Rwanda : Navuze ko ibiri gukorerwa umuryango wanjye ntaho bitaniye na jenoside! (Adeline Rwigara)
Ifungwa ry'umupfakazi Adeline Rwigara n'abana be ryakwitwa iki niba bbakomeje gushinjwa icyaha cyo kuvugira kuri telefone?
Kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Ukwakira 2017, saa tatu zuzuye, abacamanza binjiye mu cyumba cy’iburanisha. Urukiko rwatangiye iburanisha rubwira abaregwa ko muri ‘system’ hagaragara ko Anne na Diane Rwigara bombi bavutse mu 1981, basabwa kubanza kuvuga imyaka yabo. Diane yavuze ko yavutse tariki 06/08/1981 naho Anne tariki 16/09/1982.
Abunganira abaregwa batanze ingingo ko abakiliya babo bari kuburanishwa n’Urukiko rutabifitiye ububasha kuko umuntu aburanishwa n’Urukiko ruri hafi y’aho yafungiwe bwa mbere. Ingingo ya 99 na 100 zivuga ko inkiko zoze zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kuburanisha imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uretse urukiko rukuru n’urwa gisirikare. Kandi ukekwaho icyaha akaburanishirizwa ku rukiko ruri hafi y’aho uregwa afungiye. Bashingiye kuri izo ngingo abunganira abaregwa bavuze ko uru rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nta bubasha rufite rwo kuburanisha abaregwa kuko bafungiwe i Remera, bityo ubu bajyaga kuba baburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga cyangwa urwa Kacyiru.
Anne Rwigara avuga ko batafatiwe mu Kiyovu iwabo ahubwo bafatiwe kuri CID ku Kacyiru bityo ko hakurikijwe amategeko bakwiye kuburanishwa n’Urukiko rwaho. Abunganizi bavuze ko amategeko atubahirijwe bityo abo bunganira bakwiye guhita barekurwa kuko bakiri n’abere kugeza ubu. Ubushinjacyaha bwavuze ko iyi nzitizi ivugwa n’uruhande rw’abaregwa igamije nanone gutinza urubanza, ko itagomba guhabwa agaciro. Buvuga ko ingingo ya 99 itegenya ko bashobora kuregera urukiko rwose rwegereye aho uregwa yafungiwe kuko ngo mu manza nshinjabyaha nta kugenekereza bibamo. Bukavuga ko umushinjacyaha ari we uhitamo Urukiko rumwegereye aregera kandi bizorohera abaregwa kugezwa ku rukiko, akavuga kandi ko nta bimenyetso abaregwa bafite by’ibirometero biri hagati y’inkiko bavuga n’aho bafungiye.

Nyuma yo gusuzuma inzitizi zatanzwe n’abaregwa, Urukiko rwanzuye ko nta tegeko ryishwe haba mu gufatwa no kuregera uru rukiko rwisumbuye, rwanzura ko rutesheje agaciro inzitizi zatanzwe n’abunganira abaregwa. Ubushinjacyaha bwahise buhabwa umwanya ngo bushinje abaregwa bunagaragaza impamvu ari bo bakekwa. Ubushinjacyaha bwifuza ko igice kimwe cy’urubanza cyabera mu muhezo kuko bufite ‘Audio’ 20 zishinja abaregwa, kandi ngo zirindwi (7) muri zo zishyizwe ku karubanda byabangamira umutekano w’abazivugwamo. Ngo hari abazivugwamo bagikorwaho iperereza, bikaba nabyo byaribangamira. Ubushinjacyaha bwasabye ko no kwiregura kuri izo ‘Audio’ zirindwi byabera mu muhezo. Ubushinjacyaha bwasabye kandi ko abatangabuhamya bumviswe amazina yabo atashyirwa ku mugaragaro.
Ubushinjacyaha buvuga ko bamwe mu bavugwa muri izo ‘Audio’ ngo bashobora kugirirwa nabi n’abakekwaho ubufatanyacyaha n’aba baregwa. Ngo ni no kubangamira iperereza rikomeje. Me Gashabana wunganira Adeline Rwigara Mukangemanyi yahise avuga ko izo ‘Audio’ zitamenyeshejwe abaregwa ngo bazisobanureho {mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha}, bityo ko izo Audio zidakwiye kwakirwa kuko binyuranyije n’amategeko. Me Gashabana akaba yumva ikifuzo cy’Ubushinjacyaha atabona uko agisobanuraho kuko abona izo Audio bashaka kuzana mu rubanza zidakurikije ‘procédures.
Abunganira abaregwa kandi bavuze ko niba binabayeho uwo muhezo utabaho kuri Audio zirindwi gusa ahubwo wabaho kuri izo Audio 20 zose. Me Buhuru yavuze ko basabye ko babanza kumvishwa izo ‘audio’ kugira ngo bazabone uko bunganira abakiriya babo bazi ibizikubiyemo. Ariko ngo ntibigeze bazihabwa. Yavuze ko bahawe uburenganzira ku zindi dossier ariko zo ntibazibona. Ngo abona baba bahubutse bemeye kumva izo audio, kuri bo ngo byaba ari ugutungurwa ukemera kuvuga ku byo utatekerejeho.
Me Buhuru yavuze ko izo Audio zose zateshwa agaciro niba zose zidashyizwe mu muhezo kuko ngo ntibifuza gutungurwa imbere y’abantu kandi ari abanyamwuga. Rumaze kumva impande zombi, Urukiko rwanzuye ko ‘Audio’ zirindwi muri 20 z’Ubushinjacyaha zishinja abaregwa ari zo zizumvwa mu muhezo. Mu cyumba cy’iburanisha ubu hagiye kumvwa zimwe muzi izo Audio 20 havuyemo ziriya zirindwi zizumvwa mu muhezo w’abaje gukurikirana iburanisha.
Ibiregwa Adeline Rwigara Mukangemanyi

