Uburusiya : Haravugwa impanuka idasanzwe y’indege yahitanye umukuru wa Wagner « Evgueni Prigojine ».

Publié le par veritas

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 23/08/2023, habaye impanuka idasanzwe y’indege yarimo abantu 10 yabereye mu gihugu cy’Uburusiya. Amakuru yatanzwe n’ibiro ntaramakuru byo mu gihugu cy’Uburusiya : « Ria Novosti, TASS na Interfax » ; yemeza ko iyo ndege yakoze iyo mpanuka yarimo umukuru w’umutwe w’abarwanyi ba Wagner « Bwana Evgueni Prigojine ». Abantu bari muri iyo ndege bose bapfuye, iyo ndege ikaba yaguye mu karere ka « Tver », ikaba yari ivuye i Moscou yerekeza mu mujyi wa « Saint-Pétéersbourg » umujyi « Evgueni Prigojine » na « Vladimir Poutine » bombi bavukamo. Kugeza ubu abarwanyi b’umutwe wa « Wagner » ntiberemeza cyangwa ngo bahakane ko umukuru w’uwo mutwe yapfuye.

Amakuru anyuranye ari guturuka mu gihugu cy’Uburusiya yemeza ko indege yari itwaye Prigojine yarashwe n’ingabo z’Uburusiya. Bwana Evgueni Prigojine akaba yari afite abanzi benshi barimo : perezida w’Uburusiya, Vladimir Pourite, abakuru b’ingabo z’uburusiya barimo ministre w’ingabo z’icyo gihugu ndetse n’ingabo z’igihugu cya Ukraine. Hari hashije umunsi umwe Bwana Evgueni Prigojine ashyize ahagaragara itangazo ryemeza ko ari muri kimwe mu bihugu by’Afurika ko kandi yiyemeje gushinga ibirindiro bye kuri uwo mugabane kugirango yirukane ku buryo budasubirwaho imitwe yose ikora ibikorwa by’iterabwoba.

Iyi nkuru y’urupfu rwa Evgueni Prijogine iteye ikibazo gikomeye cyane mu Burusiya ndetse no muri Afurika kuko ahafite abakunzi benshi.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article