Isabukuru ya demokarasi: "Ubwoba ntibuzatwibagize amateka yacu" (Faustin Twagiramungu)
Perezida Grégoire Kayibanda wabaye imena mu gushyiraho demokarasi na repubulika aganira na perezida w'Amerika Kennedy
Hashize imyaka 24 ubutegetsi bwa FPR-Kagame bwarakuyeho isomo ry'amateka y'u Rwanda mu mashuri yose y'igihugu! Ni ukuvuga ko abanyabwenge u Rwanda rufite muri iki gihe batazi amateka y'igihugu cyabo! Iryo "Tsembamateka" rikaba ryarazanywe mu Rwanda n'ubutegetsi bwa Paul Kagame bitewe n'uko amateka y'u Rwanda abucira urubanza! Urugero rutari kure ni uko ku italiki ya 28 Mutarama 1961, ubuhake bwaciwe mu Rwanda hakimikwa demokarasi ariko bitewe n'uko iyo migirire mibi y'ubuhake yagaruwe na Kagame, umunsi wa demokarasi ukaba utakizihizwa mu Rwanda kuko iyo demokarasi itagihari!
Nyamara gushaka gusibanganya amateka ntibishoboka, niyo ubigerageje ahubwo uba uri kwandika andi mateka! Gushaka gusiba amateka ni nko gushaka gusubiza igihe inyuma kandi ntibishoboka! Nubwo Kagame yakuye isomo ry'amateka y'u Rwanda mu mashuri, agatera ubwoba abanyarwanda ngo baceceke amateka yabo, ntabwo amateka y'u Rwanda yibagiranye! Nubwo Kagame yakuyeho demokarasi ariko ntibibuza abanyarwanda kwibuka ko u Rwanda rwabonye demokarasi ku italiki ya 28 Mutarama 1961, gihake n'ingoma ya cyami bigacibwa burundu mu Rwanda! Mu mpande zose z'isi aho abanyarwanda bari bakaba bizihije umunsi wa demokarasi kuri iki cyumweru taliki ya 28 Mutarama 2018. Abanyarwanda banyuranye bakaba bakoraniye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa maze bakibuka imyaka 57 u Rwanda rubonye demokarasi!

Ibyemezo byafashwe n'ayo mashyaka ntabwo ababiligi bayoboraga u Rwanda babyemeye ndetse na Loni ntiyabyemera itegeka ko hagomba kubaho itora rya Kamarampaka ku italiki ya 25 Nzeri 1961. Iryo tora rikaba ryarashimangiye ibyo amashyaka yateraniye i Gitarama ku italiki ya 28 Mutarama 1961 yemeje, ubwo ubwami na karinga biba biraciwe, hemezwa ko abayobozi b'igihugu bazajya batorwa mu buryo bwa demokarasi, ubwami bugasimburwa na Repubulika! Twagiramungu asaba urubyiruko ko rugomba kutibagirwa amateka y'igihugu cyabo kubera ubwoba, Twagiramungu avuga ko nta demokarasi ikiriho, Twagiramu yagize ati:
"Tugomba kubahiriza ibitekerezo kandi tukabana mu mahoro; igisigaye se ni iki ubu? Nta demokarasi tugifite, nta repubulika tugifite, nta bwigenge mubyukuri dusa n'aho dufite, ubwigenge bwahawe abantu b'indobanure, baje batwica, bakaba ubungubu badusezeranya ko bazajya bakiza uwo bashatse, bakavura ipfunwe abo bashatse, abasigaye tugakomereza aho ngaho! Ntabwo twumva iyo mibereho ariyo yabera u Rwanda"!
Veritasinfo