Rwanda :Ibyihebe bya Paul Kagame byafashijwe n’Ububiligi bishobora kubonana na CNARD irwanya leta y’Uburundi!
Général Major Sam Kaka na Général de Brigade Joseph Nzabamwita baherutse gukorera uruzinduko rwagizwe ibanga rikomeye mu gihugu cy’Ububiligi. Aba basilikare bombi bahoze ari abarwanyi ba FPR- inkotanyi kandi akaba ari inkoramutima za perezida Paul Kagame bagiye i Buruseli mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ububiligi mu kwezi gushize kwa Cumi 2016. Urwo ruzinduko rw’izo nkoramutima za Kagame mu gihugu cy’Ububiligi rwatangaje abantu benshi kuko abo basilikare bakuru bombi bashyiriweho impapuro n’umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi zo kubata muri yombi kugirango bashyikirizwe ubutabera bw’igihugu cya Espanye bubashakisha kuva mu mwaka w’2008. Ese ni iyihe mpamvu yatumye izo nkoramutima za Kagame zariyemeje kwisukira umurwa mukuru w’igihugu cy’Uburayi kandi zizi ko zishakishwa kuri uwo mugabane?
Itegeko ry’igihugu cya Espanye rirebana n’ibyaha mpuzamahanga ryavuguruwe mu mwaka w’2014 ; itegeko rya Espanye rikaba ritagifite ububasha bwo kuburanisha ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha birebana na jenoside byakorewe mu kindi gihugu, kiretse abaregwa gukora ibyo byaha baramutse ari abaturage bafite ubwenegihugu bwa Espanye cyangwa se ari abanyamahanga ariko bari ku butaka bwa Espanye. Kubera izo mpinduka z’iryo tegeko, ubutabera bw’igihugu cya Espanye bwahagaritse kuburyo bw’agateganyo impapuro zo guta muri yombi abasilikare bakuru b’u Rwanda 29 ku 40 bashakishwa n’ubutabera bwa Espanye.
Mu basilikare bakuru b’u Rwanda 11 igihugu cya Espanye gikomeje gushakisha kuko impapuro zo kubata muri yombi zitigeze zihagarikwa na rimwe, Sam Kaka na Joseph Nzabamwita bari muri abo bagishakishwa kuko bashinjwa n’ubutabera bw’igihugu cya Espanye gukora ibyaha by’iterabwoba kandi ibyo byaha bikaba bitarebwa na ririya tegeko ryavuguruwe. Kuba Sam Kaka na Joseph Nzabamwita barakandagije ikirenge ku mugabane w’Uburayi kandi bashakishwa n’ubutabera bwa kimwe mu bihugu bigize uwo mugabane, ni ikintu giteye urujijo. Abo basilikare bombi bashakishwa n’ubutabera kubera ibikorwa by’iterabwoba bakurikiranyweho ariko ntibyababujije gukorera uruzinduko mu mujyi wa Buruseli; bakaba barasubiye mu Rwanda nta muntu numwe ubariye urwara kuko abayobozi b’igihugu cy’Ububiligi babahaye rugari babemerera kwidegembya muri icyo gihugu nta nkomyi!
Nkuko ikinyamakuru «jambonews » dukesha iyi nkuru kibyemeza, ntabwo aba basilikare bakuru b’inkoramutima za Kagame bashakishwa n’ubutabera bisukiriye igihugu cy’Ububiligi baje gutembera gusa ; amakuru yizewe neza yageze kuri «jambonews» yemeza ko izi nkoramutima za Kagame zari zije mu Bubiligi mu gikorwa gikomeye cyane cyo kugirana ibiganiro n’abanyepolitiki b’abarundi batavuga rumwe na leta iyobowe na Pierre Nkurunziza bibumbiye mu mpuzamashyaka yitwa CNARED. Birumvikana ko Paul Kagame ateye indi ntambwe ikomeye cyane yo kurimbura ubutegetsi bwa Nkurunziza kuko ashoboye gusanga abanyepolitiki batavuga rumwe nabwo bari ku mugabane w’Uburayi, aha ntawabura kuvuga ko n’abayobozi b’igihugu cy’Ububiligi babiri inyuma, kuko bemereye ziriya nkoramaraso za Kagame kwinjira mu gihugu cyabo mu ibanga kandi baziko abo banyabyaha bashakishwa n’ubutabera !
Ni mukande kuri uyu murongo w’iyi nkuru mu gifaransa muyisome ku buryo burambuye : «Visite secrète à Bruxelles de deux proches de Kagame recherchés par la justice espagnole »
Ubwanditsi