Kabarebe arashinja kumugaragaro Tanzaniya-Afurika y’epfo na Congo gushyigikira FDLR.
Mu gihe ikibazo cy’inyeshyamba za FDLR kugeza n’ubu kitarabonerwa umuti ngo zamburwe intwaro ndetse zinavanwe mu mashyamba ya Congo, Gen Kabarebe Minisitiriwi w’ingabo mu Rwanda yatangaje ko ibihugu bimwe na bimwe byo mu karere bitari kumwe n’ibindi mu mugambi wo kurwanya uyu mutwe ku bw’inyungu zabyo bifitemo.
Minisitiri w’ingabo Gen.James Kabarebe yavuze ko ibibazo bya FDLR, Sudani y’Epfo n’ibindi bitananiranye ngo ahubwo bikiriho kuko ibihugu byakazikemuye bizifitemo inyungu zinyuranye. Ati:”Wavuga ko Tanzaniya irwanya FDLR? Yego cyangwa Oya! Wavuga ko Afurika y’Epfo irwanya FDLR? Yego cyangwa oya! Ni oya, Congo se yo irwanya FDLR? Oya; ni na gutyo bimeze kuri ADF/Nalu…”.
General James Kabarebe yatangaje ibi ubwo yahaga ikiganiro abofisiye bakuru ba Polisi 30 baturuka mu bihugu 8 byo muri aka karere biga ibijyanjye n’ubuyobozi ndetse n’indi mirimo ijyanye n’inshingano zabo (Senior Command and Staff Course) mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
/http%3A%2F%2Fwww.lobservateur.cd%2Fwp-content%2Fuploads%2F2014%2F07%2Ffdlr6.jpg)
Gen. Kabarebe yavuze ko urebye uburyo ikibazo cya M23 cyakemuwe mu buryo bwihuse, ngo ibibazo bya FDLR, ADF-Nalu n’indi mitwe nabyo byakabaye byarakemutse, ariko kubera inyungu ibihugu binyuranye bibifitemo ntibirakemurwa.
Ati: “Kuri M23 byarakozwe mu buryo bwihuse cyane,nta n’ikintu cyagoranyemo kandi mu gihe gito cyane, bigeze kuri FDLR byitwa ko bikomeye birananirana kandi na none byitwa ko abaturanyi ari bo batanga umusanzu…”.
Yakomeje avuga ko uku gukurikira inyungu ngo binabangamira cyane akazi k’inzego zishinzwe umutekano, na gahunda zo kubungabunga amahoro mu karere.
Bwiza.com