Rwanda :HRW yatsinze itaburanye kuko Leta ya Paul Kagame iri kuburana «urwa ndanze»!
Imvugo igira iti : « araburana urwa ndanze», yakomotse ku mutwa wafatanywe ibyibano mu isoko, maze ashyikirizwa abayobozi baramufunga. Mu gihe yari ategereje kuburana, mugenzi we yaje kumusura aho afungiye maze amugira inama y’uburyo agomba kuzaburana! Yaramubwiye ati: [umva mugenzi wanjye nkugire inama, wafatanywe ibyibano, ntacyo uzavuga imbere y’ubucamanza kuko icyaha cy’ubusambo kiguhama, none rero wowe nibakugeza imbere y’abacamanza, ikibazo cyose barajya bakubaza, uzajye usubiza ijambo rimwe gusa, uti : «Ndanze»]. Niko byagenze, uwo mutwa yageze imbere y’ubutabera, ikibazo cya mbere bamubajije ni ukuvuga amazina ye, maze ahita asubiza ati : «Ndanze»! Ibindi bibazo byose yabazwaga, yasubizaga ijambo rimwe, agira ati «ndanze» ! Nyuma abacamanza bariherereye bafata umwanzuro, bakatira wa mutwa igihano cyo gufungwa burundu, kuko iyo «ndanze » yasubizaga abacamanza bayifashe nka «ndemeye» !! Muri iyi manda ya gatatu Paul Kagame yiyongeje, leta ayoboye nayo iri kuburana urwa «Ndanze» mu byaha byose iregwa!
Umuryango w’abanyamerika uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu HRW (Human Rights Watch) ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uherutse gusohora icyegeranyo gikomeye cyane kivuga ku ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda. Icyo cyegeranyo cya HRW gifite umutwe ugira uti :«abajura bose bagomba kwicwa ». Muri icyo cyegeranyo, HRW ivuga ko hari abantu 37 bishwe n’abapolisi, abasirikare, inkeragutabara cyangwa DASSO, mu turere twa Rubavu (Gisenyi) na Rutsiro (Kibuye). HRW yagejeje icyo cyegeranyo ku muryango w’Abibumbye, Komisiyo Nyafurika y’uburenganzira bwa muntu, abaterankunga b’u Rwanda n’abandi. Leta ya Paul Kagame ikaba yarateye utwatsi iki cyegeranyo ahubwo ivugako abantu HRW ivuga ko bapfuye bariho ndetse itanga n’amafoto yabo, ivuga ko abatakiriho bishwe n’uburwayi busanzwe !

Icyegeranyo nk’iki cya HRW cyakozwe ku Rwanda kigira ingaruka zikomeye zishobora kwigaragaza mu bihe binyuranye bitewe n’ibisobanuro ubutegetsi bw’i Kigali bubitangaho! Kugirango HRW isohore icyegeranyo nk’iki, iba yabanje kukiganiraho n’ubuyobozi bwite bwa leta bukagira icyo bukivugaho, iyo ibyo bidashobotse, HRW igeza ku buyobozi icyo cyegeranyo mbere y’uko igitangaza, igategereza icyo leta ikivugaho, iyo leta yicecekeye nk’uko mu Rwanda bikunze kugenda, HRW itangaza ku mugaragaro icyegeranyo iba yarakoze! Biratangaje cyane kubona leta ya Kagame yiha «urwamenyo» ngo iramagana icyegeranyo cya HRW kandi icyo cyegeranyo cyaramaze gutangazwa ndetse let aya Kagame ikaba yari ibitse kopi yacyo mu kabati, ikaba yaranze kugira ibisobanuro itanga kuri icyo cyegeranyo yibwira ko bizabuza HRW kugisohora! Abadepite ba Kagame nabo babaye nka wa mutwa ! Aho gusaba leta yabo ibisobanuro barihanukiriye batuka HRW ngo ni interahamwe! Kwita HRW interahamwe biba bishimangira amakuru y’uko inkotanyi zigize interahamwe zikica abantu naho interahamwe zivugwa zikaba zararengeraga ikiremwamuntu nka HRW! Hari ugupfobya jenoside birenze ibyo ?
Intumwa za ONU ziboneye ko u Rwanda ruburana ‘urwa ndanze » kandi ko HRW ivuga ukuri !
Ibyaha bikorwa na leta ya Kagame n’uburyo iyo leta yisobanura kuribyo, ntaho bitaniye n’uburyo uriya mutwa yasubizaga igisubizo kimwe gusa mu rukiko agira ati : «Ndanze». Ingero ni nyinshi : Ku byerekeranye n’icyaha cyo guhanura indege ya Habyarimana Juvénal ari nayo mbarutso ya jenoside mu Rwanda, umucamanza w’umufaransa ukurikirana iyo dosiye yasabye Kabarebe uyivugwamo kwitaba urukiko kugirango avuguruze umutangabuhamya umushinja kugira uruhare muri icyo gikorwa cy’iterabwoba! Ubwo amakuru y’itumizwa rya Kabarebe yari amaze kugera mu binyamakuru binyuranye, nibwo ministre w’ububanyi n’amahanga wa Kagame, Madame Louise Mushikiwabo yanditse ubutumwa kuri interinete anyuze kurubuga rwa «twitter», ubwo butumwa bukaba bufatwa nk’ibisobanuro yatanze ku birego biregwa Kabarebe, Mushikiwabo yagize ati : «Turambiwe no gukomeza kugaraguzwa agati n’igihugu cy’Ubufaransa » ! Ayo magambo ya Mushikiwabo akaba aribyo bisobanuro leta ya Kagame isubiza ubucamanza bw’Ubufaransa ku ihanurwa ry’iyo ndege !

