IGIHEMBO CYA RUSESABAGINA GIKOMEJE KUVUGISHA ABAGABO AMANGAMBURE : Ngo Kouchner na Bagosora nibo bahaga amazi abari muri Milles Collines...ngo babanaga n'interahamwe zikajya kubibira ibyo kurya ...!

Publié le par veritas

Bernard

Muri aba ba Bernard bombi, ninde urusha undi ubwenge ?

Nashoboye gukurikira ibyo abarokokeye muri Mille Collines baganiriye, muri gahunda yabo yavugaga ku birebana na Fondation Lantos iteganya guhemba Paul Rusesabagina. Natangiye kubikurikira ijambo rifitwe na Bernard Makuza, numvise na bazina be Bertin Makuza, Wellars Gasamagera, Albert Bryon, Rudatsimburwa, JMV Mutesa, umwe mu bakozi ba Milles Collines, umushakashatsi Tom Ndahiro, JD Bizimana, Dukuzemungu wa Ibuka n'abandi…
Nagerageje kubyandukura mumagambo uko bayavugaga, ubwo murihanganira ibyancitse abandi bazabibabwira

Bernard Makuza:

« Twari aba clients ntabwo twari impunzi. N'abatali bafite ama chèque bashyizweho igitutu ngo basinye reconnaissance de dette, bivuga ko nibirangira usishyura, uzishyuzwa. Ese koko uwo muntu yari afite umutima w'ubuntu ? We yari arangajwe imbere n'ubucuruzi. Abatari bafite amafaranga bashyirwaga muri corridor. Hari abo Rusesabagina yashyiraga ku nkeke bakagurwa n'abandi. Ndibuka ko Mutalikanwa yasinyiye abana Rusesabagina yari yataye hanze. Ese yahishe abantu iwe ? Mu kubohoza kwe abonamo indonke yatangiye kugenda yishyuza abantu. Umutima w'ubuntu uri he ? Nababwiye ko telefone zakoraga, abari bafite inshuti mu mahanga no mu karere, hari n'abanyamakuru nka ba Kamirindi, noneho bageragezaga gutelefona batabaza, telefone nyamugabo arazikata, uko ni ugutabara? asigarana telefone akomeza kuvuganiraho n'abantu ibyo kwishyuza. Ese niba n'ubwo bubasha yari abufite, ntiyabonaga ko twari mu kaga, ahubwo ibyo twari turimo yashakaga kubibyaza inyungu ze. Kubona abantu bari mu kaga ugashaka kubashyiraho inkeke umuntu ntiyabishyira mu mategeko ? Non-assistance à la personne en danger irahanirwa.

Uti abantu nibiyandikishe, uri muri chambre no 115, nimwiyandike amazina, ibyo byerekana umuntu wari ufite icyo ashaka kubakuramo. Aliko nyine iyo abantu bashatse kugira ngo bahindure ukuri, ntidushobora kubyemera. Hari amakuru twabonaga aturutse hanze ko bashobora kudutera, ntabwo Rusesabagina yabigiragamo uruhare mu gushaka ayo makuru. Hari n'uburyo twakoraga ngo abantu bajye gushaka ibiryo n'amakuru hanze, birimo no kuburira abandi, kuko hari abashoboraga kuza bagashimuta nka Bizimana cyangwa se Gasamagera cyangwa bakabatsinda aho.

Twageze aho turiyorganiza ko nta muntu ugomba kujugunywa hanze. Ndibuka umupadili w'iriya ntuza Munyeshyaka, aza muli milles collines, aza guheheta, infortunately, agatwara abana… ndibuka Munyarugerero Victor wakundaga gusenga amubwira ko umupadili yitwaza ishapule ntiyitwaza imbunda. Uwo mupadili yakoraga ibyo, yahawe inzira na Rusesabagina. Uwo muntu ukora ibyo hanyuma akagirwa intwali ? niba ali intwali mu gushaka amafaranga, hari criteria yakuzuza. Aliko nta criteria yujuje mu gutabara abantu. Film ni ikintu kimeze nka montage bakoze bayiteza kuli step yo ku rwego rwa polilitiki. Umuntu uvuga ko yakijije abahigwaga ubu akaba avugira ababahigaga nta gaciro afite uretse ko nta n'ako namubonanaga n'ubundi.

