Rwanda: "Sinshobora gufungwa mbere y'uko Paul Kagame afungwa" (Faustin Twagiramungu)!
Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye ikiganiro n'"Ikondera Libre" asubiza ibibazo abantu bakomeje kwibaza ku biganiro yagiye anyuza mu itangazamakuru ritandukanye ku bibazo byerekeranye n'amoko mu Rwanda. Twagiramungu Faustin akaba ari umunyepolitiki w'inararibonye mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari; muri iki gihe akaba ari umuyobozi w'ishyaka rya RDI- Rwanda Rwiza, ndetse akaba na Visi-Prezida w'impuzamashyaka ya MRCD aho ashinzwe n'umwanya wo kuba "Umuvugizi" wayo.
Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye n''"Ikondera Libre" muri uku kwezi k'Ukwakira 2019, Twagiramungu Faustin yifatiye mu gahanga ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame; akaba yarakoresheje imvugo ikakaye nk'iyo yakoreshaga muri mitingi z'ishyaka rya MDR mbere y'1994, Twagiramungu Faustin yiyamye kuburyo bukomeye Paul Kagame na leta ye bakunze kuvuga ko apfobya jenoside yakorewe abatutsi! Twagiramungu yavuze ko iyo nyito ya "jenoside yakorewe abatutsi" atayemera kuko abatutsi ataribo bishwe bonyine. Twagiramungu yemera inyito yemejwe na leta yari ayoboye yagiyeho nyuma y'1994 yavugagako ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu mwaka w'1994 ari "Itsembabwoko n'itsembatsemba". Twagiramungu akaba asanga imvugo yo kuvuga ko abatutsi aribo bapyuye bonyine kandi akaba aribo bibukwa gusa ikurura amacakubiri mubanyarwanda! Twagiramungu akaba avugako adashobora gupfobya cyangwa guhakana jenoside kandi yaramumazeho umuryango. Mukwamagana ubutegetsi bubi bwa Kagame, Twagiramungu agira ati:

"Sinzi niba Kagame yumva ikinyarwanda mvuga, niba acyumva ibyo mvuze azabyumve nk'incuro icumi. Ntidushobora kwemera na rimwe ko abanyarwanda bazajya bakubitwa nk'ifuku, imbeba cyangwa inzoka, ni ukubirwanya kugeza igihe dushiriyemo umwuka, wenda tuzapfe twese, ntabwo dushobora kubaho muri ako gasuzuguro... Muravuga ngo abantu barwanyije ubuhake, ibi byo tugomba kubirwanya twivuye inyuma. Niba ntacyo dushoboye gukora, ibyiza ni uko twavaho, kuba mu gihugu nk'iki abantu bakubitwa nk'inyamaswa ntabwo twabyihanganira!"
Twagiramungu yavuze no ku kibazo cya Callixte Sankara ufungiwe ahantu hatwanzi n'ubutegetsi bwa Kagame, avuga ko impuzamashyaka MRCD iri mu biganiro n'umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (Croix Rouge Internationale) kugirango uwo muryango ujye ushobora gusura Sankara. Twagiramungu yakabije leta ya Kagame yongera kuyiha amezi 2 ikaba yagejeje ikirego mu nkiko zo mu Bubiligi maze bakaburana icyo kirego cyo gupfobya jenoside!
Ni mukande hasi aha mwiyumvire Faustin Twagiramungu mu kiganiro cyirambuye yagiranye n'Ikondera Libre .