Izo ntumwa z’akanama ka ONU gashinzwe kurwanya iyicarubozo, zamaze icyumweru mu Rwanda zije gusuzuma niba ibikubiye mu cyegeranyo cya HRW ari ukuri! Zikigera mu Rwanda, bazibwiye ko HRW ibeshya kuko abantu yavuze ko bapfuye bakiriho ! Ntabwo bigoye mu Rwanda kubona abantu bafite amazina amwe ndetse ukabona n’amafoto yabo, ukavuga ko abo bavuga ko bapfuye bakiriho, niryo tekinika FPR-Kagame yari yakoze! Izo ntumwa za ONU ntabwo zari zije kureba abantu bapfuye kandi baba baragaburiwe ingona ahubwo zari zifite indi gahunda yo gukora iperereza ryazo! Izo ntumwa zatunguye leta ya Kagame maze zivuga ko zishaka gusura za gereza, leta ya Kagame yatunguwe n’uko izo ntumwa zavuze amazina ya gereza zitakekaga ko izo ntumwa zizi ndetse izo ntumwa iyo zageraga kuri izo gereza zavugaga amazina y’abagororwa bahafungiye zishaka kuganira nabo leta ya Kagame itatekerezaga ko bazwi! Ibyo byatumye ubutegetsi bwa Kagame bubangamira igikorwa k’iperereza ry’izo ntumwa, maze HRW iba itsinze itaburanye !
Amakuru « veritasinfo » ikesha ibinyamakuru mpuzamahanga binyuranye birimo na radiyo Ijwi ry’Amerika VOA, yemeza ko Intumwa z’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye birwanya iyicarubozo zahagaritse uruzinduko zagiriraga mu Rwanda. Nk’uko itangazo rya ONU ribivuga, leta y’u Rwanda yabashyizeho amananiza menshi kandi yanga no gukorana nabo. Bari bamaze iminsi itanu mu butumwa bwagombaga kumara icyumweru cyose. By’umwihariko, izi ntumwa ntizabashije kugera muri za gereza n’ahandi abantu bafungirwa nk’uko zabyifuzaga. N’aho zageze ntizabashije kuganira n’imfungwa mu ibanga. Bavuga kandi ko babonye amakuru ababwira ko bamwe mu mfungwa baganiriye bashobora kubiryozwa.

Intumwa za ONU zivuga ko zibabajwe n’uko zitabashije kuganira n’akanama k’inteko ishinga amategeko kabishinzwe. Izi ntumwa zigizwe na Arman Danielyan wo mu gihugu cy’Armenia, Kosta Mitrovic wo muri Serbia, n’abategarugoli Margarete Osterfeld wo mu Budage, Zdenka Perovic wo muri Montenegro, na Aneta Stanchevska wo mu gihugu cya Macedonia. Biragaragara neza ko izi ntumwa zitarimo umufaransa, Umwongereza cyangwa umunyamerika, let aya Kagame izitwaza iki kindi ko ibihugu ivuga ko biyanga bitari birimo ? Bariya ba depite birirwaga biganiriza ngo baratuka HRW kuki batabonetse ngo basobanurire intumwa za ONU ko raporo yatanze irimo ibinyoma ?
Niba urwego rwa ONU ruhagarariye izindi nzego z’ibihugu n’imiryango inyuranye ku isi rwiboneye ubwarwo ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ko leta ya Kagame ihunga ubutabera bwose ku isi, izo ngirwabadepite ba Abbas Mukama birirwa babeshya rubanda ngo bagiye kurega HRW, baba bavuga ko bazayirega mu ruhe rukiko? Bazayiteza se abasilikare barinda Kagame nk’uko babigize ku mupfakazi wa Rwigara n’impfubyi ze ?
Veritasinfo