IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N'ISHYAKA RYA FPR – KAGAME (igice cya 2)

Publié le par veritas

argent

Abayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”: Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w'Intebe. Ubushize nabagejejeho uburyo ihame rya mbere muri programu ya FPR Inkotanyi ryerekeye ubumwe n'ubwiyunge ritubahirijwe kandi nkana (kanda aha usome inkuru ya 1), uyu munsi ndabagezaho, muri make, ibirebana n'ihame rya 2.

 

2.Guharanira ubusugire bw’igihugu, umutekano w’abagituye n’umutungo wabo.

 

Igihugu ni abantu si ubutaka gusa. Bimaze iki kurinda imbibi z'igihugu (ndetse ugashaka no kucyagurira i Goma na Masisi) ariko ukarimbagura abantu bagituye hanyuma abasigaye ukabahoza ku nkeke, ukabica urusorongo n'urubozo, abandi ukabanyereza cyangwa ukabamenesha? Mapping report yashyizwe ahagaragara na LONI tariki ya 01.10.2010, kimwe n'ubundi bushakashatsi butandukanye bitwereka ko FPR-KAGAME kuva muri za 1990 ubwo yashozaga intamabara mu Rwanda, imaze kwica no kwicisha abanyarwanda barenga miliyoni 2 (abishwe za Byumba, Ruhengeri, Jenoside yakorewe abatutsi, abahutu biciwe i Kibeho, Mahoko, abanyeshuri b'i Nyange, abantu bishwe hirya no hino umwe umwe, etc.) hanyuma ukongeraho miliyoni hafi 6 z'abakongomani baziraga ko bacumbikiye abanyarwanda. Ayo mahano y’agahomamunwa atuma ibyiza FPR ihora yigamba ko yagejeje ku Banyarwanda muri iyi myaka 20, ngo harimo n’ibirebana n’iterambere ry’igihugu bihinduka zero.


FPR yaguze ibitwaro bya rutura irunda aho, ikabeshya abaturage ko umutekano urinzwe. Nyamara ntiyobewe ko umutekano nyawo ari ukurinda abaturage inzara. Mu Rwanda abantu barashonje, hatekanye gusa abagize agatsiko ka FPR bo bigwijeho imitungo (Icyegeranyo cy’umuryango “Global Hunger Index” cyo mu mwaka wa 2012 cyerekanye u Rwanda nka kimwe mu bihugu bifite ikibazo cy’ingorabahizi mu kubona ibyo kurya bihagije).

 

abaturageUku kwicisha abantu inzara kandi ni gahunda yagambiriwe yo kumara igice kinini cy'abanyarwanda mu gihe ikindi gice, gitoya, leta ihora igiteganyiriza ibigega na gahunda byihariye byo kubatunga no kubagoboka: Umuryango “Transparency Rwanda” muri raporo wasohoye muri 2009 werekanye kandi wamagana uburyo ubutegetsi bwa FPR bwirukana abaturage mu masambu yabo, bukabasenyera amazu, bukarandura imyaka yabo, bukabategeka guhinga ibikenewe n'inganda z'agatsiko, ibyo guhinga ingandurarugo bigakendera, etc.

 

Mu Rwanda inzego zishinzwe umutekano NIZO ZIWUHUNGABANYA NKANA : igipolisi, igisirikare, Local Defence n’Inkeragutabara batojwe ko utemeye ibyo Perezida Kagame avuze kabone nubwo yaba ashaka gusiganuza ngo abyumve neza aba abaye umwanzi w'igihugu, bityo zikaba zigomba kumwica cyangwa kumuhungabanya mu bundi buryo. Iyi mikorere niyo izana umutekano muke mu gihugu, abakozi bagahora bakorana igihunga cyinshi, bityo bagakora nabi akazi bashinzwe, nk’uko Minisitiri w'intebe Habumeremyi yabihishuye agira ati : Abayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”(bitewe ni uko Kagame we ntawe umuhungabanya!).

 

Koko rero, nta kazi gashobora gukorwa neza mu gihe umutekano ugerwa ku mashyi y'intoki. Ko igihugu nta ntambara kirimo, kandi ko amashuri ariho, ko ibigo bishinzwe amahugurwa biriho, kuki abakozi bose bakomeza gukorera umuturage nabi ? Kuki ? Impamvu nta yindi, uretse ko ubutegetsi bwa FPR bufite muri gahunda zabwo imikorere nk’iyo igamije kwica urubozo abaturage kugira ngo inyungu z’agatsiko zisugire zisagambe, mu gihe imbaga y’abenegihugu bakandamijwe badashobora kwinyagambura ngo baharanire uburenganzira bwabo.

 

Kurinda umutekano rero si ugukumira intambara y'amasasu gusa. Reka twongere tubishimangire : FPR-KAGAME yanga nkana guha abantu umutekano kugira ngo ibone uko igera ku migambi yayo mibisha usanga ikubiye muri izi ngingo 2 z'ingenzi:

 

1.Kugaragaza urwitwazo rw’impamvu z’umutekano muke, kugira ngo hataboneka urubuga rwa demokrasi n’ubwisanzure mu gihugu.

