RDC : RDF/M23 iremeza ko igitero cya FARDC cyishe abasilikare bayo 2 bakuru.

Publié le par veritas

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16/01/2024, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC zagabye igitero gikomeye zikoresheje indege zitagira umudereva (drones) ku birindiro by’inyeshyamba za RDF/M23 biherereye i Kitchanga muri Kivu ya ruguru. Icyo gitero kikaba cyahitanye umubare munini w’abarwanyi bakuru b’inyeshyamba za RDF/M23, abandi benshi barakomereka nk’uko byemezwa n’itangazamakuru rinyuranye riherereye muri ako karere. Icyo gitero kandi cyasenye ububiko bw’intwaro bw’izo nyeshyamba, izo ntwaro zikaba zafashwe n’umuriro bituma amasasu yari muri ubwo bubiko aturika maze yangiza ibintu byinshi akomeretsa n’izo nyeshyamba.

Icyo gitero cyateye ibyago bikomeye mu nyeshyamba za RDF/M23 kuko zahise zitakaza abarwanyi bazo 2 bakomeye bishwe n’izo drones, naho abandi barwanyi bakuru bazo 2 bafatirwa i Rukoko mu gihe bageragezaga guhunga. Uwitwa Colonel BAHATI Erasto wari ushinzwe kugemurira izo nyeshyamba intwaro akoresheje ikamyo, azikuye mu gihugu cya Uganda no mu Rwanda yashoboye guhungira mu karere ka Bwiza yakomeretse cyane, nawe bikaba bivugwako yitabye Imana. Umuvugizi wa Wazalendo Bwana Jules Mulumba yagize icyo avuga kuri icyo gitero cya FARDC aho yabwiye RDF/M23 amagambo ashaririye, Mulumba yagize ati «mugiye gutoragurwa nk’isanane». Ababonye ibyago iki gitero cyateye inyeshyamba za RDF/M23, bemezako ingabo za Kagame na Museveni ziri kurwana muri RDC mu izina rya M23 zizagira ibibazo bikomeye mu minsi iri imbere.

Mu itangazo inyeshyamba za RDF/M23 zashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Mutarama (1), zigaragaza akababaro zitewe n’urupfu rw’abakomanda babo babiri bishwe n’igitero bagabweho n’ingabo za Congo FARDC. Izo nyeshyamba zikaba zamagana leta  ya Congo yagabye icyo gitero yirengagije agahenge ko guhagarika imirwano bemeranyijweho, izo nyeshyamba zikaba zavuze ko zigiye kwihorera. Amakuru menshi aturuka aho icyo gitero cyagabwe, yemeza ko inyeshyamba za RDF/M23 zatakaje abarwanyi 21 bazwi neza, bishwe n’icyo gitero ako kanya kikimara kuba.

Uretse urupfu rw’umukomanda mukuru w’izo nyeshyamba Colonel Castro MBERABAGABO wari ishinzwe iperereza (G2) muri RDF/M23, hari amazina y’abandi bakomanda bakuru ba RDF/M23 bishwe amaze kumenyekana nka Colonel GAKWERERE ndetse n’aba majors 2 bo mungabo za Uganda nabo bishwe. Hari kandi abasilikare b’ingabo z’u Rwanda RDF bishwe nk’uwitwa Major Claude na Major James, amakuru menshi akaba yemeza ko Colonel RUTAYISIRE (RDF) nawe yishwe ndetse agapfana n’abasilikare b’u Rwanda (RDF) bamurindaga bose.

Hari hashize amezi macye ingabo za Congo FARDC zifite amakuru y’uko inyeshyamba za RDF/M23 zashyize ububiko bunini bw’intwari i Kitchanga muri Masisi, akaba ariyo mpamvu zagabye igitero gikomeye kuri ubwo bubiko.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article