Rwanda : Ibimenyetso bivirinze kandi bitekinitse biranga ubucamanza bwa Pilato Paul Kagame bihuye nibyakoreshejwe na Staline !
[Kagame Paul alias Rwabujindiri amaherezo aragarika ingogo n’ubwo atari ubwa mbere abikora! Paul Kagame yiyemeje gukoresha uburyo bubi bwo kwica abanyarwanda akurikije uko umugabo Staline wayoboye igihugu cy’Uburusiya yakoresheje! Staline yishe abantu barenga miliyoni 20 ahereye ku nshuti ze za hafi zo mu ishyaka rya politiki bari basangiye! Bose Staline yagiye abica umwe umwe, abanyabwenge abicira kubamara! Umukuru wa polisi wamufashije kwica abantu benshi amaherezo nawe byarangiye amwishe! Staline yashyize iterabwoba rikaze kubarusiya kugeza ubwo abana babeshyeraga ababyeyi babo ngo bumvise bavuga amagambo mabi abangisha igihugu! Staline ubwo yahitaga ategeka ko bicwa ! Ubugome bwa Staline bwatumye apfa abura umupfunya ! Uko imanza zacibwaga, n’ibyaha bashinjaga inzirakarengane Staline yabaga yashyize kuri liste y’abagomba gupfa, bihuye neza neza 100% n’ibyaha bishinjwa Col Tom Byabagamba muri uru rubanza, kimwe n’izindi nzirakarengane ziboreye mu magereza yo mu Rwanda, nimwisomere uko ubutabera bw’abicanyi buviringa ibimenyetso by’ibyaha bitabaho, murumirwa !]
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumushinja icyo cyaha bushingiye ku mutangabuhamya Col David Bukenya wari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, icyo cyaha ngo ni uko Col Byabagamba yagaragarije ko abayobozi bariho mu Rwanda ari abicanyi. Agera n’aho avugira mu ruhame abwira abasirikare ati ‘muzunamura icumu ryari?” Aya magambo, uyu musirikare akavuga ko yavuzwe Col Byabagamba yikuye mu bandi basirikare. Ibi akaba yarabivuze nyuma y’urupfu rwa Maj Gen John Sengati wari Umudemobe, wapfuye arashwe ku butaka bw’u Rwanda. Mu mvugo za Col Byabagamba, Ubushinjacyaha buvuga ko abatangabuhamya bagaragaje ko yari agamije kubangisha ubutegetsi buriho, kandi ko ibyo yababwiraga byari gutuma abasirikare banga abayobozi.
Nubwo Ubushinjacyaha bwatanze ubu buhamya, Col Tom n’abamwunganira bakomeje guhata urukiko kubwira Ubushinjacyaha ko bwagaragaza ibimenyetso bifatika, bigaragaza igihe ibyo byaha yabikoreye. Uru ruhande rwanavuze ko ibyo ashinjwa atari byo, kuko ni uko bavuga ko batumvikanaga na Col Mukenya, ko batari gutegereza umwaka wose ngo babone kubivuga nk’uko Ubushinjacyaha bubigaragaza. Col Tom yabwiye Urukiko ko ibyo bamushinja ari ibinyoma, ndetse ko mu nshingano yari afite mu butumwa bw’akazi, ntaho yahuriraga bya buri munsi na Col Bukenya, byongeye ngo Col Ibambasi we yagiye muri Sudani y’Epfo, Tom ari kuharangiza inshingano ze.