Rwanda: KAYIBANDA Hildebrand, umuhungu wa perezida Kayibanda niwe muyobozi w'ishyaka "RDI-Rwanda Rwiza"

Publié le par veritas

ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI RWANDA RWIZA KU ITORWA RYA PEREZIDA MUSHYA WARYO.

Kuri uyu munsi w’isabukuru y'imyaka 63 ya Demokarasi mu Rwanda, ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryishimiye kumenyesha Abanyarwanda bose by’umwihariko abarwanashyaka baryo ko uyu munsi taliki 28 Mutarama 2024, bureau politike y’ishyaka RDI yateranye igatora President mushya usimbura Nyakubahwa FAUSTIN TWAGIRAMUNGU wabaye Perezida w’ishyaka kuva ryashingwa taliki 10/08/2010 kugera y’itabye Imana taliki 02/12/2023.

Ni muri urwo rwego dutangarije Abanyarwanda bose n'abakunzi ba Demokarasi muri Repubulika y’u Rwanda ko Bwana KAYIBANDA Hildebrand ari we President mushya w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, akaba yatowe ku bwiganze bw’amajwi y'abagize Bureau Politike y’ishyaka RDI.

Bwana KAYIBANDA akaba yari asanzwe ari umujyanama mu bya Politike wa President fondateur wa RDI Faustin TWAGIRAMUNGU.

Turizeza abanyarwanda bose n'undi muntu, uwo ari we wese, ko ubuyobozi bushya, n'abarwanashyaka ba RDI, tuzakora ibishoboka kugirango Umunyarwanda, n' umutura Rwanda babashe kubaho bishyira bakizana iwacu.

Harakabaho UKURI, UBUTABERA n’UBWISANZURE.

Ubunyamabanga Bukuru bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.

UWINEZA Vincent Umunyamabanga nshingwa bikorwa

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article