Gukata amazi, kugurisha amazi, kugurisha telefone, ubwo ubuntu burihe? Umuntu wo muri Minuar yavuze ko bakwiye kudatanga amazina yabo kuko uyu muntu Rusesabagina azabatanga. Uyu muntu ubu ari muri sécurité ya Sasou Ngweso Brazzaville. Abashaka kuvuga ko nta liberté d'expression, kuki twe tutayigira, uwo muryango Lantos ngo wakoze iperereza ku bantu babaye muri milles Colline? Ni bande wakozeho iperereza? Na twe turacalajinga nibaberekane. Ese barahemba film cyangwa barahemba umuntu witwa ko yaba yarakoze ubutwari. Niba ali film, uriya muntu harya ni nde? Ni Terri ? Yes ! Nibagende bamuhembe, aho kubigira ukuri ngo ni Rusesabagina, ibyo ni ugupfobya cyangwa agaciro abantu no gupfobya jenoside ubwayo, kuko ibya hariya muri Mille Collines, abantu bajye babivuga, ngo abantu barokokeye muri Mille Collines ? Ahubwo barokokeye i Kabuga, kuko muri Milles Collines twarihishwaga, twihisha Rusesabagina ngo atadutanga.

Icyatumye abantu barokoka muri Mille Collines ni abantu batangaga amakuru bayaha FPR inkotani bikavamo kuzabahererekanya n'abari ku Mahoro bumvaga bakwigira kuli coté y'abatabazi. Na force ya Minuar… aho ngaho ni ho mbura uruhare rw'uyu Rusesabagina kwiyitirira ubwo butwali. Kuko amakuru yose yagendaga, ayo twoherezaga, twabatumaga kuli coté ya RPF na Minuar… Abantu bari muli Mille Collines ni RPF yavuze iti abo bantu ntibagomba gukorwaho. Imibereho yo muri Mille Collines na Rusesabagina ni uko ng'uko, simbona Rusesabagina ufatwamo nk'intwali ahubwo umuntu yamufata nk'uwashakaga kugurisha abantu, n'amafaranga yarayabonye kandi n'ubu akomeje kuyabona, na byo ni ugupfobya, ni ugutesha agaciro, n'iriya fondation ishaka kumuha umudali, na yo ubwayo iritesha agaciro ikanagatesha abandi yashimye. Ntituzaceceka, kuko abanyamahanga bazakomeza kutubyiniraho, aliko ni twe tugomba guhagarara tukivugira kuko ni twe tuzi ali akababaro cyangwa agaciro mu buryo ubu n'ubu ».

Bertin Makuza:

« Nk'uko mazina amaze kubivuga, twabanye hariya, ubuzima twabayemo, jye ndi umwe mu bageze yo mu ba mbere ndi kumwe n'abantu 33, tugerayo taliki ya 9 Mata, abazungu baratwakira, bamwe bajya muri corridor, abazungu bose baragenda, turidagadura, dufite n'ibiryo, abazungu bamaze kugenda twasigaranye n'abakozi bake, ba Zuzu baturwanaho, n'amatelefone yarakoraga. Uwo Rusesabagina yahaje nawe ali impunzi nka twe avuye Diplomate, yari aje gufata lisansi, kuko we yari ashinzwe gestion ya Diplomate, ahageze asanga urugo rwasigayemo abasore, arabohoza, abohoza inzu natwe aratubohoza. Aje atangira kwishyuza, abafite ama chèques turayamuha, aliko amafaranga ntiyashoboye no kuyafata, aho birangiriye twasanze amafaranga yacu akili kuli compte, aliko abamuhaye amafaranga (mu ntoki) yarayafashe. Kuvuga rero ko yaturokoye, nta bushobozi yari afite, twarinzwe na pression FPR yali ifite y'abantu bari ku Mahoro, basa n'abadushingana, bati abo nibagira icyo baba mwibuke ko natwe dufite abandi.

