[Ndlr: Nyuma y’inkuru ivuga ku cyemezo cyo gufunga Adeline na Diane Rwigara by’agateganyo, “veritasinfo” irabagezaho ikiganiro Kayumba Rugema wahoze ari umusilikare mukuru mu nkotanyi avugamo icyo abatutsi n’inkotanyi by’umwihariko bafite ku mutima kubera uru rubanza!] Kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Ukwakira 2017,Saa cyenda n’iminota 10, abacamanza binjiye mu cyumba cy’iburanisha ngo batange umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Adeline Rwigara Mukangemanyi n’abakobwa be Anne na Diane Rwigara. Diane na nyina Mukangemanyi bamaze gukatirwa gufungwa by’agateganyo bahise batangaza ko bajuririye uyu mwanzuro.
Abantu nanone bari benshi cyane mu cyumba cy’iburanisha, abaregwa nabo binjiye muri iki cyumba uko ari batatu ariko ubu noneho bari kumwe na Me Gatera Gashabana kuko Me Buhuru Pierre Celestin atari ahari. Mu cyumba cy’iburanisha hongeye kugaragara Frank Habineza, wahatanye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda mu matora aheruka yaje gukurikirana uru rubanza. Kuwa gatanu ushize Urukiko rwasubitse gutangaza umwanzuro warwo kuko dossier y’abaregwa ngo yabaye nini ikaba yari ikeneye umwanya munini.
Umucamanza yabanje gusoma incamake z’imiburanishirize y’uru rubanza rwahereye tariki 06 Ukwakira. Yavuze n’inzitizi zose zatanzwe mu iburanisha ndetse n’uburyo abaregwa bose uko barezwe ndetse nibyo ubushinjacyaha bwashingiyeho bubarega. Mu gusoma imyanzuro, Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ko abaregwa bakurikiranwa bafunze kuko bwagaragrazaga ko bashobora gutoroka ubutabera cyangwa gusibanganya ibimenyetso bw’ibyaha baregwa.
Ibiganiro byufatiwe kuri telephone z’abaregwa ababunganira bavuze ko atari ibyaha bihunganya umutekano ,kandi ko babifatiriye nta ruhusa babiherewe, Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko atari ibimenyetso by’itumanaho kuko bitafashwe mu gihe babivugaga. Kuri iki, Urukiko rwasanze Amategeko agena amagenzura y’itumanaho atararenzweho kuko ngo ibiganiro byafashwe byaramaze kugera kubo byagenewe, ibi ngo si ukugenzura ibikorwa by’irumanaho. Bityo ngo Ubugenzacyaha ntabwo bwagombaga kubanza gusaba uruhushya mbere yo kubikoraho. Muri dossier ngo hagaragayemo uruhushya rwo gusaka rwahawe ubugenzacyaha bityo ngo ifatira ry’ayo majwi ryakozwe hubahirijwe amategeko. Urukiko rwavuze ko ibyo abunganizi b’abaregwa bavuze ko gufatira byakozwe bidakurikije rwasanze nta shingiro bifite.
Adeline Rwigara Mukangemanyi yari yemeye ko izo ‘audio’ ze zavanywe muri telephone ze ariko ngo ntabwo yemera uko zafashwe kuko binjiye mu buzima bwe bwite kandi yaganiraga n’umuryango n’inshuti. Umwunganira yavuze ko nta mugambi wo guteza imvurura muri ibyo biganiro kuko ari ibyo yaganiraga n’abavandimwe kandi afite agahinda nyuma yo kubura umugabo we. Urukiko ngo mw’isesengura ry’ibyo biganiro no kubihuza n’amategeko ngo rwasanze harimo impamvu zikomeye zo guteza imvururu.
