Ibihugu by'Ubwongereza na Suwedi nabyo byiyemeje guhana u Rwanda birwima inkunga y'amafaranga ndetse n'inguzanyo !
Ubwongereza bumaze guhagarika imfashanyo ihwanye na miliyone 16 z’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu ikaba yari igenewe u Rwanda bitewe n’uko rumaze iminsi rushyirwa mu majwi ko ari rwo ruri inyuma y’imidugararo ibera mu gihugu cya Kongo, abantu hafi ibihumbi Magana atanu bakaba bamaze kuva mu byabo. U Rwanda rwari rusanzwe ruzwi nk’igihugu gifitanye umubano udasanzwe n’Ubwongereza.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yigeze gushimagizwa nk’umwe mu bayobozi b’imena b’Afurika, ndetse no mu mwaka w’2007 yahawe ijambo mu nama nkuru y’ishyaka rya Ministiri w’intebe David Cameron (Conservative party). Hakurikiyeho kwemerera u Rwanda kwinjira mu rugaga rw’ibihugu byakolonijwe n’Ubwongereza Commonwealth, n’ubwo ari nta mateka rufitanye na bwo.
Mu kwezi gushize rero ni bwo Umuryango w’abibumbye watangaje ko Kagame yijanditse mu bikorwa byo kumena amaraso bikomeje gukorwa n’abigometse ku butegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Kagame aregwa gufatanya na Bosco Ntaganda bakunze kwita “Kirimbuzi” (Termonator) akaba akurikiranyweho gukora ibyaha by’intambara. Uyu yubuye imirwano kuva muri Mata.
Iyo mirwano yatumye hameneka amaraso menshi mu ntara za Kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru, abantu bagera ku bihumbi 50 bakaba barahungiye mu gihugu cya Uganda, abandi bagera ku bihumbi 420 na bo bakaba baravuye mu byabo. Abakora iperereza b’Umuryango w’abibumbye bahamya ko umutwe w’inyeshyamba M23 uyobowe na Ntaganda uhabwa n’u Rwanda abarwanyi ndetse n’ibirwanisho.
Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyagaragaje ko cyemera icyegeranyo cy’Umuryango w’abibumbye,gihagarika imfashanyo cyageneraga Kagame mu rwego rwa gisirikare. Ubwongereza rero ni bwo bwari ku isonga mu gufasha u Rwanda, bukaba bwatangaga miliyoni 75 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza buri mwaka.
U Rwanda rwafashwaga mu buryo budasanzwe, ku nkunga ivuye mu kigega cy’imfashanyo rusange, bivuga ko Ubwongereza bushyira amafaranga kuri konti y’igihugu nta mabwiriza y’uko agomba gukoreshwa, nko mu rwego rw’ubuzima cyangwa urw’uburezi. Uyu mwaka miliyoni 37 z’amafaranga y'ubwongereza zashyizwe mu isanduku y’u Rwanda muri ubwo buryo.
Ministiri Andrew Mitchell ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza yirinze gushimangira ibivugwa mu cyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye bishinja Kagame gutera inkunga abigometse muri Kongo. Yatangaje gusa ko ziriya miliyoni 17 zibaye zishyizwe ku ruhande, ko atari inkunga yose u Rwanda ruhabwa ihagaritswe.
Bwana Mitchell cyakora yasabye u Rwanda gutangaza rweruye ko Bosco Ntaganda ari umwicanyi ushakishwa, kandi agomba gushyikirizwa ubutabera aho kumushyira imbere mu gushaka igisubizo cy’amakimbirane. U Rwanda kandi rwasabwe kureka abatavuga rumwe muri Kongo bakikemurira ibibazo byabo mu mahoro.
Imiryango yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu yahamagariye Leta y’Ubwongereza gufatira ibihano Kagame. Umushakashatsi wa Human Rights Watch Carina Tertsakian ushinzwe Afurika yagize, ati “twagombye guhoza Abongereza ku nkeke, ari na bo batanga imfashanyo nyinshi ku Rwanda, ku buryo iyo batagira icyo bakora byari kubaviramo igisebo kinini.”
Madamu Tertsakian, ati “n’iyo byaba ari urwiyerurutso, iki cyemezo cyafashwe ni ingezi kuko mu Bwongereza,by’umwihariko Ministiri Andrew Mitchell, batseta ibirenge iyo bagiye kugira icyo bavuga ku burenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda. Ibiro bishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) byo byirinda kugira icyo bitangaza ku mugaragaro.”
U Rwanda rutera inkunga abigometse bari mu karere k’uburasirazuba bwa Kongo rwitwaje guhiga abakoze itsembabwoko n’itsembatsemba ryo mu 1994 bahungiye yo, nyamara ku birego by’uyu munsi Kagame akomeje guhakana avuga ko nta sasu na rimwe ryambutse umupaka ngo rihabwe inyeshyamba za M23.
Umushakashatsi Tertsakian, ati “nta gihe Kagame atahakanye uruhare rwe, ni na ko byagenze ubwo yateraga Kongo, mu 1996 no muri 1998. Igihe cyose aburana urwa ndanze.”
Suwede yahagaritse inkunga Banki Nyafurika yo Gutsura Amajyambere yageneraga u Rwanda
Amakuru agera ku Umuvugizi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko Leta ya Suwede yahagaritse inkunga u Rwanda rwagombaga guhabwa na Banki Nyafuruka yo gutsura amajyambere mu kwezi kwa kenda uyu mwaka, niba u Rwanda rukomeje kutitandukanya n’umutwe wa M23, umutwe w’abarwanyi ukomeje kuyogoza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Iyo nkunga yageraga kuri miliyoni 39,9 z’amadorari, ikaba yahagaritswe kugeza u Rwanda rwiyemeje kuva muri Kongo.
Umwe mu banyacyubahiro bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nyafurika yo gutsura amajyambere, akaba akomoka mu gihugu cya Suwede, akaba ari na we wagize uruhare mu guhagarika ako kayabo kagenerwaga u Rwanda, yagize ati “Suwede yababajwe cyane n’iriya raporo ya Loni yerekana uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya amahoro muri Kongo. Dukeneye ko u Rwanda hamwe n’ibihugu bituranye na rwo bigira uruhare mu kongera kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo”. Yarongeye, ati ”Amahirwe yo kugirango u Rwanda rwongere guhabwa akayabo nk’aka ari mu maboko y’u Rwanda ubwarwo”.
Gasasira, Sweden.
editor@umuvugizi.com