Ese gahunda n'ibitekerezo by'Ambasaderi Sylvestre Uwibajije yabitumwe na leta ya FPR na Kagame cyangwa nibye bwite ?

Publié le par veritas

uwibajije.pngNdlr : Amakuru arimo avugwa cyane ku mbuga za interineti zinyuranye ni ibaruwa Ambasaderi Sylvestre Uwibajije yandikiye abayobozi b’amashyaka ya politiki akorera hanze y’igihugu; nyuma iyo baruwa ikaza kugera no ku mbuga za interineti. Ambasaderi Sylvestre atangira iyo baruwa agira ati : « Muraho, Nishimiye kubatumira mu nama yo kuwa 23.06.2012 kuri Rue Eloy 80 – 1070 Anderlech (Bruxelles). Muri iyo nama tuzarebera hamwe ukuntu initiative ya Dialogue na leta y’u Rwanda twayishyira mu bikorwa ». Kugeza ubu icyo twashoboye kumenya ni uko nta shyaka na rimwe ryatumye Ambasaderi Sylvestre kujya gusaba imishyikirano na leta y’u Rwanda , ikindi ni uko leta ya kagame nayo itamutumye guhuza amashyaka ari hanze mu rwego rwo gutegura ibiganiro nayo. Nyuma y’iyo baruwa itumira abayobozi b’amashyaka , Ambasaderi Sylvestre yashyize ahagaragara umushinga w’uko abona ibintu byahinduka mu Rwanda , none se ibi bitekerezo Ambasaderi Sylvestre atangaza abisangiye na leta ya FPR na Kagame ? ubwo nyir’ubwite azabitubwira nabona ari ngombwa.

GUKEMURA BURUNDU IBIBAZO BYA POLITIKI BYARANZE U RWANDA : Sylvestre  UWIBAJIJE

Ntawakemura burundu ibibazo by’u Rwanda atabanje kubona no kwemera ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 50 rwikoreye umusaraba w’ibibazo, kandi ingoma zagiye zisimburana nta nimwe yiyemeje kurangiza burundu ikibazo cy’ubutegetsi ariko cyane cyane icy’impunzi zagiye zikurikira ubwicanyi bw’indengakamere bwaranze igihugu cyacu.

Twese tuzi neza intandaro z’ ingorane n’amakimbirane byaranze u Rwanda aho bituruka, kandi tuzi neza ko tubishatse twakubaka u Rwanda rubereye abarutuye bose. Birasaba ubushake bwa Politiki, kandi dufite inshingano yo kudaharira abana bacu uwo muzigo w’ibibazo tumaze imyaka twikoreye, cyane cyane ko watumye u Rwanda rugubwaho n’ishyano abenshi nanubu tutarasobanukirwa. None imyaka 50 tumaze u Rwanda rwigenga nitubera imbarutso yo kubaka u Rwanda rushya rurangwa na Demokarasi no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

1. Ibibazo by’abanyarwanda byabyaye intambara

Revolusiyo ya 59

Nyuma y’intambara y’isi irangiye, abanyarwanda bari barahejwe mu butegetsi ariko bari babonye uburyo bwo kwiga barahagurutse basaba ko ubutegetsi bwasangirwa hagati y’abana b’u Rwanda, kandi basaba ko umuco wa gihake wacika burundu mu Rwanda. Batubwira ko Umwami Rudahigwa yari yagerageje kunva ibibazo ndetse ategeka igabana, ariko abajyanama be ntibabasha kunva iyo mpinduka yatugejeje muri revolusiyo ya 59 n’ingaruka zayo : Ingoma zahinduye imirishyo ariko ikibabaje n’abantu bayiguyemo n’abandi bahunze igihugu cyabo. Kuva rero muri 61, twavuga ko ubutegetsi bwihariwe nabo bita abahutu ariko ntabwo bashyize ingufu zabo zose mw’ikemurwa ry’ ikibazo cy’impunzi n’isaranganywa ry’ubutegetsi kandi aribyo nyirabazana z’ingorane zose zatumye haba revolusiyo.
Ukutabonera umuti ibyo bibazo nibyo byabyaye intandaro y’iterwa ry’u Rwanda n’Inkotanyi muri 90.

