«Byumvikane neza rero, ntabwo mu byukuri twazize ko twavuganye n’abantu bo muri RNC, ahubwo nkanjye nk’umunyamakuru,nka Gérard w’umunyamakuru ndetse akaba n’umwigisha, Kizito nk’umuhanzi ; twazize ko twifuzaga kugaragaza ukuri kw’ibibazo by’u Rwanda, mu gihe leta yo ishaka ko ariyo ijya ibyivugira, ikavuga ibyo ishaka kabone naho byaba akenshi na kenshi ari ibintu by’ibinyoma yihimbiye » (Ntamuhanga Cassien).
Kizito Mihigo, Niyomugabo Gerard n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga bambitse ubusa politiki y’ikinyoma ya FPR Kagame yo kubeshya ko mu Rwanda hari ubwiyunge! Kuva aho umunyamakuru Cassien Ntamuhanga ashoboreye gutoroka Geraza ya Kagame, agahungira mu gihugu cy’amahanga yagize ibanga kubera impamvu z’umutekano we, yashoboye gushyira ahagaragara icyatumye we ubwe, kimwe na Kizito Mihigo bafungwa, naho Niyomugabo Gérard akicwa. Ntamuhanga cassien yavuze amazina y’abishe Niyomugabo Gerard, asobanura uburyo we na Kizito Mihigo bafunzwemo n’inyerezwa ry’abavandimwe be ryakozwe na FPR Kagame,ibyo bikaba aribyo byatumye afata icyemezo cyo gutoroka gereza!
Ku italiki 6 Mata 2014 nibwo Kizito Mihigo yashimuswe n’igipolisi cya Kagame, gikurikizaho Niyomugabo Gerard na Ntamuhanga Cassien. Ishimutwa ry’aba bagabo ryakozwe na FPR rikaba ryarahuriranye n’iyibukwa ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvénal wahanuwe mu ndege ku italiki ya 6 Mata 1994 ; ihanurwa ry’iyo ndege akaba ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda! Kuri iyi taliki ya 6 Mata 2018 hakaba hibukwa imyaka 24 jenoside ibaye mu Rwanda. Mu mwaka w’2014, mbere gato yo kwibuka ku ncuro ya 20 jenoside ibaye mu Rwanda ; Kizito Mihigo na Niyomugabo Gérard batangiye uburyo bushya bwo kugeza ibiganiro ku banyarwanda bigendanye no kwibuka jenoside ndetse no kunga umuryango nyarwanda, ibyo biganiro bikaba byarahawe izina« Ityazo ». Ibyo biganiro umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yabigezaga kuri rubanda abanyujije kuri radiyo «Amazing Grace».