Rusesabagina yagiye aduhemukira kenshi, hari ubwo yigeze kutuzanira Karamira mu cyumba nali kumwe na Rubangura, urumva kuzana Karamira muli Mille Collines ? Karamira aratubwira ngo nimubwire bene wanyu bareke kurasa, naho ubundi namwe turabica. Tumubwira ko ntacyo twashobora ko ahubwo we uri hanze yabikora. Hanyuma akavuga ngo yaradukijije ? Rusesabagina yigeze gushaka kuva kuli Mille  Collines ngo yigendere, yavuganye n'aba Minuar bamuha bulende, ashyiramo umugore n'abana n'abandi bantu, bageze kuli Sopecya interahamwe zirabagarura. Yarindaga umugore we n'abana be, abo bali bajyanye bamwe bali bakomeretse, ba Kayijaho birirwa bapfuka. Ko yashakaga kwigira i Gitarama, ni umugambanyi. Hari igihe twageze igihe dusonza tubura n'amazi, tugira imana Kouchner araza, asanga inyota yatumaze, pisine twarayirangije n'ikindi cyobo twarakirangije, ni we wadutabarije ajya kwa Bagosora bamuha imodoka yo kutuvomera. Ibyo byose nta ruhare Rusesabagina yabigizemo. Ni imana, bati bariya bantu nimutabaha amazi namwe ntacyo twongera kubaha, ndakeka ari yo mpamvu yatumye batubonera amazi.

Rusesabagina tugeze i Kabuga, bandika abashaka kujya ku ruhande rwa FPR turiyandikisha. Ndakeka ko na bene ihoteli basabye ko batabasenyera inzu. Mbese ni bo bari baturinze, ntabwo ali Rusesabagine. Yali kurinda abantu arinde, ari iki ? Abo bamuha ibihembo baje bakatubaza? ese kuki batazi ko dufite uburenganzira bwo kuvuga ibyatubayeho ? Abanyamakuru nibahaguruke barwane iyo ntambara yamagambo, ubwo tugize imana tugahura. Mille Collines hahungiye abantu benshi, hali n'abahararaga mu gitondo bakajya kwica. Hari n'abo twatumaga bakajya kudusahurira ibyo turya. Ni ubwa mbere duhuye, kandi bizakomeze. Abanyamakuru bazakomeze iyi ntambara tuyirwane. »

Wellars Gasamagera :

« Ni impamvu ibya Milles Collines ntawabivuga ngo abirangize, ndavuga ibyakurikiye tuhavuye, nshimire abatumye duhura, kuko ukuli kugomba kujya ahagaragara. Rusesabagina turaziranye kuko twarakoranye, mu biro by'uwali ushinzwe iby'igisilikare cya Libiya mu Rwanda, aliko twahuraga muhemba, nta biro nali nzi yakoreragamo. Yaje muri Milles Collines mpamaze iminsi ibiri, abo basore bo kuli hoteli twali tuziranye, bampa icyumba. Rusesabagina aje ambwira ngo nimanuke njye kwishyura, nishyuye ibihumbi 150. Maze kwishyura nabaye garantie. Aho ntagishoboreye kwishyura yaraje ankura mu cyumba.

Ndagira ngo iyi nkuru ya Rusesabagina yaje kuvugwa kubera twa détails twose. Ageze za Burayi, avuga inkuru yishyira heza, na ya sens yo gushaka amafaranga, abo yabwiraga bayihumurirwamo amafaranga, nibwo inkuru ikozwemo ikinamico, igishushanyo cy'utuntu twose twabaye muri Milles Collines. Film yararangiye, abazungu bari kumwe baramuhobera ngo yakijije abana, Nyiramilimo ntabwo ali hano. Yaje no gushinga Fondation ngo ifasha imfubyi, ni nde yafashije ? Fondation igizwe n'umuryango we gusa, amafaranga yose yakiriye nta we uzi aho ajya, ishyirahamwe rye ni balinga.

