Ingabo Z’u Rwanda zirimo gukora ubwicanyi simusiga muri Kongo
Hashize iminsi ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka wa Kongo n’u Rwanda. Hagiye batayo zigera ku ebyiri. Zikambitse mu bice bya Masisi hamwe no mu bindi bice byegereye za Rutcuru. Ibi byabaye nyuma y’aho ministiri w’ingabo mu Rwanda Gen James Kabarebe ahuriye na Bwana Meece Rogers wa Loni ku itariki ya 15/03/2011. Akaba yaramubwiye ko bagiye kurwana na FDLR. Izo batayo zahise zihaguruka ku itariki ya 17/03/2011 zerecyeza iya Kongo.
Amakuru atugeraho aturutse ahantu hizewe, yemezako izo batayo zahagurutse zifite amabwiriza yo kujya kurundanyiriza hamwe : Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abagogwe banze kuyoborwa na Gen Ntaganda hamwe n’Abanyarwanda b’Abahutu bahunze u Rwanda bamaze igihe batuye mu bice bitandukanye byo muri Kongo .
Igisirikare cya Kagame cyahisemo gukoresha intwaro yo gukwirakwiza igihuha cy’intambara ari nako babeshya abasore bahoze mu ngabo za Kongo bakanga kuyoboka Gen Ntaganda Bosco nyuma yo gufunga umuyobozi wabo Gen Nkunda, ko bagiye kubinjiza mu gisirikare cya Gen Kayumba na Col Karegeya. Ariko mu by’ukuri , icyo gisirikare cya Kayumba na Karegeya kikaba nta gihari ahubwo ibyo bihuha bikorwa na za maneko ziri muri icyo gisirikare cya kagame kugirango barebe uburyo babona neza abasore bibera mu ngo ziri muri ayo mashyamba doreko ari naho ababyeyi babo batuye kuva cyera .
Amakuru atugeraho, yemezako izo batayo zishuka abo basore zikaberecyeza iy’ishyamba kure ya za Masisi mu bice bya za Kichanga naza Kilorirwe ari naho babatsindira bakaba bakomeje kubica nk’aho batagira ababo .
Si abasore ba Gen Nkunda bibasiwe muri iki gihe gusa, ahubwo n’abaturage b’Abanyarwanda bahunze u Rwanda cyera bibera muri icyo gihugu cya Kongo bakomeje kwicirwa muri ibyo bice dore ko byoroheye igisirikare cya Kagame kuvuga ko kirimo kwica FDLR.
Ikibabaje ni uko kugeza ubu igisirikare cya Kagame gifatanyije n’abasore ba Gen Ntaganda kugeza ubu badashobora gutandukanya abaturage badafite intwaro hamwe n’inyeshyamba k’uburyo gikomeje kwisasira abaturage batagira ingano muri Kongo, mu izina ryo kurwanya FDLR.
Kagame kuva cyera washoye Abasore ba Gen Nkunda avuga ko bagiye kurwanira imiryango yabo y’Abatutsi ituye muri ako gace,noneho niwe urimo kubica uruhongohongo akoresheje bene wabo . Ikindi ni uko kugeza ubu Kagame agomba kuzajya ahora ahimba impanvu zituma agana muri Kongo kugirango asahure neza umutungo wa hariya akoresheje Gen Ntaganda hamwe n’abasore b’Abanyarwanda yagize abacakara. Dore ko nabo ubwabo batazi icyo barwanira uretse kubakoresha kumena amaraso ya bene wabo hamwe no kuba icyanzu cyo gusahura neza umutungo wa Kongo.
Imiryango mpunzamahanga nka Amnesty International na Human Rights watch yakunze nayo kwamagana ubwicanyi bukomeje kubera muri kariya karere muri iki gihe, bukaba bukorwa n’igice cya Gen Ntaganda afatanyije n’igisirikare cya Kagame. Ako karere muri iki gihe kakaba kamaze kuba isibaniro.
Kyomugisha, Kampala