Gambiya: Ese Perezida Jammeh aremera ko yatsinzwe amatora ?

Publié le par veritas

Gambiya: Ese Perezida Jammeh aremera ko yatsinzwe amatora ?
Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Alieu Momarr Njai, yatangaje ko Perezida Yahya Jammeh aza kwemera ko yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ejo kuwa kane. Bisa n’aho byamutangaje kuko yabwiye abanyamakuru, ati: “Ni igitangaza pe!” Yahya Jammeh we ku giti cye ntacyo aratangaza ku mugaragaro.

Nk’uko Komisiyo imaze kubitangaza, kandida Adama Barrow ni uwa mbere n’amajwi 45.5%. Yahya Djammeh afite 36.7%. Naho kandida Mama Kandeh yabonye 17.8%. Bityo perezida wa Komisiyo, Alieu Momarr Njai, yatangaje ku mugaragaro ko Adama Barrow ari we watorewe kuyobora igihugu.

Adama Barrow afite imyaka 51 y’amavuko. Asanzwe ari umucuruzi. Yamamajwe n’amashyaka umunani yishyize hamwe. Yahya Jammeh nawe afite imyaka 51 y’amavuko. Amaze imyaka 22 ku butegetsi, ubutegetsi yafashe akoze “coup d’Etat” mu 1994. Icyo gihe yari afite ipeti rya “Lieutenant.”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irega Yahya Jammey ko yagumye ku butegetsi kubera igitugu, guhutaza abatavuga rumwe nawe, iyicarubozo, no gufunga abantu ku maherere. Abandi bagiye bazimira bene wabo bakabura irengero ryabo, nk’uko iyo miryango ibyemeza. Mu 2015, Yahya Jammey yakuyeho umubare ntarengwa wa “Manda” z’umukuru w’igihugu. Manda imwe ni imyaka itanu.

VOA Ijwi ry’Amerika
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
Le dirigeant Rwandais Kagame est un chef du pays alors il est dans toute obligation entant que enfant du Rwanda de non plus insulter le chef du Pays puisque le pouvoir vient de Dieu,c'est Dieu qui s'en occupe de ce pbm.
Répondre
F
Kagame is the president of Rwanda,it doesn't matter what he did or does.Sometimes we take on the decision of God or we aren't Him.
If you feel Rwandan male or female,to insult your president is a big mistake and a bad temper.The Chinese people like their government.Trump said the new colonization Do you like it?Think about and find a good solution.....seeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Répondre
F
Nyamuneka niyo Kagame yaba mutamushaka ariko niba mukunda igihugu cyanyu mwe gutuka umukuru w'igihugu kuko ubutegetsi buva ku Mana .
Répondre
P
Icyashyizeho Polo nicyo kizamukuraho. Witinda kandi ibye birikwigwho
Répondre
K
Akari mumenyo yimbwa gakurwamo nubuhiri. Tugomba gukura iriya mikaka ya kagome twarangiza tukamumanika, abazungu bakazajya bamuterera amasaruti aho twamumanitse kuko yabagejeje kumali yamabuye yagaciro ya Congo.
M
Mugiswayire bacumuganingo nubona mugenzi wawe yogoshwe nawe utangire kumesa mumutwe, kuko ariwowe uba usigariwe. Ububutumwa nubwa Nyakubahwa Prezida Kagame, kuko yabonye uko mucutiwe Blaise Compaoré byamugendekeye nanone abonye uko Yahya Djammeh bigenze. Ikindi kandi Kagame akwiriye guhitamo ubulyo azava kubutegetsi kandi akabutegura, agahitamo niba azavanwaho na democracy nka Yahya Djammeh cyangwa ingufu nka Blaise Compaoré.
Répondre
M
Yavuze ko UKO YAJE ARIKO AZASUBIRAYO nako ngo uko Yasanze Igihugu niko AZAGISIGA!

NGONAZEMERA AJYE MUNDAKI!!

Ubwo utegereje ko UMWAMI Polo azavanwaho n'Amatora arambabaje! ICYAKORA "IGISHIRIRA" cyo kizamushobora KWERI.... Nabo AYINYA kubi. Nuwavuza AMAJERIKANI Hatiya St Michelle YAHITA ATURUMBIKA YIRUKA. ..
D
YRANGIJE KUBYEMERA RWOSE,MUZAMUGAYE IBINDI. EREGA INKUNDURA YA DEMOCRATIE IRAKATAJE MULI AFRIKA. NO MULI ANGOLA,DOS SANTOS AMAZE KWEMERA KO UMWAKA UTAHA ATAZIYAMAMAZA. IBIBAZO BIGIYE GUSIGARA GUSA MU KARERE KIBIYAGA BIGALI,NAHO AHANDI BAMAZE KUBONA KO NYUMA Y'UBUTEGETSI, HALI N'AKANDI KAZI NO KUJYA KURUHUKA. INZOZI???
Répondre