Muri Audio imwe, Adeline Rwigara yabwiye uwitwa Mushayija ngo “aba bantu nta mbuto yo gutegeka bafite icyo bazi ni ukwica gusa”. Abaregwa kandi ngo barifatanyije bandikira Jeune Afrique ko Rwigara Assinapol yishwe kandi yishwe na Leta. Ibi ngo babikoze birengagije ko bandikiye Prime Insurance bemeza ko Rwigara yishwe n’impanuka. Mukangemanyi kandi ngo yongeye koherereza ‘Audio’ Mushayija amubwira ububi bw’Abatutsi anabamwangisha. Adeline Mukangemanyi kandi ngo yandikiye uwitwa Maman Teta amubwira ngo “iyi Leta ni iy’amabandi”.
Adeline kandi mu kwa 10/2016 yoherereje ‘Audio’ Thabita amubwira ko abantu bakwiye kwamagana Leta bakoresheje Voice of America (VoA) na BBC. Adeline kandi yoherereje ‘Audio’ uyu Thabita amubwira umugambi w’abarwanya Leta harimo no kwandika za ‘tracts’. Adeline ngo yandikiye kandi Thabitha amubwira ko we ari ikihebe, ko hari Jenoside iri imbere aha, ko igihugu ari icy’abasazi…
Diane Shima Rwigara

Aregwa kandi gukoresha inyandiko mpimbano mu gushaka imikono y’abo yifuzaga ko bamusinyira ngo atange candidature ye ku mwanya wa Perezida wa Republika. Ubushinjacyaha buvuga ko yabonye atabona abantu 600 mu turere twose {12 muri buri karere} agahitamo gusinyisha abantu abahimbira imikono, agashyiramo abatari mu Rwanda ndetse n’abapfuye. Diane ngo yafataga Sim-Cards akazandukuza ku bantu batandukanye ngo abone imyirondoro yabo akabasinyira, aba nabo ngo abenshi bahakanye ko bigeze bamusinyira.
Ngo hari ingo z’abantu yagiyemo arabandika ababeshya ko agiye kubashyira kuri Listi z’abatishoboye bazafashwa maze akabatanga muri iyo gahunda ye yo kwiyamamaza. Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abantu 70 bagiye kuri Komisiyo y’Amatora bagahamya ko Diane Rwigara batamuzi kandi batamusinyiye mu gihe bagaragara mu bo yatanze ku rutonde rw’abamusinyiye. Imikono yabo ngo yajyanywe muri Laboratoire bigaragara ko atari iyabo. Ngo hari na listi zafatiwe iwabo ziriho abantu benshi bagiye bemeza ko batigeze bamusinyira. Kwa Rwigara kandi ngo hafatiwe Sim-cards ubwo hakorwaga isaka zari zibaruye ku bantu batandukanye.
Anne Uwamahoro Rwigara