Arangije abihinduramo politiki, ngo avugira abativugira, ngo mu Rwanda barakandamijwe, bivuye muri senema, bivuye mu nkuru, bivuye mw'ikinamico, bivuye muli Fondation itagira epfo na ruguru, ati noneho ndashaka n'ubutegetsi. Abanyarwanda bazi ubwenge bw'amaco y'inda. Nyuma y'uko jenoside ihagaritwse, RPF ntiyashatse kwiharira ubutegetsi, yahamagaye andi mashyaka, maze Rusesabagina ashaka ubuministre abinyujije muri PL, abuze ubuministre ashaka kuba deputé na byo arabibura, ni ho umujinya wavuye. Ejo bundi mu kiganiro yatanze Boston mu bantu barwanya jenoside kuko azi gutekinika, uwamurase, yaravuze ngo kera amateka niyandikwa azashimwa kuko ataripfana. Niba bashaka kumuhembera kutaripfana, abatalipfana barahari benshi, ibyo biramureba. Ni bwo bwa mbere duhuye aliko si ubwa mbere tuvuga ibi ng'ibi, kuko birandikwa kuli internet, aliko nta muntu ushaka kubyumva. Abanyamakuru birabareba kwerekana ukuli, amakuru ku bantu baba muli West, Occident, amakuru yabo si ukuri. Umuntu wese wabaye muri Milles Collines yakubwira icyo Rusesabagina yamumariye cyangwa atamumariye. Ntabwo tuzaceceka, ntabwo tuzihorera umuntu witwaje ikinyoma ngo yigire ishyano. Ukuri kugomba kumenyekana. »

Albert Bryon Rudatsimburwa

« Mille colline yali iya leta y'u Bubiligi. Mushatse mwazababaza non assistance à personne en danger. Mwabivuze, Rusesabagina guhembwa na Lantos, ngira ngo nk'umunyamakuru, nababwira ko Lantos ali ONG, bashaka gufasha mu bya human rightsr, umugabo witwa Tom Lantos, ni umu rescapé wa shoah. Ba Lantos bibaza ko Rusesabagina ameza nka Wallenberg warokoye Lantos. Babibwiye n'abantu bitwa Kitty n'umugabo we, abajya kuli internet, ni ba marketing manager wa film Hotel Rwanda, Kitty ni we wanditse speech ya mbere ya Obama muri 2004. Kitty gushobora, abo nibo bamobalayizinga abantu cya gihe perezida ajya muri Amerika."

JMV Mutesa:

"Rusesa yaje le 18, bukeye akupa amatelefone. Kamilindi yatanze amakuru y'urugamba, Dalaire ararakara, avuga ko bishobora guteza ibibazo. Umunsi umwe twagiye mu cyumba cya Rusesabagina, ndi kumwe na Louise Kayibanda na Thomas Kamilindi, dusanga ali kumwe na Bagosora basinze, baduha ka divali, tunywa iyo nzoga y'abagome, atubwira ko yafunze amatelefoni n'amazi. Igihe bava muli Milles Collines bagiye muri bulende, umugore we yari afite igifurumba cy'amafaranga interahamwe zirakimwambura."

Umukozi wa Milles collines (sinumvise izina rye neza aliko ngo yakoraga kuli reception)

"Rusesabagina yanyambuye imfunguzo, ndazimuha aliko nsigarana passe partout. Sinavuga ububi bwe ngo mbirangize, kuko ibyo akora byose abikorana ubugome. Igihe cyarageze abantu bajya kuli coté ya FPR, na njye nari nariyandikishije aliko nsanga yarankuyeho, ngomba kongera kwiyandikisha, nagiye kw'ituru ya nyuma. Ngenda yaransatse ngo ntwaye ibintu bya hoteli, ku buryo nyuma ya jenoside nagarutse ngasanga barampagaritse bavuga ko ngo ibintu byose byavuye mw'ihoteli ni jye wabitwaye. Wagira ngo nazanye ikamyo ndapalika. Abize amategeko bazambwira ukuntu nabarega. Ntibyarangiriye aho agiye guhimba ya film, kugira ngo anteshe crédibilité, ni jye yakinnye nataye réception nkabohoza. Byali ukugira ngo icyo nzavuga cyose kizate crédibilité. Ni ibintu yapanze, kugira ngo akorere amafaranga harimo n'ubugome bwinshi. Sinzi icyo aba rescapés bo muli Milles Collines bakora.

Bahaye ijambo abanyamakuru habura n'umwe utera urutoki ngo agire icyo abaza. Bernard Makuza afata mikoro avuga ko ngo ali ukubagora (abanyamakuru) ngo kuko ukuri kwavuzwe.

