Harya ngo Prezida Kagame ntashobora gukorerwa kudeta ?
Imwe mu mpamvu zitera Prezida Kagame kuvuga ngo ntazakorerwa kudeta
Kugeza ubu Prezida Kagame aravugwaho abantu batabarika amaze kwica. Muri abo harimo Abanyarwanda b’amoko yose : Abahutu, Abatutsi ndetse n’Abatwa ; Abarundi , Abagande, Abanyekongo, Abazungu n’abandi ntarondoye. Muri uko kwica kandi nanone ntiyaretse na bene wabo basangiye ishyaka n’igisilikare ba FPR. Muri abo rero ba FPR, hakaba hari abatangazwa nuko harimo n’ababa bafite imyanya cyangwa amagarade yo hejuru byumvikana ko nabo baba bafite inshuti n’imiryango ikomeye, ariko nabo bagapfa nk’abandi bakabura gikurikiranwa.“Utarabona uburyo asangira n’uwishe se” kandi ngo “uhagarikiwe n’ingwe aravoma” . Umuntu acishirije yashakisha zimwe mu mpamvu muri iyo migani ariko si izo gusa.
Natwice ntazatumara
Hari abantu bamwe b’abasilikare bakagize n’icyo bakora, ariko ku bwabo bakaba bamubonamo igikonyozi gishobora guhangana na demokarasi. Bakaba basanga bajenjetse cyangwa bakamuca mu rihumye bakamuritura, wenda yazasimburwa n’undi udafite ubuzobere mu bugome n’ubwihanduzacumu, ni uko we akaba yareka « demokarasi» igataha mu Rwanda .
Kuri bo kandi iyo bumva demokarasi bahita bayibonamo amatora. Amatora ya banyamwinshi ni uko bakongera bagategeka, bakinjira mu buyobozi bukuru bw’inzego zose z’igihugu zirimo n’igisilikare. Bakabona rero ko bibaye , agahu kaba gashyikiriye umunyutsi. Bati “94 abacu bishwe, abenshi bazize urwikekwe n’amahari adafite epfo na ruguru byari hagati y’amoko, none ubu noneho urwango ruri hagati yayo ni ishyano ryose”. Urwo runyagwa rwatewe no kubeshyerana, kwica, gutwara utw’abandi, kwikubira umutungo w’igihugu… umunsi rwasutswe hanze ntawe uzahonoka .
Bagakomeza bakagira bati “Nimureke Kagame wacu, n’iyo yatwica ntazatumara. Ibiri amambo abo adukingira ni bo badutsembatsemba ntihasigare n’uwo kuzabara inkuru”. Abo kandi ubanza batekereza ko ntacyamukoraho, ko ari rudahangarwa ; ntibatekereza ko “bucya bwitwa ejo”.
Iryo banga rero Prezida Kagame ararizi akaba ariyo mpamvu ahora yirata ngo nta kudeta iteze kumukorerwa . Nyamara iyaba yari azi ibyabaye muri Liberia ku bwa Prezida William Tolbert ahagana mu w’1980. Bamubwiye ko bazamukorera kudeta, arakameza ngo « uwayikora yaba avuye he ko kuva kuri jenerali kugeza kuri ba ajuda bose ari abacu ?». Ni uko nyine iza gukorwa na serija chefu Samweli Doe .
Urwanda n’ibirurimo byose ni iby’Abahutu
Abo batekereza batyo bari bakwiye gusubiza amaso inyuma, bakibuka indirimbo yakanyujijeho muri za 1994 ngo “Urwanda n’ibirimo byose ni iby’abahutu” ! Nyamara se abo bayirimbaga ntibakwijwe imishwaro, ubu u Rwanda n’ibirurimo byose bikaba biri mu maboko ya Kagame Paul n’Agatsiko ke k’abantu batagera kuri bangahe ?
Aba JMPR na TONTON MACOUTE bo barengeye he?
