Ndabivuga kubera ko nabibonye, kubera ko hari abihaye kubivuga babeshya cg. se ku buryo butuzuye, kubera ko kugeza ubu ntawigeze asaba abagabo babihagazeho kubitangira ubuhamya (kabone n’abepiskopi bo mu Rwanda kugera magingo aya ntibigeze bambaza kubabwira uko byagenze), kubera ko n’ababigarukaho muri iyi minsi babyakira uko FPR ibibabwiye. Nyamara, ababihagazeho bakiriho ni benshi. Buri wese muri bo yagombye kuvuga uko yabibonye. Imbonerahamwe y’ubuhamya bwabo bwose ni yo yafasha abantu kumenya ku buryo bwuzuye, nyakuri kandi budasubirwaho uko  ibintu byagenze. Birashoboka kandi kumenya amazina y’abasirikari bari bayoboye ingabo icyo gihe mu karere ka Kabgayi. Ntawashidikanya ko ari bo bakoze buriya bwicanyi, atari ibintu bibagwiririye; ahubwo, tubivuge tubisubire, babigambiriye rwose.

Icyambere cy’ibanze ni uko abo bepiskopi bari bazi ibyashoboraga kubabaho;  ariko banze guhunga. Bari babiganiriyeho kare kose n’abapadiri bayoboraga ibigo by’i Kabgayi.

FPR rero ikugereye i Kabgayi le 2/6/1994. Kabgayi yose irafashwe ahagana mu ma saa sita. Kabgayi yose, ni ukuvuga kugera ku igaraje ya diyosezi : icyitwa icya diyosezi cyose, ushyizemo n’ibitaro, amashuri, atoliye, seminari nkuru yigisha filosofiya n’amazu y’abakozi. Nk’uko bisanzwe, FPR igusha buri gihe isaha yo kujya ku meza yegereje. N’aha ni ko byagenze, bageze kwa Musenyeri hagati ya saa tanu (11h00) na saa sita (12h00). Ariko gucengera kwabo kwo kwari kumaze iminsi ndetse n’ibyumweru byinshi. Bashakaga abepiskopi, ariko cyane cyane arkiyepiskopi wa Kigali. Icyo gihe nyine yibukaga umunsi ngarukamwaka yahereweho ubwepiskopi kuko yabuhawe le 2/6/1974. Hari hateguwe ifunguro ryiza; ariko ababyiririye ni abo nyine batari banatumiwe.

Abasirikari ba FPR babanje kurundanya imbere ya katedrali abo bapeskopi uko ari batatu na Musenyeri Gasabwoya, Musenyeri Rwabirinda, padiri Muligo, Furere Nsinga, nyuma bongeraho na padiri Uwimana. Babirije aho ku zuba kugera ahagana saa cyenda (15h00), ubwo babamanuraga bakabajyana ku ishuri ry’abaforomokazi. Ahagana saa moya za nimugoroba (19h00), abasirikari barabazamuye, babasubiza kwa Musenyeri kugirango bafate utwangushye. Ubwo abasirikari baboneyeho akanya ko gusakuma abapadiri bose bari i Kabgayi (usibye abari bakiri mu iseminari nkuru yigisha filozofiya).  Hari abakobwa 3 biyemeje kubaherekeza ubutabava iruhande. Ntako abasirikari batagiraga kugirango abo bakobwa bave aho. Tuvuge, barababwiraga ngo nibitahire, bakanga. Ku wa 5, ahagana saa cyenda z’ijoro (3h00), abo bantu bose burijwe imodoka, bajyanwa mu Ruhango, ku  bilometero nka 15. Hari inzu babashyizemo hafi y’ibiro bya komini. Mu cyumba cyegeranye n’icyo barimo, hari imfungwa zari ku ngoyi. FPR yaje kuzica mu gatondo. Abepiskopi bagumye ahongaho hamwe n’abapadiri kugera ku cyumweru le 5/6 mu gitondo.

Ku cyumweru mu gitondo le 5/6 babajyanye  i Gakurazo muri novisiya y’Abafurere b’Abayozefiti. Padiri mukuru wa Byimana yatunguwe cyane no kubabona agiye kuvugira misa Abafurere, Abihayimana n’abandi bantu bari bahahungiye. Ni Furere Vivens wari wagiye kumusaba ko yabavugira iyo misa kubera ko ntawundi mupadiri wari uhari. Ubwo abari bavuye mu Ruhango bifatanije nawe mu kuvuga iyo misa. Ni yo misa ya nyuma bavuze kubera ko baje kwicwa ku mugoroba, ahagana i saa moya (19h00). Kuba wari umunsi w’Isakaramentu ritagatifu bita kandi umunsi w’Amaraso Matagatifu bifite icyo bisobanura.