Ibimenyetso byinshi bikubiye mu byavanywe muri Telephone zabo zafatiriwe mu isakwa ryabayeho hakurikijwe amategeko nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, ndetse ko buri guperereza ku bandi bafatanyacyaha bakekwa. Nyuma yo kumva uruhande rw’ubushinjacyaha ruvuga ibyo rurega Adeline, Anne na Diane Rwigara na bimwe mu bishingirwaho baregwa, ahagana saa munani Urukiko rwahaye umwanya abaregwa ngo biregure, bahera kuri Adeline Rwigara Mukangemanyi, wemeye ko ‘Audio’ zivugwa ari izabo koko zari kuri Telephone zabo.
Abaregwa bahawe umwanya wo kwiregura
Adeline Mukangemanyi yatangiye avuga ko amashusho (Video) yerekanywe mu gitondo mu iburanisha aho batuka abapolisi baje kubatwara, ngo bise abo bapolisi Interahamwe kubera ‘etat’ bari barimo. We avuga ko ngo bari bamaze iminsi batewe n’abapolisi barabasaka batwara ibyo bari bafite mu nzu birimo amafranga na telephone zabo. Avuga kandi ko ngo birirwaga aho mu rugo baboshye n’amapingu buri wese ari ukwe nta uzi aho undi ari {aho mu rugo}. Avuga ko ngo hari ubwo abapolisi basanze abyutse yambaye umwenda yararanye, abasaba kwambara barabyanga ngo icyo gihe yiriwe arinzwe n’abapolisi b’abasore. Ndetse ngo yabasaba kujya ku musarane bakamuherekeza.
Avuga ko kwita abapolisi interahamwe byatewe n’ibyo bari bamaze iminsi babakorera, kandi ngo interahamwe si ubwoko ngo abyita uwo ari we wese wamukorera iyicarubozo. Mukangemanyi yavuze ko ubwo bari baje kubavana mu rugo bazanye noneho n’igitero cy’abanyamakuru babafata amashusho, ariko noneho ngo abapolisi bigize abamarayika bitandukanye n’uko bari basanzwe baza. Uyu mugore yavuze ko agishimangira ko umugabo we yishwe, ngo yishwe urubozo, bamurangije {kumwica} ahageze bamubuza kwegera aho impanuka yabereye. Akavuga ko umuntu wagonze umugabo we Police yababwiye ko akiri mu ihungabana azababwira uko byagenze nakira.

Yavuze ko Audio nyinshi atazibuka kuko ngo hari izo yakoze ari mu ihahamuka. Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri nk’aho yavugaga ngo ‘Abatutsi ni babi’ yireguye avuga ngo na we ari ‘umututsi utavanze’ ngo n’umugabo we bikaba uko, ngo ariko abashyize umugabo we muri ‘sache mortuelle’ ngo nabo basaga n’abatutsi. Akavuga ko uwo yabwiraga ibyo ari mwenewabo uba hanze na we ufite umwana wishwe nk’umugabo we. Akavuga ko « amoko atari we wayazanye kandi ngo azahoraho ». Adeline Mukangemanyi avuga ko iyi Leta itakoze ibyo yari ayitezeho byo kubarenganura akarengane batewe n’iya Habyarimana.
Me Gatera Gashabana uri kunganira Mukangemanyi yavuze ko muri izi Audio uwo bavuganaga witwa Thabita ari umuvandimwe we, kandi ngo ingingo ya 23 ivuga ko amabanga y’umuryango ari ntavogerwa, ko telephones zumvirizwa ku byaha byahungabanya umutekano gusa. Me Gashabana avuga ko icyaha k’ivangura n’amacakubiri kitari mu byaha bihungabanya umutekano w’igihugu bityo ko no gufatira izo ‘Audio’ zabo binyuranyije n’amategeko. Avuga ko iki cyaha cy’amacakubiri n’ivangura biregwa umukiriya we bitakwakirwa kuko bidafite ibimenyetso kuko ngo byari ibiganiro by’umwihariko w’abantu hagati yabo (private) byongeye ngo ntibanabimenyesheje uwo yunganira.
Ku cyo guteza imvururu ngo itegeko rivuga ko ari ibintu bikorewe mu maso ya rubanda kandi abantu bavuga ari babiri ntibaba babwira rubanda. Me Gashabana akavuga ko ik’ingenzi ari uko ibi biganiro byari umwihariko (private) abantu babiri hagati yabo. Gashabana avuga kandi ko gufata ibimenyetso by’itumanaho (amajwi) bikorwa ku byaha bidasanzwe hatanzwe uburenganzira bwa Minisitiri w’Ubutabera kandi ngo ubwo burenganzira ntabwo Ubushinjacyaha bugaragaza. Ku ibaruwa yandikiwe « Jeune Afrique » Me Gashabana yavuze ko Ubushinjacyaha butandukira bukazana abantu mu bitabareba kuko ngo ibi byabazwa «Jeune Afrique».
Akavuga ko hari n’ibaruwa bandikiye Perezida wa Republika isaba gukora iperereza ryimbitse no gucungirwa umutekano ariko ngo Ubushinjacyaha iyi ntibuyivuga. Bityo ngo icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo nta shingiro abona gifite. Anne Rwigara yavuze ko urwandiko bavuga ko bandikiye Jeune Afrique atari bo barwanditse ahubwo ari undi muntu batazi warwanditse akabasinyira ariko ngo ashingiye ku ibaruwa bari bandikiye Perezida wa Republika kuko ngo ibiri muri ayo mabaruwa bisa, ariko iyandikiwe Jeune Afrique si bo bayanditse.