JD. Bizimana:

Ngo yumvise amagambo Gasamagera yavuze ko yakoranaga na Rusesabagina atamubona mu biro, yibuka ko yabonye ibarwa Rusesabagina yandikiye uwali ushinzwe iperereza ry'u Rwanda amuha liste y'abantu bagombaga gufungwa. Ngo yabonye amazina y'abakobwa kuri iyo liste. Kuri we ngo icyo gihe Rusesabagina yari intasi.
Bizimana kandi ngo hari aho yasomye ko Bruno (irindi zina sinaryanditse) wari umujyanama wa Mitterrand yamwandikiye akamubwira ko yavuganye na Biizimungu wo mu ba FAR, akamubwira ko abantu bo muli Hoteli nibapfa, isura y'ingabo z'u Rwanda izarushaho kuba mbi kandi ko bizabagora. Iyo nyandiko ngo iboneka muri rapport Mucyo, ndetse ngo na L'Express yarabyanditse taliki 2 z'ukwa Gicurasi muri 1994. Ukuri kurazwi, byaragaragaye mu bijyanye no kurwanya négationisme, abacitse kw'icumu baravunika, aliko iyo bakomeje kwerekana kwa kuri, amaherezo ibintu biramenyekana. Maurice Papon yicishije abantu benshi i Bordeaux, akomeza akazi ke ndetse azamuka no mu ntera, alinda ajya muri retraite, aliko amaherezo baramuhannye. Na Rusesabagina rero amaherezo azabihanirwa ; ubuhamya bwanyu bushyirwe kuli za cd, bubikwe, buhindurwe mu ndimi nyinshi kandi bukwirakwizwe. Iyo ni imwe mu ntwaro aba victimes bakwiye gukoresha.

JMV Mutesa aragarutse :

Ngo hari abavuga ngo n'abahutu barapfuye, n'ibigarasha bigiye ejobundi bivuga ko indege yabaye imbarutso ya jenoside, basaba ko umushakashatsi Tom Ndahiro agira icyo abivugaho. Haje n'umudamu ntumvise izina rye neza, agira inama Ibuka ko yazandikira Lantos, bakayibwira ko niha igihembo Rusesabagina izabyicuza.

Umushakashatsi Tom Ndahiro :

« Ese Rusesa yageze kuli buri muntu ngo amujyane muli hoteli ? ni nde yavanye mu rugo ? Rusesabagina yari afite iyihe relationship n'abicaga ?

Ku kibazo ngo n'abahutu barapfuye. Mu ntambara barwanaga na RPF, barapfuye.Bahamagariye abaturage kwinjira mu ntambara batababwiye ko abo barwana na bo bafite intwaro. Bateguye jenoside barayikora, bajya hanze barabwerabwera, bakavuga ko abahutu bapfuye bakirengagiza ko ali bo babashoye mu ntambara. Ntibanavuga ko hari abahutu bicwaga bazira ko basa n'abatutsi. Mu gitabo cya Nkuliyingoma, avuga ko umuntu wasaga n'abatutsi yicwaga. Testmonies nakuye i Gitarama hari abantu bicwaga kuko basa n'abatutsi, hari abana babyawe n'abatutsikazi bafite ba se b'abahutu, bakabica nk'abatutsi. Icyo ni byo bagereka kuli FPR, hari abahutu bishwe na FPR barwanaga, hari n'abishwe n'interahamwe zibaziza ko basa n'abatutsi. Ufashe abantu ubajyanye mu nkambi, korera yabica bakabishyira ku nkotanyi.

Inyigisho, habaye ho gahunda yo kwigisha inyigisho mbi, bakora na syllabus. Leta yateguye jenoside irangije iratsindwa.

Indege rero nk'imbarutso : ubivuga hari ibyo yirengagiza. Gutegura jenoside kwarabaye kuranandikwa. Nta kintu bakoze batari baravuze. Ndetse n'urupfu rwa Habyarimana bararuteguye bakanuruvuga. Baramwishe barangije bati ni imbarutso. Négationiste Nkuliyingoma avuga uburyo umuryango wa Habyarimana witwaye nyuma ya jenoside. Umukobwa w'Akingeneye, ngo Mme Habyarimana ababonye barira, ababwira ko bareka kurira ngo badashimisha umwanzi, ubundi ngo abagira inama yo kwitwara nka Jean Luc Habyarimana wagendanaga imbunda. Ngo Mme Habyarimana yasengaga asaba ko aba FAR babona intwaro, ngo bumvise Jeanne Habyarimana na nyina na Sérapfin bavuga ko ali ababiligi bishe Habyarimana, bumvise Mitterand n'abandi bavugana na Mme Habyarimana. Ngo Me yavugaga ko nta cyemezo bafata batamubajije. Twababonye bishima bamaze kumva ko aba ministre bapfuye, babiganira n'aba GP nabo bishimye. Muri ubu buhamya nta hantu wumva ko umuryango wali mu gahinda.