Ndagirango mvuge ko hagati aho abo basirikali bari bategereje amabwirizia y’abakuru babo. Kimwe n’uko bashatse kurundanyiriza hamwe abayobozi bose b’ibigo bya Kabgayi. Ni muri urwo rwego, aho nari nibereye mu Byimana hamwe n’abandi bapadiri 4 (uwari ushinzwe imyigire mu iseminari nkuru yigisha filozofiya n’abapadiri bo kuri paruwasi), n’umunyamabanga wo kwa Musenyeri, baje kutubwira ku wa 5 le 3/6 mu gitondo ko mu kanya bari bwohereze imodoka iza kudutwara kugirango dusange abandi “banyakiliziya” (iryo ni ijambo ry’iricurano ryazanywe mu Rwanda na FPR risobanura Abihayimana). Uwatubwiraga ngo twitegure kugenda yari mu ikamyoneti yari itwaye Abenebikira bo mu Byimana. Nyuma ariko, ku mpamvu tutigeze tumenya na rimwe, ntabwo baje kudutwara. Hashobora kuba harabayeho ukutumva ibintu kimwe muri FPR kuko, n’ubwo byari byemejwe ko abepiskopi bo bagomba gupfa, impaka zari zikiri zose ku birebana n’abapadiri bari kumwe na bo, bamwe bakaba bari abatutsi. Amaherezo, baje kubarasira hamwe bose batarobanuye.

Nariho mvuga rero ko nari mu Byimana. Nsubiye inyuma gato, nabonye ko kuri icyo cyumweru umugaga w’abasirikari wari wiyongereye cyane. Baradusakaga buri saha, kandi ubona bariye karungu. Cyane cyane nyuma ya saa sita kuri icyo cyumweru, babiri muri bo bari batwishe habura gato. Baravuze ngo ikibabujije kutwica ni uko gusa ngo mu mikorere yabo batajya bica abapadiri. Natwe rero turabyemera tutazi imigambi bari gucura, tutaramenya icyo gihe ko abapadiri bose ba Byumba bari muri Byumba mu kwa 4 1994, babishe ntibasigaze n’umwe. Abo basirikari bari batwibasiye bavugaga ko batewe umujinya na bya birego byabo bihoraho ngo Kiliziya ntiyakijije Abatusti (nyamara i Kabgayi mu mazu ya diyosezi harokokeye abantu batari munsi y’ibihumbi 30, bafashijwe kandi n’abakozi ba diyosezi). Banaregaga kandi umwepiskopi wa Kabgayi (bitiranyaga buri gihe n’arkiyepiskopi wa Kigali, bakamwita ngo “cya gikaridinali”) kuba yari ngo yari abitse intwaro iwe mu nzu. Byaragaraga ko bariho bashakisha impamvu zo kuza gusobanura ubwicanyi bariho bategura.

Ubwicanyi bwakozwe nk’uko FPR yari isanzwe ibikora aho yicaga abantu hose : hatumizwaga inama yo kuganira ngo ku by’umutekano. Abantu bamara guterana, FPR ikabamishamo urusasu. Ni ko byagenze kuri ba bepiskopi n’abari kumwe nabo. Ahagana saa moya za nimugoroba (19h00) babakoranirije hamwe  aho Abafurere b’Abayozefiti bariraga, bababwiraga ngo bagiye kuganira ku buryo babayeho no ku mutekano wabo. Bararakaye cyane babonye Arkiyepiskpi adahari (yari muri shapeli) : bahereyeko bajya kumuzana ako kanya. Hagati aho uwari uyoboye abo basirikari yarinyabije, akurikirwa n’abamwungirije bari bicaye ku ruhande gato. Ubwo hahita hinjira abandi basirikari bariye karungu, babaza icyo abantu b’igitsina gore bari gukora ahongaho. Ni ba bakobwa 3 bari baturukanye i Kabgayi n’abo bihayimana, banangiye bakinjira aho Abafurere bariraga n’ubwo abasirikari bakomeza kubuka inabi ngo bo inama ntibareba. Babashyize ukwabo, babakubita imbarara, bagwa mu nguni. Babiri muri bo barahagumye, bakubitwa n’inkuba babonye uko ba bantu bose baraswa. Umukobwa wa 3 n’umupadiri umwe rukumbi warokotse ubwo bwicanyi bashoboye guhunga banyuze mu rugi rw’inyuma rw’aho Abafurere bariraga, rutari urwo abasirikari bari banyuzemo binjira. Birutse bagana ku kiraro cy’inka z’Abafurere; bahihisha akanya gato, hanyuma abasirikari bababonye ntibagira icyo babatwara. Umujinya wari warangiye.

