Rwanda: kwiba umugogo wa Kigeli bishobora gukururira igihugu umuvumo!
[Ndlr : Inkuru ikomeje kuvugwa cyane mu Rwanda no mu banyarwanda bari mu bihugu binyuranye byo ku isi, ni iyerekeranye n’iyibwa ry’umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa bikozwe na bamwe mubagize umuryango we ! Ikinyamakuru inyenyerinews.org kikaba cyarakurikiranye iyo nkuru ndetse kikaba gisobanura n’abantu bari inyuma y’ubwo busambo ! Igitangaje ariko, ni uko mu gihe icyo gikorwa cyo kwiba uwo murambo cyabaga, ibinyamakuru byo mu Rwanda byahise byandika inkuru zemeza ko umugogo w’umwami Kigeli V uzatabarizwa mu Rwanda! Ese byari byamenye ko uwo mugogo wamaze kwibwa ? Abakurikiranira hafi iki kibazo cyo gutabariza umwami, basanga harimo akaboko ka leta ya Kigali kandi byose bikaba bishingiye kuri politiki. Amakuru menshi yemeza ko leta y’u Rwanda yifuzako umugogo wa Kigeli ugezwa mu Rwanda ugakorerwaho ubufindo mbere yo kuwutabariza, nyuma y’icyo gikorwa hagashyirwaho umwami w’igikoresho cya Kigali ! Ibindi murabisoma hasi aha nk’uko inyenyerinews.org yabitangaje].
Ejo ba bahindirokazi Mukabayojo Christine na Angela Muka Kale Kayihura n’urubyaro rwabo balikoze bajya kwiba umugogo w’Umwami aho ubitse muli Money & King Vienna Funeral Home ali nta burenganzira babifitiye! Barabangiye ngo batera amahane aho karahava n’Angela uvuga make aratobora naho Christina we utazi icyongereza yavugirwagana n’umwana we Junior. Money & King Funneral Home yahise ihamagara bwana Boniface Benzinge n’umukuru wa King Kigeli V Foundation ba bamenyesha ko baje gutwara umugogo w’Umwami bitwaje ibipapuro bitemewe n’amategeko ya Amerika.
Boniface Benzinge yahise ahasesekara abereka impapuro z’uko nta burenganzira bafite ndetse ko n’Umwami yali impunzi ko umugogo we udashobora gujyanwa mu gihugu yali yarahunze. Mu mategeko mpuzamahanga agenga impunzi ntiyemera ko umuntu ajya mu gihugu yahunze yaba muzima cyangwa ali intumbi.
Banyarwanda, banyarwandakazi, ni mwumve ishyano nk’iryo balimo ba tekinika kandi bali bemereye rubanda rw’Umwami rushaka kumusezeraho ko ruzaza kuli iliya Funeral Home kumusezeraho kuli uyu wa gatandatu saa munani kugeza saa kumi !? Iyi n’Amerika nta tekinika zibamo.
Ibi koko si ibyemeza ko aba bakobwa baliye intonorano za Kigali!
![](https://img.over-blog-kiwi.com/1/04/64/14/20161104/ob_16dea2_7171681477064132.jpg)
Mw’ibaze namwe, uwo Christine ukorera Rujugiro I Bujumbura, akaba ajya I Kigali uko yishakiye kubera ko umugabo we w’umuhutu w’umurundi akorera Kigali ndetse akaba akorera leta zombi bikaba binatumye ibintu bya Rujugiro bilinzwe nta wubikoraho.
Ibicika byose rero ngo byapfuye kare kuko uwo Christina na Angela, baje gahunda icyura umugogo w’umwami bayifite, baje bashuka umulyango waje kubafasha ko bali kumwe, k’umunota wa nyuma nibwo baberetse igihandure, uwo Christine w’igishegabo ushaka gutegeka ibintu byose mu bugoryi atanabanje no kumenya amategeko agenga ubuhunzi bishobora ku mukoraho akaba yanafungwa we na Angela; ibyo batekinika n’ubujura bw’indenga kamere!
Umulyango yamaze kuwucamo ibice ndetse yaranawuhunze awuha akato atitaye no bukuru bwa Rwigemera Gerald mu byara we wali waje ahuruye ngo bafatanye ndetse n’abandi bose bo mu mulyango. Ibyo balimo byose n’amahano kandi abakurambere barabakoraho muraza kubyibonera.
Banyarwanda rubanda rw’Umwami, ni muhagurukire limwe twamagane ibi bigarasha by’abahindiro na leta ya Kigali ilimo kubakoresha.
Abahindiro batavanze.
Inkuru y’inyenyerinews.org