1.2 Intambara y’Inkotanyi

Abanyarwanda bahunze nyuma ya 59, babonye ibibazo byabo nta gisubizo byabonye ngo basubire mu gihugu cyabo, barisuganyije batera u Rwanda kugirango ibibazo byabo birusheho kunvwa ndetse nibibahira bafate ubutegetsi. Iyo ntambara yakurikiwe n’imishyikirano, nubwo ibyavuye muri iyo mishyikirano byatubera umurage ukomeye mu kubaka u Rwanda rushya, ntawabura kuvuga ko yaje itinze kuko yagombye kuba yarabaye mbere ntabagombye kumena amaraso yabo. Ayo masezerano ntiyaje kubahirizwa, intambara niyo yahawe urubuga ibintu biradogera, igihugu gihinduka umuyonga.
Muri iyo ntambara hamwe n’inkurikizi zayo haguyemo abantu batagira ingano ndetse n’uwari Umukuru w’igihugu ayigwamo, bamwe barabyitwaza bamarira kw’icumu abatutsi n’abandi bose batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho . U Rwanda rugubwaho n’ishyano rutyo kuburyo bisaba intwari zidasanzwe kugirango rwivane mu ngorane z’aka kageni.

Inkotanyi zaje gutsinda urugamba, abantu batagira ingano baguye mu bwicanyi abandi benshi barahunga. Abihorera barihorera mbega ubwicanyi burakomeza, ariko bwaje gucogora, impunzi nyinshi ziracyurwa, igihugu kirongera kirayoborwa.
Inkovu z’ibyabaye mu gihugu nanubu ntizirakira neza. Ariko twashima ko Leta y’u Rwanda yakomeje kubumbatira u Rwanda ndetse tukaba twunva ko igihe kigeze cyo gufata izindi ngamba mu gukemura burundu ikibazo cy’u Rwanda turushakira uburyo rwayoborwa budasubirwaho, duhereye kubyatunganye mu bindi bihugu cyane cyane by’i Burayi na Amerika. Ndetse tutagiye kure na Afurika y’epfo yatubera urugero.

1.3 Gukemura ibibazo mu mahoro

Abanyarwanda aho bari hose, ari abari hanze y’u Rwanda bifuza gusubira mu rwababyaye ntacyo bishisha, ari abari imbere mu gihugu bifuza kubana m’ubwumvikane no m’ubwizerane buzira amakemwa, bose bakeneye ko ibibazo bibangamiye Urwanda, biri hagati y’Abanyarwanda b’ingeri zose, byakemurwa mu nzira y’amahoro.
Kugirango ibyo bigerweho nta maraso yongeye kumeneka, ni ngombwa ko habaho ibiganiro bitaziguye hagati y’abahagarariye impande zombi. Ibyo biganiro byaba bigamije gushaka ibisubizo birambye kandi bitanga ikizere kuri buri wese, cyane cyane Urwanda rw’ejo. Bityo igihugu cyacu ntikizongere kurangwa n’imiborogo, ahubwo Urwanda rukazahora rurangwa no gutemba amata n’ubuki ndetse n’Imana igahora itaha i Rwanda.

2. Duhagurukire icyarimwe twubake u Rwanda

Abanyarwanda bamaze imyaka irenga 18 nyuma ya Genocide n’ubundi bwicanyi butagira ingano byabaguye hejuru. Isi yose izabashimira ubutwari bagira bwo kwiyunga burundu no gushimangira uburyo igihugu cyabo cyayoborwa kandi ingoma zigasimburana mu mahoro nta maraso yongeye kumeneka.
Dufite inshingano ikomeye yo gushyiraho ubwo buryo bushya mu buyobozi bw’u Rwanda. Byagenda bite rero ? Abanyarwanda baba abari mu gihugu baba abari hanze yacyo bagomba guhura bakaganira bakabwizanya ukuri, kuko nkuko mbivuga hejuru, bose bazi neza igikwiye kugirango igihugu cyacu kivane mu ngorane zacyokamye. Ni muri urwo rwego nasohoye inyandiko ku ngingo zagibwaho impaka kugirango ejo hazaza h’igihugu cyacu hazarusheho kuba heza.

Mu bitekerezo by’ingenzi twavuga :

1. Nimuze dutinyuke Demokarasi isesuye kandi tuyitunganye duhereye ku bibazo twahuye nabyo kuburyo nta numwe wahezwa mu buyobozi bw’igihugu.

2. Duhaguruke dushyigikire amahoro, ukwishyira ukizana kandi dushyire imbere ikiremwa muntu, na rimwe ntihazongere kubaho umuntu wazira ibitekerezo bye cg uko yavutse.

3. Dufatanye guca burundu ingeso mbi yo kwiharira hitwajwe imiryango, amoko, uturere n’ibindi, aribyo byagiye bidukururira intambara n’ubwicanyi by’urudaca.

4. Turebe kure dutekereze ko igihugu cyacu gituranye n’ibindi bihugu bikize kandi tumenye ko kuba mu muryango nka East Africa byadufasha kuva mu mfunganwa no mu bukene. Urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri uwo muryango n’ivanwaho ry’ imipaka , ni ikintu cy’ingenzi twagombye guharanira.

