Icyemezo gikomeye cya Donald Trump cyo gufunga ubunigo bwa Hormuz, gishyize isi mu gihirahiro.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje kuri uyu wa 12 Mata 2026 icyemezo gikomeye gishobora kugira ingaruka zikomeye ku isi yose, cy’uko ashyizeho ingamba zo guhagarika ingendo z’amato (blocus naval) anyura mu bunigo (détroit) bwa Hormuz. Iki cyemezo kikaba cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ako kanya akimara kugifata. Icyo cyemezo kikaba kigamije kubuza amato yose kwinjira no gusohoka muri ubwo bunigo buri hagati y’igihugu cya Irani na Oman. Igitangaje kurushaho ni uko Amerika yemeye guhagarika intambara ikajya mu biganiro na Irani kugirango ifungure ubwo bunigo, none birangiye Amerika nayo ifashije Irani gufunga ubwo bunigo!
Ubunigo bwa Hormuz ni inzira y’ingenzi cyane mu bucuruzi bw’isi, kuko hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku isi inyura buri munsi muri ubwo bunigo. Mu gufunga ubwo bunigo, Donald Trump arashaka gushyira igitutu gikomeye kuri Irani nyuma y’uko ibiganiro byaberaga i Islamabad muri Pakistan hagati y’Amerika na Irani bihagaze ntacyo bigezeho.
Amakuru aturuka mu nzego zinyuranye avuga ko iki cyemezo Trump yafashe kiri mu rwego rwo kugabanya ubushobozi bwa Irani mu bukungu, hagamijwe kuyihatira guhindura politiki yayo ya gisilikare, cyane cyane mu bijyanye n’ikorwa ry’ibisasu byo mu bwoko bwa misile no gutunganya uranium ishobora gukorwamo intwaro za kirimbuzi.
Ingaruka zihuse kandi zikomeye z’iki cyemezo.
Izi ngamba zo gufunga Hormuz zahise zigira ingaruka ku masoko ya peteroli ku isi, aho ibiciro byahise bizamuka cyane. Ibihugu byinshi byo mu Burayi no muri Aziya bikoresha gusa peteroli ituruka mu karere ka Golfe, bihangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro ndetse n’ibura ry’ingufu ziturukaho kuri peteroli ibyo bihugu bikenera buri munsi.
Ku ruhande rwa Irani, abayobozi bayo bavuze ko iki cyemezo cyo gufunga Hormuz ari igikorwa cy’intambara, bakaba bavuze ko bashobora kwihimura, haba mu buryo bwa gisilikare cyangwa banyuze ku bafatanyabikorwa babo bari mu karere. Ibi bikaba byongera impungenge z’uko intambara ishobora gukwira mu karere kose.
Impungenge ku mubano mpuzamahanga wa Amerika.
Ku rwego rwa dipolomasi, iki cyemezo ntabwo cyakiriwe kimwe n’ibihugu byose, bamwe bakaba babona Amerika irimo yishyira mu kato mpuzamahanga. Hari ibihugu bishyigikiye Amerika muri icyo cyemezo, ariko hakaba hari n’ibindi bihugu byagaragaje impungenge z’uko iki cyemezo gishobora gutera intambara batazi aho ishobora kugarukira.
Imiryango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Abibumbye isabwa kugira uruhare mu kugabanya umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi no gushaka ibisubizo by’amahoro, mu gihe hari ubwoba bw’uko hashobora kubaho intambara ikomeye ihanganishije ibihugu bikomeye ku isi. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) watangaje ko utifuza intambara ko ahubwo ikibazo cya Irani gishobora gukemuka binyuze mu nzira y’ibiganiro.
Ihagarikwa ry’ingendo z’amato mu mu bunigo bwa Hormuz rishobora guhindura amateka y’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Hagati y’igitutu cy’ubukungu, n’imbaraga za gisilikare ndetse n’impungenge zituruka kuri ubwo bushyamirane, bigaragaza ko isi iri mu gihirahiro gikomeye !
Igisigaye kumenyekana ni ukumenya niba iki cyemezo kizashobora guhatira Irani kwemera ibiganiro bishya n’Amerika cyangwa niba kizakurura intambara ifite ingaruka zikomeye kandi isi itari yiteze kubona ! Ni ukubikurikiranira hafi.
Veritasinfo.