Rwanda: Igihugu cyafashwe n’ abacanshuro, abaturage turibagirana.
Ejo bundi Depite Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse kunyuza inyandiko ye mu binyamakuru bitandukanye, aho yakoresheje imvugo nyandagazi idakwiye umuyobozi asebya Bwana Faustin Twagiramungu kandi tuzi twese ko ari umugabo uvugisha ukuri. Gatabazi akaba yaribasiye Twagiramungu amuziza gusa ko yandikiye Perezida Paul Kagame ibaruwa amusaba gushakira igisubizo gihamye ku kibazo gikomeye cy’impunzi z’abanyarwanda zinyanyagiye ku isi yose. Ibitekerezo byanjye kuri iyo nyandiko ya Gatabazi nabinyujije mu binyamakuru byo mu Rwanda byasohoye iyo nyandiko ariko banze kubitambutsa.
Ndamutse nsubiye mu magambo asebanya uyu Gatabazi yanyujije mu binyamakuru asebya Rukokoma, naba ngiye kumera nka we, cyakora nakwibutsa Gatabazi ko baca umugani mu Kinyarwanda ngo ”utuka utamusubiza aba ari kwituka”. Nk’umuturage wabaye mu Rwanda mbere y’ úko FPR irubohoza, nkaba n’ubu nkirubayemo, nkaba narabonye Rukokoma yarahagurukanye imbaraga zo kurwanya ikinyoma no kuvuganira abakandamizwa; byari kuntangaza iyo Twagiramungu akomeza gukorana n’iyi ngoma ya FPR cyangwa se bakavuga rumwe nkurikije ububi n’ akarengane mbona ikorera abanyarwanda.
Ibi ndabivuga kuko Faustin Twagiramungu ariwe Rukokoma atigeze agaragaraho ibintu byo gukina politiki abogamiye ku bwoko runaka, ahubwo akaba yariswe umugambanyi ndetse n’ umuryango we ukaza kubizira kuko yavuganiraga impunzi z’ abatutsi zashakaga kugaruka mu gihugu; twabonye arwanya irondakarere ryari ryarokamye igihugu, twabonye arwanya ubwicanyi bwakorerwaga abahutu FPR igifata ubutegetsi aho i Gitarama Twagiramungu yamaganye ku mugaragaro ingoyi inkotanyi zari zigaruye mu gihugu mu gihe zagendaga ziboha abantu mu gihugu hose (akandoyi); muri icyo gihe Kagame yari mu mahanga, agarutse ageze i Kanombe abaza umuntu waba waravuze ibyo, Twagiramungu amubwirako ari we. Ndabyibuka rwose narabyiyumviraga kuri radiyo. Mu gihe Rukokoma yari amaze gushwana n’ inkotanyi akajya hanze muri 1995, abantu benshi twari tumutezeho ubuvugizi twataye morale, tuti ibyacu birarangiye. Ese Gatabazi wakomeje gukomba imbehe ya Kagame yakwibagiza ate abaturage ubutwari bwa Rukokoma!
Kandi koko ijuru ryatuguyeho ntawe utabibona. Ibi nandika aha mbihagazeho dore ndi mwarimu muri primaire kandi ndakuze, ariko nyamara Faustin Rukokoma arakenewe muri iki gihe tubangamiwe n’ íbi bibazo bikurikira:
-Kutwinjiza mu ishyaka rya FPR ku ngufu, tukarahira indahiro yo kwiboha, indahiro buri munyarwanda afitiye ubwoba kubera amagambo ayirimo, bikaba bigaragara ko ihishe umugambi mubisha.
-Politiki y'itekinika mu guhindura itegeko –nshinga, ibyo bikatwitirirwa twese nk'abaturage kandi tutabyemera.
-Inyerezwa, ifungwa, ndetse n’iyicwa ry’abantu ntihagire uhabwa ubutabera
-Abakozi batagira imishahara ijyanye n’igihe tugezemo cyane cyane kuri twe abarimu, abaganga n’abandi bari muri za servisi ziciriritse. Hagahembwa abo badepite, ba minisitiri, ba senateri, abasirikari bo mu nzego zo hejuru, rubanda twibera mu iterabwoba gusa.
-Ubusambo bukabije bwa bamwe mu bayobozi leta iduha ngo tubatore, none inzara ikaba yaratongoye mu gihugu .
-Ubushomeri bukabije ndetse n’abana batiga atari uko babuze ubwenge ahubwo bazira ukwikanyiza kw’abayobozi badashaka kuzana demokarasi mu gihugu, bigatuma amahanga yarahagaritse imfashanyo nyinshi z'abatishoboye na nkeya zitanzwe zikaribwa n'abayobozi bakuru.
-ubwoko bumwe bukandagira ubundi kugeza ubwo akazi n'ibindi byiza by'igihugu bihabwa ubwoko bumwe gusa bw'indobanure.
Turashaka Rukokoma Twagiramungu Faustin, naze avuge, adufashe duhindure ibintu, naho ubundi turashize. Kandi mbisubiremo, FPR ishatse icishe make dore ko ngo batangiye no gutera abo bavukana na Rukokoma babasaba guharabika Twagiramungu, naho ubundi kireka nataza; yaba umuhutu yaba umutwa yaba umututsi bazamujya inyuma kandi ntawe uzababuza noneho.
Mbashimiye ko muzantangariza iyi nkuru .kandi muzashyireho amafoto menshi ya Twagiramungu twongere tuwibuke, muzashyireho n’iya Kagame noneho turebe ukwiriye kuvugira ababaye ari inde.Murakoze.
Umusomyi wa veritas i Kigali