Afunganywe isasu mu gatuza bitewe no kwanga gushinja abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame Paul !

Intandaro y'iri fungwa ikaba ari isasu yarashwe taliki 15 Neri 2011 n'umwe mu bapolisi akamukomeretsa ariko ntapfe, ndetse ubu iryo sasu ngo akaba arifunganwe rimubitse mu gatuza akaba yarabwiye umucamanza ndetse n'ubushinjacyaha ko akirwaye cyane ko yakagombye kuvuzwa aho kwirukankanwa mu nkiko ariko umucamanza yumvira umushinjabinyoma amukatira gufungwa iminsi 30 by'agateganyo akaba ngo aregwa gutunga intwaro mu buryo butemewe ngo no gushaka kwivugana Mukabunani uyu wahoze ari muri PS Imberakuri akaza kuba igikoresho cya FPR mu gushaka kwisasira Ntaganda n'ishyaka abereye ku isonga.
Akumiro ni agacuma urwabya bakoramo!
Mu gihe uyu Eric yaraswaga avuye gukurikirana urubanza rwa Ingabire ku rukiko rukuru rwa Kigali, abamurashe bahise bahimba imitwe ko ari umugizi wa nabi ; ndetse umuvugizi wa polisi aza kuvuga ko yari afite intwaro mu gikapu, aza kongera kuvuga ko yarashwe n'umupolisi witabaraga, aza kongera kuvuga ko isasu ryacitse umupolisi rikagwa kuri Eric, noneho bareruye bavuze ko yari afite imbunda yo kuzica Mukabunani. Ngiyo polisi irasa abaturage ikabagerekaho ibyaha ubundi ngo bahawe ubujyanama muri interpol! Nonese muri interpol bazabagira inama yo kurasa abaturage hanyuma babagerekeho ko ari abajura, abicanyi...?
Mu by'ukuri ariko nk'uko amakuru ava mu nzego zizi neza ishingiro ry'uyu mugambi mubisha yemeza ko Eric yasabwe kwemera kuzashinja Ingabire ko ngo yinjiza imbunda mu gihugu ngo we akarekurwa nta yandi mananiza ariko arabyanga. Binaniranye asabwa kuzavuga ko Ntaganda afite umutwe w'ingabo atoza nabyo arabyanga bituma bafata icyemezo cyo kumuhimbira icyaha ngo cyo gushaka kwica Mukabunani none ngibyo bimujyanye 1930 kandi yarahohotewe. Ibi bikaba byerekana neza ko leta ya Kagame ifite ikibazo cyo kubona ibimenyetso simusiga byatuma ifunga Ingabire na Ntaganda ikaba yarabibuze na n'ubu ikaba ikigerageza gukoresha abantu ngo irebe ko yabona aho ishingira ibirego byayo nyamara ikiyibagiza ko abanyarwanda bose atari ba Vital Uwumuremyi, Tharcisse Nditurende, Noel Habiyaremye na JMV Karuta ndetse na ba Mukabunani.
Igihe kirageze ngo abanyarwanda bibohoze igitugu
Iyo witegereje uko leta ya Kagame ubu ibanye n'abaturage nta gushidikanya ko bakeneye ubundi butegetsi butari ubwo bafite ubu kuko iyo uganiriye n'abantu baba ababa mu byaro n'ababa mu mijyi bakubwira ko n'ubwo badafite uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku butegetsi bubategekesha ikiboko ariko ngo hakenewe impinduka ubutegetsi bubatsikamiye bukavaho bagahumeka. Ibi byose biraturuka kuri biriya bakorerwa bakaba badashobora kugira icyo babivugaho kuko ngo batinya kwicwa kandi koko ingero zirahari zihagije ndetse bo ngo bazi byinshi bituma baruca bakarumira. Umuntu yakwibaza igihe bazaba bashoboye kuvuga uko bizagenda. Biragaragara ko Tuniziya, Misiri, Cote d'Ivoire na Libiya bikeneye no kwinjira mu Rwanda kandi agatinze katazahera...
Majyambere Juvénal