Rwanda: Ishyaka RDI rivuga iki kunyandiko "y'umuzimu (FPR) wasaritse abanyarwanda?
Kuwa kabiri taliki ya 18 Kamena 2019 nibwo ishyaka "RDI-Rwanda Rwiza" rihagarariwe n'umunyapolitiki w'inararibonye Bwana Faustin Twagiramungu hamwe n'impuzamashyaka MRCD ihagarariwe na Bwana Paul Rusesabagina, bashyize umukono ku nyandiko y'ubufatanye hagati y'iyo mitwe yombi ya politiki. Amasezerano y'ubufatanye mu guhuza imbaraga hagati y'iyo mitwe yombi ya politiki mu guhangana n'ubutegetsi bw'umunyagitugu Paul Kagame yakorewe imbere y'abanyamakuru mpuzamahanga i Buruseli mu murwa mukuru w'Ububiligi. Kuva kuri iyo taliki inkuru ikomeje kuvugwa cyane ku Rwanda ikaba ijyanye n'ayo masezerano. Ubutegetsi bw'abicanyi b'i Kigali nabwo bukaba butaratanzwe no kugira icyo buvuga kuri izo mbaraga nshya zije kubarwanya!
Mu kiganiro n'abanyamakuru Twagiramungu Faustin na Paul Rusesabagina bahamagariye andi mashyaka harimo RNC , P5 n'andi mashyaka kubegera bagahuza imbaraga zo guhangana n'ubutegetsi bwa Kagame. Uko kwihuza no guhamagarira andi mashyaka kubasanga bagahuza imbaraga byashyuhije imitwe y'intore zishyigikiye ubutegetsi bw'abicanyi b'i Kigali. Mu nyandiko y'ubusesenguzi bwo kwirema agatima ku bambari bari FPR-Kagame yasohotse mu kinyamakuru "igihe" , Bwana Rudatsimburwa yagize ati: " Umuzimu wasaritse abarwanya u Rwanda uzorohera Twagiramungu na Rusesabagina bihuje?"
Muri ubwo busesenguzi bwe Rudatsimburwa avuga ko Rusesabagina atari umunyapolitiki naho Twagiramungu akaba ari umunyapolitiki wasigajwe inyuma n'amateka. Rudatsimburwa akaba yizerako amacakubiri FPR ikwirakwiza mu mashyaka atavuga rumwe nayo azatuma ubumwe Rusesabagina na Twagiramungu bashaka butazashoboka! Rudatsimburwa avuga ko Twagiramungu yashinze impuzamashyaka ya CPC ikaza gusenyuka bitewe n'uko amashyaka yari ayigize atashoboye kumvikana nawe kuko yamushinjaga kuyoboresha igitugu, Rudatsimburwa akaba yizeye ko uwo muzimu (FPR) washenye CPC uzasenya na MRCD maze ubutegetsi bwa Kagame bukazaramba iteka ryose!
Ku rukuta rw''urubuga rwa "facebook" rwa Twagiramungu Faustin , ishyaka RDI ryashyizeho ubutumwa busubiza Rudatsimburwa n'abatekereza nkawe bizeye ko MRCD nayo igomba gusenyuka nka CPC, dore uko ubwo butumwa buteye:
Niba wiyumvamo ko ukunda igihugu cyakubyaye, Ukaba udashyigikiye ubutegetsi bw’Agatsiko kayogoje Urwanda, Ukaba wemera ko wowe ubwawe udashoboye kujya imbere ngo ube umulideri Abanyarwanda bagukurikire, Ariko nanone ukaba wumva Faustin Twagiramungu atakujyamo,
Reka nkugire inama:
(1)Kudashyigikira Twagiramungu ni uburenganzira bwawe.
(2)Kurema urugamba ukarwanya Twagiramungu byo ni nko kwishimira gutsinda igitego mu izamu ry’ikipe yawe cyangwa se kwikora mu nda, kuko waba wiyemeje guha icyanzu umwanzi w’Abanyarwanda kandi we akaba atazuyaza kwifashisha amacakubiri yanyu akabirenza mwembi (wowe na Twagiramungu).
(3)Nibura itoze kubahira Twagiramungu (respecter) ko we yiteguye kwigerekaho urusyo wowe udashoboye kwikorera: kuba UMULIDERI w’Abanyarwanda muri iki gihe si ikintu cyoroshye! Uwibwira ko ari ibya buri wese ni umutesi, injiji cyangwa umutekamutwe: Hitamo uwo wifuza gukorana na we.
veritasinfo