5. Duhaguruke dufate ingamba zihamye zo guca burundu ubuhunzi n’ingaruka zabwo kubera Politiki nziza na Demokarasi ahubwo abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bashishikarizwe ibikorwa by’amajyambere bityo barusheho kugira uruhare mu kubaka u Rwanda. Hakwiga n’uburyo bahagararirwa mu nteko ishinga amategeko.

6. Ibi byose birasaba ko abanyarwanda bahura bakaganira, bagashinga umusingi ukomeye abana bacu bazagenderaho bakizera ko bazaba mu gihugu giterereye badahora bikanga ko ejo hari abazaza kubatera. Leta y’u Rwanda niyo birunvikana igomba gutanga inda ya bukuru, igafungura abantu bose bafungiye ibya Politiki cg ibitekerezo byabo, maze ubundi igaha urubuga abanyarwanda bakunda igihugu cyabo baheze ikantarange, bakaganira ukuntu bakubaka u Rwanda rushya. U Rwanda rurangwa n’amahoro, demokarasi, imbabazi, ubwunvikane, n’ubutabera.

INGINGO MPAKA KURI EJO HAZAZA H’URWANDA

1. DEMOKARASI

Kwiyemeza kuba muri Demukarasi no kwemera amashyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi.
Kwemera amategeko yerekana uburyo amashyaka abana mu mahoro.

Gufungura abafungiwe ibitekerezo bya Politike

Gutanga uburyo abantu baganira (Dialogue National) kugirango biyubakire igihugu kirangwa na Demukarasi n’ubutabera, bisanzuramo, bumva bareshya imbere y’amategeko kandi bubahana.

Mu by’ingenzi twavuga:

•Kwemera amashyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi buriho.

•Amatora mu bwisanzure

• Abatora bagatora abiyamamaza aho gutora amashyaka. Byatuma abatowe bibuka ababatoye aho gukeza amashyaka yabashyizeho

•Gushyiraho uburyo bufasha n’abagize amajwi make bahagararirwa

•Ukuri, Imbabazi n’ubwiyunge mu banyarwanda

• Kubaka igihugu kirangwa na Demokarasi y’ukuri yipakuruye imiryane karande iduhoza mu cyunamo.

2. UBUTABERA, UBURENGAZIRA BW’IKIREMWAMUNTU, KURWANYA UKUDAHANA

Kugaragaza mu bikorwa ko abantu bangana imbere y’amategeko. Itegeko ni rusange kandi rireba buri wese k’uburyo bumwe. Gukuraho cg guhindura amategeko anyuranye n’uburengazira bw’ikiremwamuntu usanga yarashyiriweho kwihorera. Twavuga nka Gacaca n’Ingenga bitekerezo. Gucira urubanza abicanyi bose, utarebye inkomoko. Kubabarira imfungwa zose zitarangwaho amaraso.

Kubahiriza rwose ubuzima, ubwisanzure mu kujya no kuza aho ushatse, umutungo w’umuntu, kwiteza imbere, kuvuga icyo utekereza utaziguye niyo byaba bihinyuza ubuyobozi, gukora icyo wifuza mu byawe, upfa kutabangamira abandi.

Korohereza itangaza makuru, ishingwa ry’ibinyamakuru byigenga bipfa kubahiriza amategeko abigenga. Guca burundu ifungwa ry’umuntu arengana cyangwa ataburanye.

3. POLITIKI

Guhamya no kwemera isimburana mu buyobozi bw’igihugu mu mahoro
Gushyiraho bishobotse ubutegetsi bushingiye ku nteko ishinga mategeko. Byafasha isangira ry’ubutegetsi hagati y’amoko atarahwemye kuburwanira. Ubushake bwa politiki bwo gushinga ingabo z’igihugu abanyarwanda bose bibonamo

Gushyiraho imiyoborere y’igihugu yaca burundu ubuhunzi mu banyarwanda
Gushyigikira amatora mu cyaro, mu mirenge n’amakomini bityo bigafasha mu gucengeza umuco mwiza wa Demukarasi. Abaturage ntibakeneye kuyoborwa n’abantu bavuye i Kantarange batitoreye.

4. AMAJYAMBERE MURI GAHUNDA IREBANA NA 2020:

Guhanga insisiro z’iterambere zafasha gukura abaturage mu bukene n’inzara, bakabona akazi, bakiga cyane cyane imyuga .

Gushyigikira abantu bakora ku giti cyabo kandi bakoroherezwa igurizwa.

Gushyira imbere ihiganwa no kuvanaho ukwikanyiza kw’abagura umusaruro w’abaturage bitanyuze mu masoko bikaba bihendesha umuhinzi. Kwemeza ibihingwa byihariwe muri buri karere, hashyizwe imbere imyerere n’abahinzi bakagishwa inama.

