MRCD - UBUMWE irashinja leta ya Congo n'u Rwanda ubwicanyi bw'impunzi muri RDC
Ubwicanyi bw'impunzi z'abanyarwanda muri Kivu y'amajyepfo burakomeje. Ingabo za FARDC ( Forces Armées Rwandaises Déployées au Congo) zifatanyije na ingabo za Kagame RDF zikomeje kwica : abana, abagore n'abasaza b'impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri pariki ya "Kahuzi Biyega"; izo mpunzi zikaba zarakuwe mu nkambi zabagamo i Kahele nyuma yo guterwamo ibisasu biremereye n'ingabo za Congo, nyuma iyo nkambi igatwikwa n'ingabo za Kagame RDF. Umuyobozi wungirije akaba n'umuvugizi wa MRCD Bwana Faustin Twagiramungu aramagana ubwo bwicanyi buri gukorerwa impunzi, ibyo akaba yabitangarije kuri radiyo mpuzamahanga y'abanyamerika "VOA Radiyo Yacu" na kuri "BBC Gahuzamiryango (guhera ku munota 13:45)" mu rurimi rw'ikinyarwanda.
Mu itangazo MRDC yashyize ahagaragara mu mpera z'ukwezi gushize, rivuga ko kuva ku italiki ya 25/11/2019 indege za kajugujuguju zasutse ibisasu ku mpunzi zari zimaze kwirukanwa mu nkambi zarimo ziherereye mu karere ka Kalehe muri Kivu y'amajyepfo. Kuri radiyo ya VOA, Bwana Faustin Twagiramungu yemeza ko izo mpunzi zarashwe kandi zikaba zikomeje kwicwa n'ingabo za Kagame RDF zambaye imyambaro y'ingabo za Congo. Umunyamakuru yabajije Bwana Twagiramungu aho ashingira yemeza ibyo, maze Twagiramungu amusubiza muri aya magambo , yagize ati:
"Dushingira ku makuru duhabwa kandi ntidushobora kubyandika tutabanje kubyitondera. Ibyo twanditse nibyo, abantu bararashwe kandi ikitubabaje cyane ni uko baraswa nk'impunzi ariko ibyo babakorera akaba ari ibikorwa bimeze nk'iby'ubunyamaswa, ntabwo ari kuriya ibiremwa muntu byari bikwiye gufatwa, ibikorwa bimeze nk'abahiga impongo ku musozi, bakaba bari kugenda barasa abana, abagore n'abasaza noneho abantu bagakangisha ngo ubwo HCR itabahaye aho batura ngo ubwo ni abantu bitwaje intwaro ngo zo kujya gutera u Rwanda!"
Twagiramungu yavuze ko kwica abana, abagore n'abasaza ni amahano.Umunyamakuru yabajije Twagiramungu uko bazi ko ingabo z'u Rwanda ziba zambaye imyenda y'abanyekongo maze Twagiramungu amusubiza muri aya magambo, yagize ati : "Ibyo tubizi tubibwiwe n'abacu, erega Kagame siwe ufite ba maneko wenyine natwe dufite abacu, ntabwo ari ibintu duhimba, ni ibintu tuba dufitiye ibimenyetso bigaragara." Twagiramungu yavuze ko abantu bagomba kubaha ikiremwamuntu, yavuze kandi ko kurwana ari ngombwa kubera agasuzuguro kuko badashobora gutega amajosi bakabica gutyo gusa ntibagire icyo bakora.
Umunyamakuru yabajije Twagiramungu uko bazabigenza kandi barimo bahanganye n'ibihugu bibiri u Rwanda na Congo, Twagiramungu yamusubije muri aya magambo, yagize ati: " Tuzabigenza uko Kagame nawe abigenza, imbunda afite ntabwo aragira uruganda rwo kuzicura, none se ko we yaje arwana (Kagame) byagenze gute?"
Veritasinfo