Ese Imana yumva amasengesho y’abanyakinyoma n’abicanyi?

Publié le par veritas

 

DOC_RWANDAPRESS_PAGE05_0000000506-1-.pngMpaze iminsi mbona bamwe mu bayobozi bacu basengera igihugu cyacu bituma nibaza byinshi ku gihugu cyacu n’ibirimo kuhabera bituma nibuka rya Jambo ry’Imana aho ivuga ko “Udakonje cyangwa ntubire, ngiye kukuruka” (Ibyahishuwe 3:14).
Ibi binyibutsa ko koko ya magambo umukozi w’Imana minisitiri Murigande yabwiye Perezida Kagame arahira muri 2003, amwibutsa ko ibyo azakora byose Imana igomba kuzabimubaza nawe amwemerera ko azayisubiza.

Imana ni Imana nyambabazi ariko nanone ikanga urunuka abicanyi bafata ibiremwa byayo nk’ibikinisho. Nubwo Ihana itinze ariko ukuboko kwayo iyo kumanutse ntawe ugukumira.

Ikanongera ikavuga ngo ndi “Imana ihanira ibyaha abana bose bakoze”, bivuga ko nubwo Abapasiteri bacu muri iki gihe cyane mu Rwanda babwiriza bashimagiza abayobozi bacu, ariko igihe kirageze ko bababwiza ukuri ko Imana iri hafi kumanuka ikihesha icyubahiro.
 
Twese dukwiriye kwisengera nyabyo m’ukuri, kandi tukabwiza ukuri bene wacu bose ko Imana irakariye cyane ubuyobozi bwacu, ikaba inamaze kumva amalira y’abana bayo bakomeje kwicwa nk’isazi.

Abapasiteri bahindutse abakomisiyoneri ku bayobozi b’u Rwanda, bakwiriye kubabwiza ukuri ko Imana ari Imana yanga icyaha urunuka yagera ku kinyoma n’ubwicanyi ikarushaho, kandi ko bimwe mu byaha byagiye bihirika ingoma zose n’icyaha cy’ubwicanyi.
 
Twabibutsako kuva u Rwanda rwabaho nta Leta irica nk’iya Kagame, abantu kenshi bakunze kwitiranya Leta ya Habyarimana n’iy’abatabazi, iyo uzigereranyije  n’iya Kagame usanga ntaho bihuriye kuko uretse Col Mayuya wapfuye igihe cya Habyarimana,ntiyigeze yica abanyamakuru n’abanyapolitiki nkabo Kagame amaze kwica mu gihe gito, nka ba Assiel Kabera, Col Rutayisire, Col Kiza, Col Rizinde, Maj Ruzindana, Minisitiri Sendashonga, Ntare Denis Semadwinga, Andre Kagwa Rwisereka, Rugambage Jean Leonard, Rutayisire John Bosco, Emeltha Munyeshuli n’abandi benshi tutarondoye aha.
Ikindi kuba RPF Inkotanyi yaratsinze urugamba byatewe n’impanvu barwaniraga zishingiye ku karengane bari baragiriwe, rero Kagame n’agatsiko ke ntibakwiriye kwirengagiza impamvu Imana yabumvishe barangiza nabo bakimika icyo bavugaga ko barwanya, aricyo ubwicanyi, ingoyi izira ubutabera, gusahura umutungo wa rubanda hamwe n’akarengane.
 
Nagirango nisabire abaturage hamwe n’abayobozi bagifite umwanya wo kwihana, kwihana vuba bigishoboka kuko Imana iri hafi kwikorera kandi umunsi Izamanuka guhana Ingoma y’abanyakinyoma n’abicanyi, abanangiye umutima hamwe n’abishyize hejuru bose bazacishwa bugufi, kandi ntibiri kure.

Nkaba nsoza nsaba abasomyi bacu bose guhererekanya iyi nyandiko bakabwira bene wabo bose guca bugufi mbere y’Imana ukwo baba bameze kwose bakayambaza bigishoboka.
 
Ntitwanabura guhumuriza abakomeje kurengana yaba abari mu magereza, abaciriwe ishyanga hamwe n’abakomeje gutotezwa bazira akarengane, ko bihangana kandi ko gutabarwa kwabo kuri hafi, guturuka k’Uwiteka (Mika 2:1-4,Nahumu 2:5-8).

Ikindi nukwo abayobozi hamwe n’abo bakoreshwa mu kwica abavadimwe babo, Imana igiye kubaha isomo k’uburyo nta munyarwanda uzongera gukinisha kwicana kandi bose bazacishwa bugufi, bamenyeko Imana yanga cyaha urunuka.
 
Johnson
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article