Guteza imbere imigi n’imirimo itari iy’ubuhinzi kuburyo muri 2020, imirimo y’ubuhinzi izaba isigayemo abantu bari munsi ya 50%.

Gukora byose EAST AFRICA ikaba isoko rusange mu karere kacu, aho uburenganzira bwo gutura mu gihugu ushatse bwemewe, aho abantu n’ibintu ari urujya n’uruza nta mipaka na gasutamo.

Guteza imbere ubukerarugendo, tugafatanya na Kenya, Tanzaniya ndetse na Kongo y’uburasirazuba, mu gufasha abadusura no gutunganya ibyo basura.

Byaba byiza habayeho visa imwe ya East Africa ikoreshwa hose.

Gutuza abantu hamwe ariko mu mutuzo, byaba byiza haherewe ku bakiri bato, nubwo ari ngombwa ngo abantu babone hafi amazi meza, amashanyarazi, amashuri n’amasoko.

Gukwirakwiza kimwe mu tundi turere tw’u Rwanda umusaruro w’iterambere ndetse n’imfashanyo mu by’amajyambere.

5. UMUCO

Kwiga indimi: Hejuru y’ikinyarwanda, guhamya ko igifaransa n’icyongereza ari indimi zemewe mu Rwanda nkuko bimeze mu cyirwa cya Maurice cg muri Cameroun.
Kwigisha: Ngaho aho Igihugu cyashora kikaba cyizeye kunguka. Bityo ejo abanyarwanda bashobora kujya gukora mu mahanga ari injijuke mw’ihanga buhanga nka informatique n’ubumenyi mu by’ itumanaho.

Guteza imbere Umurage- Indirimbo, kubyina no guhamiriza, ni bimwe byerekana ko umuturage aguwe neza. Ngo igihugu kitagira Umuco ni nk’umuntu utagira umutima.

6. DIASPORA

Gukora ibishoboka byose abanyarwanda baba mu mahanga, yewe n’abavuga ikinyarwanda muri rusange, bakaba umusemburo w’amajyambere mu gihugu. Bohereza amafaranga y’amahanga, bashora imari mu mishinga kandi bakaba ba Ambassadeurs b’u Rwanda mu bihugu batuyemo Gutandukanya Diaspora n’inyungu z’ishyaka cg iz’ ubuyobozi buriho ahubwo ikita ku nyungu z’igihugu muri rusange. Bityo bose bakayitabira.

Kugira Diaspora isoko y’umunezero bizihiza umuco nyarwanda, kandi bagashimishwa no kuba abanyarwanda mu bihugu barimo.

Sylvestre Uwibajije

source : rwizanews

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Atari Kagame Paul ubwe wivugiye ko atanze uburenganzira bwo
kugirana ibiganiro n'abo muri Leta ye, nta wundi ufite icyo avuga cyangwa gukora cyagera ku ntego zo guhuza abanyarwanda bari imbere n'inyuma y'igihugu. Ubishaka afatire urugero ku Ikigo cya
professeur Rwanyindo cyihaye gutangira ibiganiro nk'ibi Uwibajije avuga. Bamaze imyaka irenga 10 bazunga muzunga ngo bari muri Dialogue ihuza abanyarwanda, bagasohora za rapports n'ubushakashatsi
bakuzuza utubati, ariko kugeza ubu nta na kimwe gifatika cyavuyemo. Abazatangira ibiganiro, abo aribo bose, bidafite "feu vert" ya Kagame bamenye ko bazabiheramo imyaka n'imyaniko nta cyo
bitanze. Ahubwo bizaba bifashije Kagame kuko n'abamushyiragaho igitutu bazumva ko hari ibiganiro bacishe macye. Bizamera nka ziriya nama ze z'imishyikirano cyangwa za commissions ze nk'iz'Ubumwe
n'Ubwiyunge. Kagame ategeka wenyine kandi icyo ashatse cyonyine ni cyo gikorwa m'Urwanda. Abibeshya ko Ntawukuriryayo cyangwa Musoni bafite ubushobozi cyangwa ubtegetsi bwo kwemera cyangwa kwanga ibiganiro, nababwira iki.

Répondre
P

Ibi bitekerezo by'uyu mugabo ni byiza ariko hari icyo ntemeranywaho na we, aho avuga ngo perezida Habyarimana yaguye mu ntambara kandi bizwi neza ko nta ntambara yari arimo
ndetse ko hari haranasinywe amasezerano y'amahoro ya Arusha. Ikindi nibaza: Ibi biganiro arabitumiza nka nde?

Répondre