Abepiskopi n’abari kumwe nabo rero bishwe hagati ya saa moya (19h00) na saa mbiri (20h00) z’umugoroba. Ahagana saa sita z’ijoro, abasirikari bakoranije abahayimana b’ibitsina byombi bari mu Bafurere b’Abayozefiti. Ku ngufu babategeka kujya gushungera imirambo y’abari bishwe. Abari hafi y’umuryango nka padiri Sylvestre Ndaberetse bari babaye ubushingwe. Bose bari barambaraye kandi bigaragara ko buri wese yagiye araswa urusasu rwa nyuma, rumwe rwo mu mutwe : RWABILINDA na GAHONZIRE bo amaso yari yabavuyemo. Umwe gusa ni we wari wagumye yicaye mu ifoteyi, kandi ntarwanyuma rwo mu mutwe bari bamurashe : uwo ni uwari umwepiskopi wa Kabgayi. Ugereranije ukuntu yari munini, agomba kuba yarahamijwe n’amasasu ya mbere, agaherako apfa. Hamwe n’abo bihayimana, hapfuye kandi abandi basore 2 bari bigumiye aho batazi ibyari bigiye kuhabera.

Ntawabura gutangazwa n’uko mu bishwe harimo na Furere mukuru w’Abayozefiti. Kuko Abafurere bari bazi imgambi mibisha yariho icurwa, kandi nawe agomba kuba yari ayizi. Icyakora yiyemeje kuhaguma ku bushake bwe, kuko yibwiraga ko bari bwice wenda bamwe, ariko ntibice bose. Furere Balitazari (w’ umuhutu, akagerekaho no kuba umurundi) wari umukuru w’abanovisi yagerageje gukiza abapadiri bamwe na bamwe. Yari yavumbuye uburyo bwo kubamenyesha ko benda kwicwa : yabajyanaga hanze umwe umwe, avuga ko agiye kubereka ibyumba byabo. Ariko amaze kubona ko uwo yakemeraga wese yakimiranaga akongera agasanga abandi, nawe yarabyihoreye. Hanyuma hashize ibyumweru bike, nawe yaje kwicirwa i Kinazi hamwe na Furere Vivens wagiraga icyo apfana na Musenyeri KALIBUSHI. Abenshi mu bandi bafurere b’Abayozefiti bari I Gakurazo muri iryo joro ry’ubwicanyi, bagize batya, nyuma y’icyumweru kimwe, binjira mu gisirikari cya FPR.

Mu gitondo cyo ku wambere le 6/6, abasirikari bafashe  wa mupadiri umwe rukumbi wari warokotse, baramuherekeza ngo aze kutubwira iyo nkuru mbi, ariko ngo ayitubwire uko bo bashakaga ; ari nabyo binyoma benshi bakomeje kwemera kugeza ubu. Ngo insoresore zananiranye zo muri FPR ni zo zakoze iryo shyano, ngo zibabajwe no gusanga iwabo barashize kandi ntacyo Kiliziya yakoze ngo baticwa.

Twahise dukubitwa n’inkuba, twumva ko natwe bari butwice. Nyuma ya saa sita, twishatsemo akanyabugabo, tujya kureba imirambo y’abishwe : bari bayimuye bayijyanye mu kindi cyumba, kandi n’aho Abafurere bariraga bahasukuye. Nta kimenyetso cy’ibyahabereye cyari kikigaragara, usibye ya mpumuro ikomeye kandi yihariye y’amaraso n’imyobo y’amasasu, amasasu menshi ku nkuta. Ni Ababikira ba Mutagatifu Marita (b’I Kabgayi) n’abo mu Ngoro y’Urukundo (Remera-Ruhondo) buhagiye iyo mirambo, barayegeranya umwe iruhande rw’uwundi ku misambi no ku mikeka. Babapfutse ibitambaro mu maso.

