DUTEKEREREZE HAMWE U RWANDA NYUMA YO GUHIRIMA KW'UMUJENOSIDERI KAGAME.(leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi1b031c6aa0cbf181%2F1316730336%2Fstd%2Finzego-z-ubutabera-ziramushakisha-n-abaturage-bamuhagurukiye.jpg)
Banyarwanda, banyarwandakazi, nimugire impagarike n’ubugingo.
Umunyarwanda yise umwana we Bucyanayandi. Yagenuraga ko iminsi ihinduka igakurikirana idasa. Ubuzima bwacu tubwubakira muri iyo mihindagurikire y’ibihe, maze ibyahise n’ibiriho bikadufasha gutegura no guteganyiriza ejo hazaza.
Natwe Abanyarwanda dukwiye gutekerereza hamwe ejo hazaza h’igihugu cyacu. Dukwiye kureba aho cyavuye, aho kiri n’aho twifuza ko kigana. Tutabikoze twaba tubaye ba bangamwabo kuko twazaraga abana bacu umutwaro, nka wa mubyeyi gito uraga umwana urubanza rwamunaniye. Birashoboka ko ibyahise twumva bitatureba kuko tutari duhari (abatari bake turabyiruka), ibiriho tukabona biturenze (kuko twibonamo abanyantege nke); Uko byagenda kose, iby’ejo biratureba, kandi nta wundi dukwiye kubisiganya kuko ubu ni twe duhari. Ngiyo isano iduhatira kwitanga uyu munsi kuko ni wo mwanya wo kubaka ibizera umusaruro ejo hazaza. Natwe ubwacu kuba turi abo turi bo n'uko tubayeho, ni ingaruka y’uko hari byinshi byakozwe cyangwa se bititaweho. Nguwo umurunga uduhuza n’amateka yacu.
IGIHUGU CYACU KIVUYE HE?
Mu ijambo rimwe igihugu cyacu ni mvuyekure. Tutarebye gusa ingorane cyanyuzemo ahubwo tukanareba uruhererekane rw’imbaga y’abitanze ngo kidaheranwa mu mpatanwa, ni mvuyekure. Kuva cyiyubaka kikarema ubwami bwakuwe na Repubulika, habaye ubwitange bukomeye. Abanyarwanda tubyiruka ubu, abasore, inkumi n’ibibondo (harimo n’iki kibondo cyitwa FPR) dukwiye kuzirikana no guha agaciro ibyiza byakozwe n’abo batubanjirije.
Nkomoje ku kibondo FPR kuko mperutse kumva umurezi wacyo witwa Kagame yihanukira ngo ni we ugiye kwihutisha iterambere kuko ngo imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga yabaye imfabusa kandi ntacyo yamaze,nako ngo "u Rwanda ntirwari ruriho kuva muri 1959 !". Ibyo yabivugaga yaraye mu Kiyovu (icumbi ryubatswe n’abamubanjirije), umuhanda ugana kuri stade Amahoro yari yajemo na wo ni uko; iyo stade yari aganjemo yubatswe n’uwamubanjirije, ndetse amaze kwirarira bitari ibya kigabo yakomereje akazi muri village Urugwiro na yo yubatswe n’abamubanjirije. Byatumye nibaza igishya yazanye ndakibura kuko n’umuhanda wa Bugesera, inyigo yawo n’inkunga yo kuwubaka byatunganyijwe n’abamubanjirije.
IGIHUGU CYACU KIRI HE?
U Rwanda rwahuye n’ibiza bibiri, kimwe kikitwa Interahamwe ikindi kikitwa FPR Inkotanyi. Amahitamo yaje byagorana kuko ari nko guhitamo hagati y’ibinyoro n’ubushita. Uwashaka rero gusobanura amateka y’u Rwanda muri iyi mitaga duteye umugongo, yarugereranya na ya nkuru y’umusamaritani w’impuhwe. Rumeze nka wa muntu wamanutse i Yeruzalemu agana i Yeriko. Nuko agwa mu gico cy’amabandi (FPR), aramukubita, aramusahura, amusiga ari intere. Niba kanyarwanda yitambukiye, nyirakanyarwanda agaca indi nzira, Gahutu ati “ntakoma rutenderi”, Gatutsi ati “ntiteranya”, Gatwa ati “wumve nkome”…u Rwanda tuzaraga abadukomokaho ruzaba ari u Rwanda rw’intere, inkomere n’indembe. Ngayo Amajyambere mashya ya RPF.
