RDC-Ubwicanyi muri Kivu : Kiliziya Gatolika y'i Bukavu yemejeko kuri uyu wa mbere taliki ya 02/12/2019 ari umunsi w'icyunamo!
Umushinga w'ubwicanyi Félix Tshisekedi Chilombo (Kisekeramwanzi) ahuriyeho n'umwicanyi ruharwa Paul Kagame utangiye gutanga umusaruro! Kuva Tshisekedi yahabwa umwanya na Joseph Kabila wo kuba perezida wa Congo taliki ya 24/01/2019, Tshisekedi Chilombo yahise yihutira kujya gukeza umwicanyi Paul Kagame maze amwemerera kongera kujya kwica impunzi z'abanyarwanda bamuhunze no kwica abaturage b'abakongomani basa z'izo mpunzi kandi ibyo bigakorwa ku mugaragaro, ubwo bwicanyi bukaba bwarahawe izina ryo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Kagame ntiyazuyaje kohereza abicanyi ba RDF muri Congo maze bambara imyambaro y'ingabo za Congo FARDC none ubu amarira ni yose mu karere k'iburasirazuba bwa Congo!
Amakuru "veritasinfo" ikesha urubuga rwa "7sur7" aremeza ko inama rusange y'Abesikopi ba Kiliziya gatorika yateraniye i Bukavu, yemeje ko kuri uyu wa mbere taliki ya 02/12/2019 hateganyije "umunsi w'icyunamo" uzabera muri Diyosezi 6 za kiliziya Gatolika ziri mu burasirazuba bwa Congo. Kiliziya gatolika y'i Bukavu yashyizeho uwo munsi w'icyunamo kugirango Kiliziya yifatanye n'imiryango yabuze abayo bitewe n'ubwicanyi bukomeje kubera mu burasirazuba bwa Congocyane cyane mu karere ka Beni na Luberomuri Kivu y'amajyaruguru kimwe n'ubwicanyi buri kubera mu karere ka Fizi, Mwenga, Uvira na Kalehe muri Kivu y'amajyepfo.
Nk'uko itangazo ryashyizweho umukona n'Umwepikopi Mukuru wa kiliziya Gatolika i Bukavu "Mgr François Xavier Maroy" ribivuga, Abasenyeri bagize inama y'abepiskopi b'i Bukavu baganiriye ku bwicanyi bukomeye kandi buteye ubwoba buri kubera mu karere ka Beni na Lubero ndetse no mu turere twa Fizi, Uvira, Mwenga na Kalehe. Abo basenyeri bamaganye ubwo bwicanyi bukomeje guteza amarira n'imiborogo mu baturage batuye muri utwo turere. Abepiskopi ba kiliziya gatolika b'i Bukavu bagaragarije abaturage bose bo muri utwo turere twugarijwe n'ubwicanyi ko bifatanyije nabo mu bihe bikomeye barimo. Abo basenyeri barasaba abakristu ba kiliziya gatolika gufasha abantu bose bari kugirwaho ingaruka n'ubwo bwicanyi, akaba ariyo mpamvu kiliziya y'i Bukavu yashyizeho umunsi w'icyunamo kuri uyu wa mbere wo gutura amasengesho abantu bose bari guhitanwa n'ubwo bwicanyi.
Ubwicanyi mu karere ka Beni na Lubero muri Kivu y'amajyaruguru buri guterwa n'ingabo za Congo FARDC zifatanyije n'ingabo za Kagame RDF ziri kurwanya umutwe w'ADF Nalu, abarwanyi b'uwo mutwe nabo bakihorera bica abaturage kandi ingabo za ONU ziri muri ako karere ntizibatabare; ibyo bikaba byarateye uburakari abaturage bo muri ako karere maze bakora imyigaragambyo idahagarara yo kwirukana ingabo za ONU arizo Monusco. Ubwicanyi mu karere ka Fizi na Uvira buraterwa n'ingabo za Kagame RDF zambaye imyenda y'ingabo za Congo FARDC bifatanya n'imitwe yitwaje intwaro yashinzwe na Kagame muri Congo mu kugaba ibitero ku baturage b'abanyamulenge.
Ubwicanyi bwo mu karere ka Mwenga na Kalehe bukaba buyobowe n'ingabo za RDF zifatanyije na zimwe mu ngabo za Congo. Ubwo bwicanyi bukaba bwibasiye inkambi z'impunzi z'abanyarwanda ziri mu karere ka Kalehe. Amakuru "veritasinfo" ifite kuri ibyo bitero by'inkambi z'impunzi ni uko ingabo za Kagame RDF zashobewe, nyuma yo tera ibisasu byinshi cyane by'ama bombe mu nkambi y'impunzi za Kalehe, impunzi zari muri iyo nkambi kimwe n'abaturage b'abakongomani zahise zihungira muri Pariki ya "Kahuzi Biyega, Gatenga na Kinono". Ingabo z'abicanyi ba Kagame RDF zagerageje gutangira izo mpunzi ngo zidahungira muri izo pariki birazinanira kuko izo mpunzi zari nyinshi cyane (ibihumbi 20), RDF ikaba yashoboye kwica gusa abana, abagore n'abasaza badashobora guhunga!
Ikibazo ingabo za Kagame zifite ni uko iyo zigerageje gukurikirana impunzi muri izo pariki zihura n'imitego y'abasore n'inkumi biyemeje kurengera impunzi, ingabo za RDF zigapfa ari nyinshi zigasubira inyuma, icyemezo cyo gukoresha indege z'intambara nacyo ntacyo gishobora gutanga nk'uko bisobanurwa na Capitaine Dieudonnée Kasereka umuvugizi w'izo ngabo z'abicanyi FARDC (Forces Armées Rwandaises Dans le Congo), kuko indege idashobora guhiga umuntu umwe umwe mu mashyamba; uwo Capitaine akaba asaba Kagame na Tshisekedi gushaka igisubizo cy'izo mpunzi zabacitse kandi n'abaturage b'abakongomani bakaba bakomeje kuzikurikira mu mashyamba.
Iyi ntambara Kagame yashoje muri Congo ikaba ifite intego yo kurimbura impunzi zose z'abanyarwanda ziri muri Kivu. Ese nadashobora kuzica zose bizagenda gute? Igisubizo tuzagihabwa n'ibihe biri imbere yacu.
Veritasinfo