Cyakora FPR yatweretse gusa ko ibyo twigaga kera ku mitegekere y’ingoma ya cyami bibi, BYARI UKURI !
Source: leprophete
GUTAHA MU RWANDA NI BYIZA ARIKO… "
Mbaje gushimira abapadiri babiri NAHIMANA Thomas na RUDAKEMWA Fortunatus bagize igitekerezo cyo gushinga uru rubuga ngo abanyarwanda babone urwinyagamburiro rwo kwungurana ibitekerezo. Mbere nabanje kwibaza impamvu abihaye Imana batekereje kujya muri politiki ku mugaragaro, ariko igisubizo naje kukibona bidatinze. Mu Rwanda n’ubundi abihaye Imana benshi, nubwo atari bose, mu madini anyuranye basigaye bashishikajwe na politiki cyane kurusha umurimo wo kwamamaza inkuru nziza batoranyirijwe.
Umunyarwanda iyo umubajije amakuru, ikimenyerewe ni uko akubwira ngo ni meza nubwo yaba ashira, bitewe n’impamvu zinyuranye. Abatinyuka kuvuga ko nta kigenda ni bake. Muzagerageze kumbwira impamvu ibibatera ku bashobora kuba bayizi. Kuba rero bariya bapadiri, barahangaye kugaragaza ibitekerezo byabo, dore ko bavugira abanyarwanda benshi barengana, nasanze ari ubutwari butagirwa n’abantu benshi. Buriya butwari bwanyeretse ko bazirikana neza inshingano bahawe n’Imana gukora, ko atari ukwamamaza inkuru nziza y’umukiro gusa ko ndetse bahamagariwe no kuba ijwi ry’abarengana.
Ubu abandi bihayimana mu Rwanda benshi, niba atari bose (aha ndashaka kuvuga abagize sosiyete sivile bose) babaye ibiragi, nako inkomamashyi no mu gihe hakozwe ikibi gikorewe abo bashinzwe kuyobora. Kuba nk’ibiragi siko bavutse cyangwa se si uko bayobewe ukuri kw’ibyagombaga gukorwa, ahubwo bamwe bayobewe inshingano zabo, abandi bifitiye ubwoba, abandi ni abafana b’ikibi. Impamvu mvuze ibi ku bihayimana, ndabubaha cyane, ariko kandi ni uko bakagombye kugira abanyapolitiki inama nzima, ziha abantu bose amahoro mu bikorwa atari mu magambo, bitashoboka, bakitandukanya n’abanyapolitiki babi.
Mperutse gusoma ku rubuga leprophete.fr (iyo site, nubwo tutayibona iyo turi i Rwanda), igitekerezo cyanditswe na FAIDA Justin, yibaza niba gutaha mu Rwanda byaba ari ikosa cyangwa se icyaha. Bwana Faïda mwana wa mama, ndamutse nkwunganiye, umenya bitakugwa nabi. Gutaha mu Rwanda ni byiza ariko…, kubera iki nshyizeho ngo ariko. Bwana Faïda, u Rwanda, uko wari uruzi ukirubamo (niba wararubayemo) siko rukiri.
Gutaha mu Rwanda rwacu ni byiza ariko ntuzabihubukire cyangwa ngo ukangurire benshi kubihubukira. Perezida wacu aherutse gutangiza inama y’Igihugu y’umushyikirano, aravuga ngo hari abajya bashima ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho bakongeraho ngo ariko… Nibajije (sinzi niba arijye jyenyine, kuko nta bushakashatsi nabikoreye,kuko ntatinyuka no kubukora kuri iyo sujet ndi mu Rwanda) niba koko impamvu bavuga ngo "ariko" atayumva biranyobera!!! Mbese apfa iki n'ababivuga? Nibajije impamvu atanabiceceka, nayo iranyobera. Ariko…. ivugwa aha, ikubiyemo ibintu byinshi tutavuga nonaha, tuzajya tubigarukaho. Ngaruke rero ku ntego yanjye.