Mu bufaransa, mu bubiligi n'ahandi haba itegeko rihana abahakanye jenoside y'abayahudi, aliko iwacu babigiramo irondakoko rikabije. »

Umuntu wa Ibuka :

« Twandikiye Fondation Lantos tubabwira Rusesabagina uwo ari we n'uko yitwaye, tunabasaba gusubira ku cyemezo cya bo. Iyo tubonye amakuru kuri Rusesabagina tuyoherereza am'associations y'abayahudi ngo bakore pression kuli Lantos. Hari na petition yasinywe n'abanyarwanda benshi ndetse n'abanyamahanga barimo n'abayahudi. »

Asaba n'ababaye muli Milles collines kwandikira Lantos bayibwira Rusesabagina n'uburyo babayeho

Bernard Makuza arongeye afata inambo :

« Amaherezo Rusesabagina aziyitirira ko yahagaritse jenoside. Abamukorera lobby turabaha gasopo, bareke kudutwerera ibitali ukuri, be kutuvugira ibyo tutabayemo. Lantos nihemba Rusesabagina bizabahagama. N'abandi bamuhembye byashoboka ko bakwisubiraho bakemera ko bibeshye. »

Na Gasmagera aragarutse:

Yibutsa "si je ne suis pas pour moi qui le sera ? Mu kinyarwanda bivuze ngo ntirwanyeho ni nde wundi wabikora? Ubundi asoma ibarwa yateguye nk'uwarokokeye Milles Collines :

« Abarokokeye muri Milles Collines twahungaga Rusesabagina nk'uko twahungaga interahamwe. Twabanye na we muli ibyo bihe bibi, tubona uko yadufashe n'uko yakoranaga n'ingabo zakoraga jenoside… yakagombye gukulikiranwa n'amategeko. Terri Georges avuga ko yahuye n'abarokokeye muli Milles collines. Ni bande ? Perezida wa Sabena yamusabye kutirukana abatishyura, Rusesabagina arabyanga, akomeza kubishyuza nyuma abatishyuye akabashumuriza interahamwe. Turamagana ko nta muntu Rusesabagina yakijijije, kuko hoteli yali irinzwe ndetse ikanarengerwa na Kouchner n'abandi, bituma hamenyekana, hari n'igitsure cya RPF, iki gitsure na cyo kigomba kwitabwaho. Hari n'abasilikar bake ba UN bahashyizwe na Dalaire. Twebwe turabasaba ko mwakongera mugatekereza neza iki gihembo mushaka kumuha, kuko ibyo yakoze ntiyagihabwa kuko ali umubeshyi kandi uhakana jenoside. Turasaba n'abandi bakunda ukuri bazasoma iyi baruwa kudufasha kukumvisha Lantos. »

Ikiganiro cyarangiye abarokokeye muri Milles Collines basinya ibarwa imbere y'abandi bose, ubundi bavuga ko abatashoboye kuza mu nama na bo ngo bazajya kuyisinyira mu biro bya Ibuka. Ibi kandi byahitaga  no kuli télévision y'u Rwanda.

Byakusanyijwe na Murebwayire Agnès.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Umugabo Emmanuel Neretse wibera mu Bubiligi, akaba yaranditse igitabo yise "La decadence des forces armees rwandaises" amaze iminsi mu Rwanda,akaba yaratashye mu Bubiligi ku wa gatandatu
asezeranyije inshuti ze kuzatahuka burundu mu kwezi kwa kabiri.

Iki gikorwa kandi gikurikiye urugendo rurerure abo mu muryango wa Dr Akingeneye bamaze iminsi mu Rwanda, aho banitabiriye inama za Unity Club n'Itorero ry'Igihugu.

Ibyo kandi bikaba byarakurikiwe n'itahuka ry'uwahoze ari Premier Ministre, PC Rwigema.

Répondre