Dusabye uburenganzira bwo kujya kuyishyingura, abasirikari batubwiye ko nabo nyine bariho babitekereza, ko ubwo tugiye kubiganiraho. Bambwiye ko mu itsinda ryabo harimo abakoloneli 3. Twakoranye inama. Twabasabye ibintu 3, byose barabyanga. Icyambere cyari uko buri mwepiskopi ashyingurwa muri katedrali ye. Ku w’i Byumba n’uw’i Kabgayi twabonaga nta kibazo cyarimo kuko aho hose hagengwaga na FPR. Naho uwa Kigali we, twasabye ko umurambo we washyikirizwa MINUAR cg. Croix-Rouge ukajya gushyingurarwa i Kigali. Barabyanze. Ni amahirwe, kuko ubundi iyo bajyana iyo mirambo, ntawamenya icyo bari kuyikoresha. Naho ubu tuzi ko yashyinguwe neza muri katedrali y’i Kabgayi nyuma ya misa yavuzwe n’abapadiri benshi, n’ubu kandi ikaba ari ho ikiri (Yewe, hafashwe n’amafoto).

Icya 2 twasabye ni uko , kubera ko atari umuntu ubonetse wese ushyingura umwepiskopi, abakuru ba FPR bakohereza umuntu gushaka umwepiskopi wa Kibungo (Kibungo yari mu maboko ya FPR) akaza agashyingura bagenzi be. Ibyo nabyo barabyanze bavuga ngo abasivili ntibemerewe gukora ingendo. Icya 3 twasabye, noneho cyo bakacyemera, ni uko abepiskopi bashyingurwa muri katedrali I Kabgayi, abandi bagashyingurwa mu cyobo rusange i Gakurazo.

Ubwo ako kanya nyuma ya saa sita, bampaye ikamyoneti (itwawe n’umusore utaragimbuka) ngo njye gushaka ibikoresho byo gucukura imva na cya cyobo rusange. Naboneyeho akanya ko kwirebera n’amaso yanjye uburyo icyo kigo nari nshinzwe (philosophicum) cyari cyarangiritse no gufata ikanzu yanjye. Bukeye, kare kare mu gitondo, twacukuye imva. Muri katedrali hacukuwe imva imwe ndende y’umwepiskopi waho; ku zindi 2, twahagarariye kuri metero 1. Twibwiraga ko ari ibintu by’agateganyo, ko abepiskopi bandi bazimurwa bakajya gushyingurwa buri wese muri katedrali ye bidatinze. I Gakurazo hacukuwe icyobo rusange kirekire. Ari i Kabgayi, ari n’i Gakurazo abasirikari batonze umuronko badufasha gucukura.

Byari biteganijwe ko imihango yo gushyingura itangira i saa munani (14h00) ku wa 2, le 7/6. Misa yatinze gutangira. Yarimo indirimbo, ni njye wari uyiyoboye. Amasanduku ni yo yonyine yasohotse mu cyumba, tuyarambika hafi ya ka alitari twari twashinze ku ibaraza. Indi mirambo yo yagumye imbere mu cyumba. Natanze inyigisho yari igiye kunkoraho. Ubanza ngo batarategereje ko misa irangira kugirango bashyire abantu ku ruhande, bababaza niba ntari interahamwe kuko navuze abepiskopi bari bishwe, mvuganira Kiliziya yabeshyerwaga, hanyuma namagana ubwicanyi. Nyuma yo guhazwa, FPR yasabye ijambo. Umusirikari mukuru warifashe yavuze rwose ko ababajwe n’ibyabaye, ko ariko bagiye gushakisha ku buryo bwihutirwa ababikoze. Yavuze ko ngo ari abasore bari basanze imiryango yabo yarashize, bagatekereza ko abepiskopi ntacyo bakoze ngo bayitabare. Yongeyeho ko yari azi ko umwe muri abo basore yari yirashe kuberako yari azi ko nafatwa, azahanwa bikomeye (muri twe twari aho ariko, nta n’umwe wigeze yumva urusaku rw’isasu kuva igihe cya rya joro ritindi abacu biciwemo).