Niba hari abagitekereza ko gutegekesha intwaro bifite umumaro, nabibutsa ko umuperezida witwaga Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wazabanga wa Zayire yashinze ishyaka ryitwaga MPR (Mouvement Populaire de la Révolution) ni uko riza kugira insoresore zitwaga JMPR. “Eh Buana !” mugani wa ba bandi. Abo basore utabazi arababarirwa. Byari ibihangange bya hatari, byarakubitaga, bikica, bigakiza, bigasahura, bikagira bite … Ariko se ninde wamenye imiyoyokere yabyo ?
Dutereye amaso iyo riterwa inkingi nabwo twakwibuka inkorokoro zitwaga TONTON MACOUTE zagacishijeho muri HAITI mu myaka ishize iyinga 50. Abo rero bajyaho, hari hagamijwe kurinda umutekano, ariko icyo byaje gutanga ni ishyano. Iyo migirigiri nayo itarahembwaga, dore nyine ko “ntawe uragira iyo adakama” nabo baje kujya bihemba biba utwa rubanda, si ukwiba gusa kandi bagerekagaho n’ibindi byaha akangari. Ubwo bukozi bw’ibibi bwabo ni bwo bwatumye bavaho, ni uko basiga inkuru mbi mu mateka.
Umuti w’Urwanda uzaba uwuhe ?
Bajya bavuga ngo “urwishe ya nka ruracyayirimo” koko. Uroye ukuntu Urwanda rwategetswe kuva imyaka n’agahumbi, usimbuye undi akaza amurusha amakosa inshuro zitabarika ? Ibyo bihita byerekana ko hari ipfundo rigomba gusobanuka. Mu kurisobanura bikazaba ngombwa ko hazaba ikintu gisa nka ARUSHA (ya mishyikirano), nanone ikabera mu mahanga aho buri wese avuga adakebaguza, ni uko hakaganirwa ku mitegekere yaranzwe mu Rwanda n’icyateye amakozere yose igihugu cyaciyemo. “Ushaka gukira indwara arayiganira”.
Ubwo rero nyuma y’ibyo, Abanyarwanda bakagaya abagize uruhare rubi rwo gushora igihugu muri ayo matindi, hagashakwa uburyo budakuka bw’imicungire y’igihugu, abacyo bagasaranganya ibibonekamo ntawe ucuze undi, haba mu bukungu, mu bumenyi, mu mutekano n’ibindi. Ikibazo cy’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa nacyo kikabonerwa umuti unyuze impande zose, atari ibi usanga“babanye urw’amafi n’inshishi”. Iyo witemberera, utambuka ku mafi yikinangura mu cyuzi cyayo, hakurya ukabona n’inshishi zibereye mu turimo twazo mu gisambu, ukabona ntakireba nabi ikindi. Ariko si igihe amazi abaye menshi cyane akarenga icyuzi, ya mafi akarya za nshishi. Ejo nabwo amazi yaba macye mu cyuzi, za nshishi zikadukira ya mafi zikayatapfuna !
Kagame ntiyakwemera inama yo gucocerwamo ibibazo
Iyo ni imvugo wumvana abantu benshi bakagira bati “afite imbaraga, amafaranga n’abamushyigikiye kuva ku izima ntibishoboka ”. Bokongera bati “imbaraga zari kumuhashya ni iz’amashyaka yo hanze atavuga rumwe na we (opposition), none yacitsemo ibice, ba Nyamwasa nabo nta mbaraga zikanganye bafite, FDLR nayo abayigize bashize bataha mu Rwanda”. Ibyo rero ntawabihakana ngo atsembe ariko burya ngo “agacumu kazaguhorera ntumenya uwagacuze”. Abo bavugwaho gucikamo ibice nabo bashobora kuziyungayunga, imbaraga zabo zikazaza zirenga iz’imbarabara. Abo bandi nabo bakerenswa ntiwamenya imbaraga bazaba bafite ejo hazaza uko zizaba zingana. Ahandi kandi nabwo umuntu yarambiriza ni ku mbaraga zazava ku batuye mu gihugu. Buriya bazakomeza bacurwe bufuni na buhoro, ariko umunsi ni umwe ivu rigatumuka. Nyuma y’ibyo, izo mbaraga bavuga za Kagame zizagenda nka Nyombere .
Justin FAIDA (leprophete.fr)