Bizwi ko amadosiye n'imanza zabo bazitekinika kugirango barenganywe ! N'ubwo bapfa bagashira bazarenganurwa !
Abantu bagera kuri 122, bakomoka mu Karere ka Bugesera bakurikirajweho ibyaha bya jenoside, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri, nibwo 40 muri bo batanyuzwe n’ibyemezo by’urukiko rwisumbuye rwo mu Bugesera mu rubanza rwabaye muri 2001, baburanishijwe n’Urukiko Rukuru ruri ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Ubusanzwe uru rubanza rwaregwagamo abantu barengaho gato 120. Ubwo rwarangiraga mu mwaka wa 2001, abagera ku 9 bari bakatiwe igihano cyo gupfa, 30 bakatirwa gufungwa burundu, abandi 9 bakatirwa imyaka 20, abagera kuri 11 nabo batirwa 16, abandi 20 bakatirwa 12, babiri bakatirwa imyaka 7, batatu bakatirwa imyaka 5, 26 bagirwa abere, abandi bane ntabwo twabashije kumenya icyo urukiko rwabageneye, naho abandi bo bapfiriye muri Gereza.
Kuri ubu hasigaye 40 bajurira, aho urubanza rwabo rutabashije gukomeza kuko rwasubitswe, rwimurirwa mu Kuboza 2012. Nk’uko byagaragajwe n’umucamanza ngo impamvu zo gusubika uru rubanza ni nyinshi. Yerekanye cyane ko dosiye y’aba baregwa irimo ibibazo byinshi hakaba n’izitaboneka zirimo iyakozwe na Pariki, kandi iba ariyo dosiye y’ibanze, ahubwo ngo haboneka amabaruwa y’ubujurire n’impapuro z’imanza zonyine.
Harimo kandi abasabye kujurira bikarangira bapfuye ariko ntihagaragare ibyemezo by’uko bapfuye, abataratanze amabaruwa y’ubujurire ntibanasinye kuri lisiti y’abajurira. Ibi byose nibyo byatumye Urukiko Rukuru rufata umwanzuro wo gusubika urubanza.
Nyuma yo kubona ko uru rubanza ruhora ruzamo ibibazo bitinza irangizwa ryarwo, ndetse na bamwe mubo rureba bakaba batabona amikoro yo kurukurikiranira i Kigali, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwakwimukira ahakorewe icyaha. Maze Urukiko rwemezako rugomba kuzakomereza muri Gereza ya Rilima. Ubushinjacyaha bwavuze ko uru rubanza rumaze igihe kinini, busaba ko rwashyirwa mu kwa 10 bagashaka ibyangombwa bakibura vuba. Gusa byarangiye hemejwe ko rushyirwa tariki ya 24 Ukuboza 2012.
Aba bantu 122 baregwaga ibyaha bya jenoside bitandukanye byakorewe ahantu hatandukanye mu Karere ka Bugesera.
Inkuru y’igihe.com