Bwana Faïda ndetse n’abandi musoma iyi nyandiko, gutaha iwanyu i Rwanda nta cyiza nkabyo, aha ndashaka kuvuga ko ntacyabiruta, ariko nagiraga gusa ngo nkubwire muri make u Rwanda uko ruteye ubu, utazahubuka ukaza utazi iyo ujya cyangwa ikikuzanye. Mu gihe nateguraga iyi nyandiko ariko nasomye indi ya Padiri NAHIMANA Thomas, yitwa DUSANGIRE IJAMBO : « Hari ikintu ngiye gukora muri Isiraheli kizatuma abazacyumva bose bakangarana…. » Padiri Thomas. nsangamo bimwe mubyo niteguraga kwandika, uzamwegere we igihe aherukira i Rwanda, yabonye byinshi azakubwira. Ndavuga gusa ku bintu bine natekereje bikubiye mu ijambo rimwe gusa
" Akumiro " :
1. Politiki : Politiki y’u Rwanda ishingiye ku kinyoma gusa. Njya numva ndetse mbona imipira yanditseho ngo imvugo ya Paul KAGAME niyo ngiro. Nyamara twe tubana na Politiki y’ u Rwanda rw’iki gihe twarumiwe. Abantu bashobora kukwereka n’ibara ry’umweru bakakwemeza ko ritukura ? Iyo wanze kubyemera urabizira da!!!
2. Business : Ntuzaze uje gushora imari yawe ngo izunguka. Ubu Leta, FPR, abategetsi nako abayobozi nibo bakora business ikunguka. Abandi nta terambere babona muri business y’iki gihe, habe n’icyerekezo cyayo, keretse uwo abo navuze haruguru bashatse kuzamura. Nta tegeko rirengera business ribaho, hakoreshwa amarangamutima gusa. Utazwi na majoro kanaka, Supertendent kanaka, umuyobozi muri FPR kanaka, ibyawe bikendera ubireba n’iyo wakora ijoro n’amanywa, kabone n’iyo wakwubahiriza amategeko ute!
3. Amategeko : Amategeko atorwa, n’amabwiriza atangwa ku nyungu zako kanya, akenshi ku nyungu z’abantu ku giti cyabo cyangwa z’agatsiko. Niyo mpamvu uzasanga buri munsi amategeko n’amabwiriza byahindutse.
4. Guceceka : Ntitukivuga twarumiwe. Aha ho ngira ngo turumvikana. Itangazamakuru se? Sosiyete sivile se? Abanyapolitiki se? Twese ni ndiyo bwana. Umuntu rero ushyizwe mu mwanya w’ubutegetsi runaka nako w’ubuyobozi, niyo yazana ibyemezo by’amafuti, ntushobora kumugira inama cyangwa ngo yumve ko hari ibyemezo bibangamiye abaturage. Kuba rero ubwo butegetsi, ari ubw’abaturage, bukaba butangwa nabo kandi aribo bukorera, sinabona ibisobanuro nabiha. Kuko habaye amatora da, kandi bose babireba!!! Murumva igitugu tubamo ko gikabije.
Amateka ntabwo akigishwa mu mashuri ngo yari arimo ibinyoma. Atarimo ibinyoma se yo ari he? Ese ibyo tubona byo si amateka? N’ubwo tudafite aho kubyandikira ubu, amaherezo bizandikwa. Cyakora gusa FPR yatweretse ko ibyo twigaga kera ku mitegekere y’ingoma ya cyami bibi, BYARI UKURI !
Umwanzuro
Bavandimwe mushaka gutaha iwanyu rwose, si ukubabuza ngo ntimuze iwanyu, ahubwo nagiraga ngo mbabwire muzaze mwitwaje godiyo (inkweto z’umukino w’umupira wamaguru) zitanyerera kuko ikibuga muteganya gukiniraho kinyerera cyane. Karibu, Imitima y’abantu bafite intimba yiteguye kubakirana urugwiro. Ndagira ngo, nisabire Padiri Thomas na Padiri Fortunatus ndetse n’abandi bihaye Imana, gufasha abantu bari hanze y’u Rwanda mukabatoza kubaha Imana n’abantu. Gutaha iwanyu cyangwa guhindura ubutegetsi mu Rwanda, ntacyo byaba bimaze igihe amakosa yakomeje gukorwa mu butegetsi bw’u Rwanda yaramuka adahindutse.
Kwitonda Charles,
Gitarama - Rwanda