 

2.Kwica / kumena amaraso no gusahura mu rwego rwo kwigwizaho imitungo itagira ingano

 

028 kuragirwaUbusanzwe bizwi ko umutungo wa mbere w'igihugu ari abanyagihugu ubwabo. Urugero rwa hafi ni Ubushinwa bufite abaturage barenga kure miliyari. Uwo mutungo watumye icyi gihugu gitambuka ibihugu byinshi mu rwego rw'ubukungu cyane ko leta ibafasha mu guhanga imishinga ijyanye n'ubushobozi bifitemo. Mu Rwanda siko bimeze kuko kuva FPR yafata ubutegetsi ku ngufu, uretse kuba abanyarwanda barishwe kakahava na nubu ubwo bwicanyi bukaba bugikomeza mu buryo bwinshi, nta muntu n'umwe wemererwa kugira ikintu na kimwe akora kitari mu nyungu za FPR ! Ikindi giteye agahinda, iyo FPR imaze kwica abantu cyangwa imaze kubamenesha, ihita yadukira imitungo yabo yose, yaba imitungo ishobora kwimukanwa yaba imitungo itimukanwa ikayigira yayo: ingero za hafi twavuga n'uburyo FPR iherutse gushyiraho itegeko rifutamye ngo rigenga imitungo y'abantu bari hanze; mu byukuri nta kindi igamije uretse kuyikubira (Inkuru yo ku gihe.com y’Itegeko ryo gucunga imitungo yasinzwe).

 

Kimwe mu bimenyetso bifatika by’uko umutekano mu Rwanda ari ntawo, ni uko iyo itangazamakuru mpuzamahanga risabye ibisobanuro Prezida Kagame kuri iyo ngingo, nta bisubizo byumvikana atanga, uretse kwishongora, gutandukira cyangwa gukwepa. Urugero ni ikinyamakuru Jeune Afrique (ngo Prezida Kagame yaba akigenera akayabo k’amafranga kugira ngo kimuvuge neza !), giherutse kumubaza ku bintu bimwe biteye inkeke bivugwa ku Rwanda, maze akishongora bivanze no gutandukira. Dore bimwe muri byo:

 

«amatora ya 2017, guhindagura itegeko nshinga, umubano na South Africa, umubano na Tanzania, umubano na Kongo, umubano n'Amerika, umubano n'Ubufaransa, umubano n'Ububiligi, demokarasi mu Rwanda, Bosco Ntaganda, igabanuka ry'inkunga, inkoramutima ze zamuhunze, urupfu rwa Karegeya, amashyaka ya opposition, FDLR, etc. »

 

Reka mpinire aha mbere yo kwanzura, ubutaha tuzarebera hamwe muri make uburyo FPR yazambije ibijyanye n'ihame rya 3 yari yihaye ijijisha amahanga, ari ryo: Gushimangira ubutegetsi n’imiyoborere bishingiye ku mahame ya demokarasi

 

UMWANZURO

 

Ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ritigeze rikorerwa anketi, ibyaha by'intambara bitigeze bigera mu butabera, ibikorwa by'ubugome, ibitero bigabwa muri Kongo hagamijwe gusahura, kwica abantu ikivunge ugamije guhahamura no gutera abasigaye ubwoba, abantu bakomeza kwicwa urusorongo, gufungirwa ubusa no gushimutwa, ibi byose ni ibimenyetso by’uko kuva 1994 kugeza ubu, nta mutekano FPR yigeze iha abanyagihugu. Na none kandi ubukene umuturage ahejejwemo ukagerekaho kumushinyagurira nk’uko byagaragaye muri disikuru Perezida Museveni wa Uganda yavugiye  Kigali tariki ya 7/4/2014, na byo byerekana bihagije ko FPR ifite gahunda ndende zo kwambura abantu imitungo mike bari bifitiye.


FPR-KAGAME yananiwe guha abana b'u Rwanda umutekano, ubu buri wese ahora aryamiye amajanja, imitima yavuye mu gitereko, igihugu cyose Kagame ubwe yagiteye guhungetwa bigatuma n’abafite imirimo bashinzwe badashobora no gukora neza kubera ubwoba, … byose birerekana ko u Rwanda rubuze umutekano rwose. Ntawo, iyi ikaba indi mpamvu ituma Abanyarwanda bashyira mu gaciro bakwiye gukomeza kwitandukanya no kwamaganira kure ingoma ngome ya FPR-KAGAME, kuko bikomeje gutya, cya cyerekezo cya 2020 cyazagera abaturage barenga 97% baramaze guhungabana burundu kubera kubura umutekano usesuye.


CPCBirakwiye ko Abana b’u Rwanda twese, cyane cyane abahagurukiye kurushakira amahoro arambye n’ubwisanzure bwa buri wese, dukomeza guhuriza hamwe ingufu zigamije impinduka mu Rwanda, nk’uko Impuzamashyaka CPC (Coalition des Partis politiques pour le Changement) irimo kubidukangurira. Dukwiye gushyigikira dushishikaye intego z’ingirakamaro z’iyo mpuzamashyaka, kubera ko muri ibi bihe ari yo nzira ihamye yo gukumira imigambi mibisha ya FPR-KAGAME ikomeje kuvutsa Abanyarwanda umutekano n’ubundi burenganzira bwabo bw’ibanze. Twaba mu mashyaka, cyangwa hanze yayo, tugomba kwiyumvisha ko guhuriza hamwe ingufu ari bwo buryo buboneye bwo kugeza Urwatubyaye ku butegetsi bushya butegerejwe na benshi, buzaturuka ku mishyikirano hagati ya Leta ya FPR n’amashyaka atavuga rumwe nayo, ubu arangajwe imbere n’impuzamashyaka CPC.


Byanze bikunze iyo mishyikirano izaba, kandi niyo izaba intandaro y’u Rwanda rushya rutegerejwe n’abanyarwanda barambiwe ubutegetsi bwa FPR-KAGAME, kimwe n’Abanyamahanga bahagurukiye gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu cyacu n’Akarere kose k’Ibiyaga Bigari.

 


 


http://idata.over-blog.com/4/07/34/76/Photos-blog/Vincent.jpg

 

 

Vincent UWINEZA

Commissaire wa RDI Rwanda Rwiza

Ushinzwe ibihugu by'Afrika y'Amajyepfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article