Nyuma ya misa, padiri Yohani NSENGIYUMVA yashinzwe kuyobora imihango y’ishyingura i Gakurazo. Yasabwe kumenya neza uko imirambo ikurikiranye mu cyobo rusange, kugirango mu gihe kizaza izashobore kumenyekana neza. Njye nahereyeko njya kuri katedrali n’abandi bantu gushyingura abepiskopi. Bwari bwije ku buryo twarangije gushyingura ducanye buji (amatabaza), ari nako hanze humvikana urasaku rwa za mitarayezi. Hatambutse abanyamakuru bavuga icyongereza, ariko bakora nk’aho ntacyo babonye usibye umwe wabajije utubazo 2 cg.3 twa nyirarureshwa. Ari i Kabgayi, ari n’i Gakurazo, abasirikari badufashije kuzuza igitaka mu mva. Dusubiye mu Byimana, twababajwe no gusanga inzugi zose zamenaguwe kuri paruwasi, ibintu byacu byinshi babyibye, ibindi babijugunye hasi. Nyamara hari abasirikari bari bahawe amabwiriza yo gusigara barinze paruwasi. Ntibyahagarariye aho.

Ahagana saa munani z’ijoro (ni yo saha FPR ikunze kwiciraho abantu), itsinda ry’abasirikari ryaje kutudurumbanya. Shefu waryo yitwaga KAMARAMAZA (ni bene ya mazina y’intambara abasirikari ba FPR bakunda kwiyita). Bari kumwe n’abapadiri 2 (Alegisanderi NGEZE waje kwitaba Imana mu Bugesera mu ntangiriro z’ukwezi kwa 7, n’undi nazavuga izina bibaye ngombwa). Ku bwanjye, nabonaga abo bapadiri batarumvaga ko twashoboraga kuba tugiye kwicwa. Bansabye kubakurikira. Nafashe ikanzu, nyambarira hejuru ya pijama, banshyira mu ikamyoneti imbere. Turagiye n’i Gakurazo. Afandi mukuru yinjiye mu nzu, aganira na bagenzi be cg.se n’abamukuriye. Agarutse, ambwira ko agiye kunsubiza kuri paruwasi. Nyuma rero ni bwo naje kubona ko nashoboraga kwicwa, bitari muri iryo joro gusa, ahubwo n’igihe cyose nagumye mu Rwanda : ni gute abari bafite ibigo bayobora i Kabgayi bapfuye bose hamwe na ba bepiskopi 3 njye ngasigara? Ni gute batanyishe nyuma y’ibyo navugiye mu misa yo kubashyingura?

Bukeye bwaho, haje umunyamakuru wa Radiyo-Muhabura (ya FPR), aje gutara amakuru. Bamuhaye amazina y’abishwe ariko agakomeza atsimbarara ku kintu kimwe, ngo ni kuki tutavuga ko Furere NSINGA ari we mupadiri wa 10 wishwe. Bigasa n’aho rero abantu bari muri FPR bagiraga icyo bapfana na Nsinga (ndetse n’abo mu muryango wa GASABWOYA), bari bakiriye nabi inkuru y’iyicwa ryabo.

Twumvise rero uko inkuru yaje kuvugwa kuri Radiyo-Muhabura. Bahindaguye amatariki,baravuga  ngo ubwicanyi bwabaye “ejo hashize”, ni ukuvuga ku wa 2 le 7/6; izina rya Furere NSINGA ntibarivuga, ahubwo bashyiraho…iryanjye!

Vénuste LINGUYENEZA

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

@Pacis, ndagushimiye cyane nubwo
untutse, ariko reka tuganire. itegereze abatutsi bapfiriye muri za kiriziya hirya no hino murwanda kugeza aho imwe muri kiriziya yabaye urwibutso rw’inzirakarangane zabatutsi, kandi bagambaniwe
nabihaye imana. ndagusaba wongere urebe umwana w’umusirikare w’umututsi ufite imbunda waje asanga abavandimwe be bicishijwe nabapadiri urumva yari kubyitwaramo ate? Irengagize ibyo amategeko
avuga, urebe ibyo umwana w’umurakare uvuye mwishyamba  yakora.

Ikindi nanone ukwiriye kwibaza
nimpamvu abo bapadiri bapfuye, uwo watanze ubuhamya agasigara, kugeza ubwo nawe y’igambye ko yasomye misa atuka ababikoze ntibagire icyo bamutwara.

Kandi ndahamya ko bariya batutsi
30.000 niba utabeshya ko batarokowe nabariya basenyeri, ahubwo n’Imana yabakijije kuko iyo inkotanyi zitaza kubatabara, bari kubatanga nkuko Izindi paroisse zagiye zibikora.  buriya bwari Uburyo bwo kubarunda hamwe maze imana ikinga akaboko. Kwita kabgayi ko ari ubutaka butagatifu, harakabura ubutagatifu! Ahubwo hari ibagiro
ry’inzirakarengane kandi zibazwe nabari bashinzwe kuzirengera.