Ngo bishyuzwaga Miliyari eshanu z’imisoro ariko bari bagiye kugera kuri esheshatu. Ngo bamusabaga ko kugira ngo barufungure agomba kubanza gusinya ko azishyura miliyari 6 arenga. Anne Rwigara avuga ko bamaze gusaba Umukuru w’Igihugu kubarindira umutekano ngo hakurikiyeho kubatwara ibibanza, kubasenyera hoteli, ngo bukeye babazanira facture ya miliyoni 150 Frw zo kwishyura abasenye, ngo hakuriķiraho kwangirwa kwimukira muri free zone habura icyumweru kimwe, ngo byose ni igihombo. Avuga ko iwabo babujije Diane Rwigara kwiyamamaza ariko arabyanga ngo avuga ko agomba kuvuganira abandi. Avuga ko ubutumwa yabwanditse kubera ko ibibazo byari byamurenze, agasaba imbabazi abo byakomerekeje bose. Ngo ibyo baregwa si ibyaha kuko kuririra umuvandimwe bidakwiye gufatwa nk’icyaha, akavuga ko baririye ko bahabwa ubutabera ariko ntibabuhabwa ahubwo barafungwa.
Diane Rwigara ngo Inyandiko NEC yerekana zitandukanye n’izo yayishyikirije
Hakurikiyeho Diane Rwigara watangiye yiregura ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, avuga ko iki cyaha cyamutunguye kuko atazi aho byavuye, akavuga ko ababiri inyuma bashaka kumukura mu rubuga rwa politiki. Uyu mukobwa agaruka ku byaranze ibikorwa bye byo gushaka kwiyamamaza, avuga ko bamwe mu bamufashije bakorewe itotezwa akabiregera Police ariko ikabyirengagiza. Ahakana ibimuvugwaho ko yazanye imikono y’abantu bapfuye kuko ubwo byavugwaga yihutiye kujya kuri Komisiyo y’Amatora agasanga imikono yatanze itandukanye n’iyo bamwerekaga icyo gihe.
Urukiko rumubajije iyo mikono y’ukuri, yavuze ko nta nyandiko atunze kuko zose Police yazifashe. Akavuga ko ibyaha aregwa byose ari ibinyoma agasaba Perezida wa Repubulika kubafungura. Umucamanza yahise amubaza ati “Abafungurire mu rukiko?” Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Anne na Diane Rwigara, avuga ko ibimenyetso byo mu itumanaho bifatwa ari uko hari uruhushya rwa Minisitiri w’Ubutabera, ariko ngo Police ikaba yarabikoze idafite uru ruhusa akavuga ko bikwiye guteshwa agaciro kuko bitanyuze mu nzira yagenwe. Uyu munyamategeko unatera utwatsi icyaha kivugwa muri ibi bimenyetso, avuga ko izi messages Anne Rwigara yazohererezanyaga n’umuvandimwe bityo ko bidakwiye kwitwa ko ari ukwangisha rubanda ubutegetsi buriho kuko muri ibi biganiro nta rubanda barimo.

Ubushinjacyaha kandi butera utwatsi ibyatangajwe n’Abanyamategeko bunganira abaregwa, bavuze ko nta ruhushya rwatswe ubwo hasuzumwaga ibimenyetso by’itumanaho. Ubushinjacyaha bukavuga ko ibikorwa by’itumanaho bisabirwa uruhushya ari ibyo kumviriza ibivugirwa kuri telephone mu gihe ibi bimenyetso by’ikoranabuhanga byashyikirijwe urukiko muri uru rubanza ari ibyasanzwe muri telephone z’abaregwa. Umushinjacyaha wagarutse ku byatangajwe n’abaregwa bemera ubutumwa buvugwaho gucura imigambi mibisha, yasabye urukiko kuzabigenderaho rugasuzuma niba ibibukubiyemo bitagize icyaha, rwasanga bifasha umuryango nyarwanda bakarekurwa. Akavuga kandi ko kuba babusanya ku bijyanye n’amajwi Urukiko rudakwiye kuyatesha agaciro kuko hari n’ibyo bahurizaho.
Yanagarutse ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kiregwa Diane Rwigara, avuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko kabone n’ubwo yaba yifuza kuba umunyapolitiki, akavuga ko inzego zibishinzwe zimaze kubona ko uregwa yakoze ubu buriganya zahise zitangira iperereza. Umucamanza wabonaga amasaha akuze, yabajije ababuranyi niba iburanisha ryakomeza, abanyamategeko bunganira abaregwa bavuga ko bananiwe, mu gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko urubanza rukomeza. Umucamaza yanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira humvwa izindi ‘audio’.
INKURU Y’UMUSEKE.RW