Urukiko rwavuze ko ibyo kuvuga ko ibiganiro bagiranaga abo babiganiraga atari rubanda ngo nta gaciro bifite kuko ibyageze hanze y’umuryango biba byageze muri rubanda. Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri ngo video zafashwe (ubwo Police yazaga gufata abaregwa) zirimo impamvu zikomeye zituma Mukangemanyi akekwaho iki cyaha kuko ngo imvugo zirimo amagambo yo gucamo ibice abanyarwanda.
Uwamahoro Anne Rwigara aregwa gukwirakwiza urwango no guteza imvururu muri rubanda kubera inyandiko ze kuri WhatsApp n’amajwi yohereje kuri WhatsApp hamwe n’ibaruwa yandikiye Jeune Afrique we akaba abihakana kuko iyo baruwa atayisinyeho. Mu kuburana Anne yavuze ko ubwo butumwa bwa WhatsApp bwari ubwo ku muryango we gusa, ko yumva koherereza ubutumwa bwe umuvandimwe mu gihe ari mu gahinda bitagize icyaha. Urukiko ngo rwasanze bigaragara ko amagambo Anne yabwiye mukuru we muri Audio na message kuri WhatsApp ngo atari impamvu zifatika zigize icyaha kuko ubushinjacyaha butagaragaje ko hari abandi benshi yabibwiraga.
Ibaruwa yandikiwe Jeune Afrique nayo Urukiko rwavuze ko itafatwa nk’impamvu y’icyaha kuko ngo nta mukono uriho n’ubwo handitseho ko ari abana ba Rwigara ariko nta zina ririho. Impamvu zashyikirijwe n’ubushinjacyaha ngo ntizikomeye ku buryo zatuma Anne Rwigara akekwaho gukurura imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Anne kandi ngo kuba yaravuze ko Leta ari ‘Mafia’ ngo nta kigaragaza ko yashakaga guteza imvururu muri rubanda kuko ngo ntibagaragaje ahandi hanze byageze.
Diane Shima Rwigara we ngo ibyo yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kwangirwa kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umwunganizi we yavugaga ko ari uburenganzira bwe kuvuga uko abona ibintu, kandi gukora inama z’ituze ntibibujijwe mu Rwanda. Urukiko ariko rwarasesenguye rusanga ngo kuba yaravugiye mu nama n’abanyamakuru ko ‘Abanyarwanda bahagurukira rimwe bagiye kwica gusa’ ngo ari impamvu ikomeye yo guteza imvururu. Ndetse kubyireguraho byakozwe nawe n’umwunganizi we basanze nta gaciro bifite.
Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ibimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha birimo raporo ya ‘forensic laboratory’ y’uko imikono itandukanye n’iya ba nyiri ubwite bamusinyiye, we akaba yarabihakanye yemeza ko listi za mbere yatanze yasanze numero z’indangamuntu ziriho zidasa n’iziri kuri listi imushinja ngo akaba yarabonye ko barimo bamuhimbira ibyaha.
Urukiko ruvuga ko hari ubuhamya bw’abantu basinyiye Diane Rwigara ariko mw’ibazwa bavuze ko batigeze bamusinyira, we yavuze ko babajijwe batewe ubwoba. Gusa mu bamusinyiye ngo hari uwavuze ko atigeze amusinyira kuko icyo gihe yari yaragiye muri Uganda. Urukiko rusanga mu bimenyetso by’ubushinjacyaha harimo impamvu zikomeye zigize icyaha, ngo kuba uregwa avuga ko ababajijwe batewe ubwoba ibyo avuga ngo nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso afite by’ibyo avuga.
IMYANZURO Y’URUKIKO
Urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma Adeline Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri. Bityo rutegeka ko bakurikiranwa bafunze by’agataganyo.
Urukiko rutegetse ko kuko nta mpamvu zigaragara mu bimenyetso bishinja Anne Rwigara agomba guhita arekurwa. Adeline Rwigara Mukangemanyi yahise avuga ko atishimiye imikirize y’urubanza ndetse ko ajuriye. Diane nawe yavuze ko atemera ibyemezo by’Urukiko nawe ngo arajuriye.