Rwanda:Itangazo rya MRCD rigenewe abanyamakuru ku ishimutwa rya Major Callixte Sankara,umuvugizi wa FLN.
MRCD-FLN/ ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU, N ° 2019/04/30
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,
Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa byinshi ku mirwano hagati y’abasore n’inkumi bagize umutwe wacu FLN mu bikorwa bya gisirikare uhanganyemo n’ingabo za Leta ya FPR- Inkotanyi n’agatsiko kayobowe na Perezida Paul Kagame, imirwano ibera mu bice by’ishyamba rya Nyungwe n’uturere turyegereye.
Haravugwa kandi n’ishimutwa ry’umwe mu ntwari zacu Major Callixte NSABIMANA Sankara, umuvugizi w’izo ngabo akaba na Perezida wa kabiri wungirije wa MRCD mu gihe yari mu rugendo asubira mu birindiro bye akubutse mu butumwa muri Comores aho MRCD n’inshuti zayo bari baramukuye mu menyo ya rubamba y’abicanyi ba FPR bari boherejweyo kumugota.
Impuzamashyaka MRCD iramenyesha abanyarwanda ko urugamba rukomeje, ko ibi bitaciye abasirikare bacu intege kandi ko umutwe wa FLN ukomeje guhangana n’ingabo za FPR. Abasirikare bacu bakaba bahagurukanye ikibatsi n’ubukana buhagije ngo babohore abanyarwanda mu gihe cya vuba. Nk’uko ibihugu byinshi bimaze kuburira abaturage babyo kudapfa kujya mu Rwanda, twongeye gusaba abanyarwanda n’abanyamahanga kwirinda kwegera uturere tw’imirwano nk’uko twabibasabye mu itangazo twabagejejeho ku wa 21 Werurwe 2019.
Izi mfungwa zacu z’intambara ziri mu maboko ya Leta ya FPR, turasaba ko zakurikiranwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga agenga imfungwa z’intambara. Uko byagenda kose urugamba turukomeyeho, abasore n’inkumi bacu bafite ubwitange bukomeye bwo kubohora abanyarwanda iyi ngoma y’igitugu. Ari abagwa ku rugamba cyangwa bagashimutwa bari mu butumwa bw’akazi, bose ni abitangiye intego turwanira. Muri MRCD twemeza ko ari ibitambo bya demokarasi tugomba kuzirikana.
Impinduka duharanira ni iy’abanyarwanda bose nta we uhejwe. Nimuze tuyihutishe.
Bruxelles, 30/04/2019
Paul RUSESABAGINA
Président