Libiya : Umuhungu w’imfura wa Kadafi, Bwana Seif Al Islam yasohotse mu buroko !

Publié le par veritas

Seif Al Islam, umuhungu w'imfura wa Kadafi

Seif Al Islam, umuhungu w'imfura wa Kadafi

Inkuru ikomeje kuvugwa cyane muri Libiya ni iyerekeranye n’ifungurwa rya Seif Al Islam, umuhungu w’imfura wa Kadafi wari warashyizwe mu buroko n’ubwoko bw’abaturage bo muri Libiya bwitwa Zantan.
 
Amakuru aturuka mu binyamakuru binyuranye byo muri Libiya no mu Burayi, yemeza ko Seif Al Islam yakuwe mu buroko n’umuyobozi wo mu bwoko bw’aba Zantan ; kugirango afungurwe Seif Al Islam yahaye umuyobozi w’aba zantan amafaranda arenga miliyari y’amadolari y’abanyamerika.
 
Umuhungu w’imfura wa Kadafi afunguwe abanyalibiya bo mu bwoko bw’aba Zantan bashinjwa kuba aribo bishe se Kadafi. Muri iki gihe igihugu cya Libiya kiri mu bibazo bikomeye bitewe ni uko cyacitsemo ibice byinshi bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro inyuranye kandi iyo mitwe ikaba ihora mu ntambara!
 
Imwe mu mpamvu ivugwa ko yatumye Seif Al Islam afungurwa, ni uko hari abaturage benshi ba Libiya bifuza ko Seif Al Islam ashobora kugira uruhare rukomeye mu kunga imitwe inyuranye ishyamiranye muri Libiya. Ndetse abaturage bo mu bwoko bw’aba Zantan biteguye guha umwanya w’ubuyobozi Seif Al Islam kugira ngo ashobore kunga igihugu cyose no kurengera peteroli ya Libiya ikomeje gusahurwa n’abanyamahanga.
 
Abanyalibiya kandi bizeye ko Seif Al Aslam azashobora kugaruza umutungo mwinshi wari ufitwe na se Kadafi ubu ukaba ubitse mu bihugu byinshi binyuranye ku isi.
 
Source : reseauinternational.net
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Kadafi niwe wari ukingiye afrika niwe wari se wa afrika, mwabonye ibyakurikiyeho amaze kwicwa yicishijwe na amerika kimwe na nyakwigendera Presida wacu Habyara wicishijwe na Ameika mwihariri ryikote rya FPR inkotanyi iyobowe na kagome.<br /> <br /> Abanyafrika bakwiye kubyuka bagakanguka bwakeye kera cyane. Gusahura afrika, gukoroniza afrika no gusubiza afrika inyuma cyane hamwe no bucakara nibyo bituma bica intwari za afrika bakoresheje abicanyi ruharwa inyenzi inkotanyi.<br /> uyu muhungu wa Kadafi nakoreshe uko ashoboye kose yiheshe agaciro kandi yivune umwanzi wamwiciye se amuhoye ubutwari no kuba inkingi ya Afrika.
Répondre
M
Nonese Kagame arabigenzate kwari mubashobora kuba mubigaruriye umutungo wa Kadafi?
Répondre
K
Nongiwe gukora service après vente?e Sarkozy ko atazashobora kuyobora ubufaransa, uwamubaza niba Lybie y'ubu ibayeho neza kurusha kwa Kadhaffi. Aho ntiyiba
Répondre