Nanjye sinemeranya nuko bariya
basore bihoreye, nubgo kubga kameremuntu bari kubikora. niyo mpamvu nshimira FPR kuba yarabahanye kuko bakoze ibihwanye n’amategeko. Ariko bariya basenyeri bapfuye iyo baza kuba barigishije
urukundo mubanyarwanda, ingaruka zabagezeho nibari kuzibona. Wibita rero inzirakarengane kandi harigihe wasanga barazize ukuri, nubgo Uburyo bahanwemo butemewe namategeko.

Ngusabiye umugisha wanyagasani
Yezu!

Répondre
K

INKOTANYI N'INTERAHAMWE NI MAHWI GUSA INKOTANYI ZIKARUSHA INTERAHAMWE IKINTU KIMWE!

Byavuzwe kenshi kandi bivugwa kera ko inkotanyi n'interahamwe ari mahwi mu bugome ariko inkotanyi zikarusha interahamwe ikintu kimwe aricyo" Guhisha imirambo"
Ibyo abazungu babivuze kenshi abantu bakabita abahezanguni! Ubugome interahamwe zakoresheje zica inzirakarengane zabwigishijwe n'inkotanyi , ntabwo rero urutugu
rukura ngo rusumbe ijosi!

Inkotanyi zatangiye ubwicanyi bw'agashinyaguro guhera mu 1990 kugeza ubu , interahamwe zo zatangiye icyenda na kane kandi ubu zarashize , none se Nkotanyi murumva
hari uwabahiga mu kurimbura abana b'abanyarwanda! ni akaga!

Répondre
P

Marere,n'ubwo bigaragara ko nawe uri inkoramaraso ruharwa kubera imvugo yawe,ukwiriye kureka ayo mateshwa y'ibinyoma upakirwamo na shobuja shitani Kagame ahubwo ukicuza kuko amaraso
y'inzirakarengane mwamennye ari hafi kubagaruka. None se ko nshimye ko umuhutu wese mwishe mumwita interahamwe, nka buriya bariya bavandimwe banyu b'abatutsi bo mwabahoye
iki?
Wa shitani we y'umunuko,urinda wagereranya Kabgayi( ubutaka butagatifu bw'Imana) n'isenga ry'impyisi, Ukeka ko abatutsi 30.000 baharokokeye atari kubw'abihayimana!Iyo banga kubakira,iyo
babirukana mu mazu yabo, iyo babima amazi n'ibiribwa,iyo babatungira abicanyi agatoki....ukeka ko haba hararokotse abatutsi bangahe! Ese kuki batabahungiyeho, kuki batahungiye mu mazu ya Leta, mu
Misigiti,...Wowe uranjwa, uwaharokokeye ni we ubizi.
Muri inkoramaraso z'amashitani mabi(Anti Christ) arwanya Imana,Kiliziya n'abakirisitu,ariko muribeshya mu gihe gito ubugome bwanyu burabagaruka.

Singirizwa ububabare n'agahinda by'abawe Nyagasani.

Répondre
M

bariya basenyeri bishwe, babonye ibyo nabo baribakoreye intama zaje zibahungiraho zibwira ko bazikiza, ahubwo zihungiye mu masenga y'impyisi.

ntacyo uzakora kuri iyi si kitazakugaruka kandi bibere isomo buri muntu wese uzatatira umuhamagaro we, yarangiza akajya gufatanya nashitani mumurimo wo kurimbura, aya niyo maherezo ye. nizere ko
basi bapfuye bamaze kwihana kuko byazaba ari agahomamunwa barimbutse kumperuka.

kandi ndagira ngo ibi bibere isomo ziriya ngirwabapadiri zirirwa zivuga ubusa kandi ubwo nazo nizifatwa zigashyirwa imbere y'ubutabera, zizavuga ko nazo zazize ubusa. bitinde bishyire, igihe
kizagera namwe amateka abahinduke.

ugire amahoro!

Répondre
K

KILIZIYA YICECEKEYE ARIKO IRIBITSE MU NDA!

Abihayimana ntibarwana! Bajya kwicwa urupfu nkuru kubera iki? None se niba abihayimana bishwe gutya abaturage bavugwa ko bagiye kuri bariyeri cyangwa mwirondo byabagendekeye gute?

Amateka azababaza kandi njye mbona umuntu nta gihano yabaha Imana niyo izabihanira , gusa roho zanyu zizahoro zizerera zarabuze n'uzakira!

Répondre