Inama ya ba Perezida ba SADC hamwe na TROIKA bamenyesheje Kagame ko uwo muryango wafashe icyemezo cyo kohereza Ingabo muri Kongo .

Publié le par veritas

Kikwete.pngAmakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko akanama kagizwe n’abakuru b’ibihugu , abayobozi b’ingabo hamwe n’inzego z’umutekano “Troika” mu magambo ahinnye kabarizwa muri SADC kemeje ko uwo muryango uzohereza Ingabo zo kurinda amahoro muri Kongo .

 

Perezida Kikwete akaba yatangarije abanyamakuru ko ibihugu byo mukarere byiteguye kohereza ingabo zabyo mu kubungabunga amahoro mu gihugu cya Kongo kubera ko ikibazo cy’umutekano mucye uragwa muri icyo gihugu kugeza ubu uhangayikishije ibihugu byose byo kw’isi kandi ko bikeneye ko icyo kibazo gicyemuka burundu.

 

Aya magambo akaba yayatangarije abanyamakuru mu mujyi wa Dar-es-salaam (Tanzania) nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize SADC hamwe n’u Rwanda, aho Perezida Kagame nk’umu perezida ushinjwa guhugabanya umutekano nawe yari yayitabiriye .

 

Iyo nama ikaba yari iyobowe na perezida wa SADC akaba na Perezida Namibia Armando Guebuza kandi ikaba yanitabiriwe na Perezida Kikwete wa Tanzania , Perezida Kabila wa Kongo , Perezida Kagame , minisitiri w’ingabo muri afurika yo hepfo Novisiwe Maphisa-Nqakula ari nawe wari uhagarariye Perezida Jacob Zuma wa afurika yo hepfo( South Africa) hamwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa mukuru wa SADC Dr. Tomaz Salomao.

 

Perezida Kikwete akaba yaravuzeko iyo nama y’abakuru b’ibihugu yakiriye neza ibikubiye muri raporo y’umuyobozi wa SADC kandi ko bagize n’ibyo baganira ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano mucye ukomeje kurangwa muri Kongo arinayo mpamvu perezida Kagame yanahawe ijambo kugira ngo asobanure iby’umutwe wa M23 n’ubwo yabivuganye amacyenga menshi hamwe n’uburyarya bwinshi .

 

 

Gasasira , Sweden (umuvugizi)

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article