Cyakora na none nta zirumba ngo zibure n’agahaza. Ijuru ryaradusekeye, ikirere gitanga umucyo. Kenshi abantu basenga Imana ngo ikiganza cyayo cyigarakaze, yabikora igasanga bararangaye. Ikiganza cy’Imana cyarigaragaje binyuze mu mujuji w’umufaransa Jean Louis Bourguière wagize ubutwari bwo gusohora impapuro zita muri yombi abicanyi 7 b’amashumi ya Kagame mu mugambi wo guhanura indege yari itwaye Habyarimana bagamije gushoza imvururu zabyaye jenoside yakorewe abatutsi. Ikiganza cy’Imana cyongeye kwigaragaza binyuze mu mujuji w’umusipanyoru Fernando Andreu wasohoye impapuro zita muri yombi abandi bicanyi 40 b’amashumi ya Kagame muri jenoside yakorewe Abahutu n’ubundi bwicanyi bwakorewe abanyamahanga. Mu gihe Kagame n’abambari be bari bahugiye mu gipindi cyo gusobanurira Abanyarwanda ko ngo izo mandats ari ibipapuro, Imana yo idaterwa igipindi yihesheje icyubahiro ubwo LONI ubwayo yashinjaga Kagame n’Agatsiko ke jenoside bakoreye impunzi z’abahutu muri Kongo.
Ibi biragaragaza ko yaba Imana, yaba amahanga, yaba Loni, bose bamaze kumenya icyo Kagame ari cyo: UMWICANYI W’UMUJENOSIDERI. Ni yo mpamvu asigaye agenda asesera kuko hose yakirizwa induru, n’abari incuti ze bakaba bamugendera kure kuko afite amaraso ku biganza. Aho azajya hose, ndetse no mu ijuru, mu purugatori no mu muriro, azasangayo imbaga nyamwinshi y’abo yambuye ubuzima. Nibatanamuha induru kuko bo bageze ahacecekerwa, umutimanama we uzayimuha.
Banyarwanda rero, Imana ifasha uwifashije. Imana yakoze ibyayo, Loni yarangije ibyo yari ishinzwe, amahanga ntako atagize, HASIGAYE URUHARE RWACU. Kagame guhirima yamaze guhirima, hasigaye kumusunika akihonjora. Nguwo umugambi wacu wo kubohora u Rwanda.
U RWANDA NYUMA YO GUHIRIMA KW’UMUJENOSIDERI KAGAME.
Iyo abantu bashikamiwe n’igitugu, icyo baba bifuza banategereje ni uko iyo ngoyi yacika. Gusa rero hari ubwo barangarira ibyo bakagira ngo ni cyo gisubizo. Igisubizo si uko umujenosideri Kagame ahirima, ni icyo Abanyarwanda tuzakora nyuma yaho. N’ubwo kumuhirika ari yo ntambwe ya mbere, ntibihagije. Byaba bimaze iki duhiritse umwicanyi Kagame nyamara tugasigara turyana ngo “n’uriya yari muri FPR” boshye abayirimo bose bayirimo ku bushake cyangwa kuko bashyigikiye ubwicanyi bwayo. Ntacyo byaba bimaze guhirika umujenosideri tugasigara dushiha Abatutsi (ni na cyo FPR yifuza) tubitiranya na FPR kandi mu by’ukuri ntaho bahuriye. Guhirika umujenosideri ni inzira si icyerekezo. Ikigamijwe ni ukwimura umujenosideri tukimika amahoro muri bene kanyarwanda, nguwo umutsindo wacu. Ngiyo impamvu dukwiriye gutekerereza hamwe uko twifuza u Rwanda rw’ejo, n’abazatuyobora bakazaba bazi aho twe Abanyarwanda twifuza kugana.
NAWE TANGA IBITEKEREZO
1. Wifuza ko imanza z’abajenosideri bo muri FPR zazanyuzwa he?
- Gukomeza inkiko Gacaca zikabacira imanza na bo bagasogongera kuri ubwo “butabera bwunga” badukanye?
- Gusubiza agaciro inkiko zisanzwe ngo hashimangirwe ubutabera buhamye?
2. Kuri wowe umujenosideri Kagame azahabwa ikihe gihano?
- Gusubizaho igihano cy’urupfu?
- Igifungo cya burundu?
- Imirimo nsimburagifungo (gusa aha ni ukwibuka ko nka Kagame ari magaramake atashobora imirimo y’ingufu keretse nko gukubura umuhanda ! ).
3. Ni ba nde ubona bakwiye guherekeza Kagame imbere y’ubutabera (kuko abari muri FPR bose si ko ari abicanyi, ni byiza kureba agatsiko k’abajenosideri).
- Tito Rutaremara?
- Inyumba Aloysia?
- Christophe Bazivamo?
- Musoni James?
- Musoni Protais?
- François Ngarambe?
- Musa Fazili Harerimana?
4. Ese Kagame nakurwaho na Coup d’Etat, ni nde muri FPR ubona wamusimbura ugaragaraho gushyira mu gaciro ?
- James Kabarebe?
- Donald KABERUKA?
Banyarwanda, nimwitange dutekereze kandi dushyire hamwe, ni igihugu cyacu turwanira.
Ian NIYIKORA