USA -Afurika: Tom Pereillo niwe wasimbuye Russ Feingold ku mwanya w'intumwa idasanzwe mu karere k'ibiyaga bigari.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yashyizeho intumwa nshya idasanzwe mu Biyaga Bigari mu gihe ibihugu byo muri aka karere biri kwinjira mu bibazo by’amatora bikunze guteza umwiryane mu minsi iri imbere.
Tom Pereillo yoherejwe mu Biyaga Bigari mu gihe mu Burundi hari kuba amatora atavugwaho rumwe ndetse arimo n’ubugizi bwa nabi bumaze kugwamo abantu batari bake ndetse abandi bakaba barahungiye mu bihugu by’ibituranyi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari ziherutse guhagarika inkunga zateraga ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia, ndetse n’inkunga zateraga ibikorwa by’iterambere muri iki gihugu.
Intumwa nshya idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Biyaga Bigari ni Thomas Pereillo, akaba ari umunyamategeko ukomeye muri iki gihugu ndetse akaba yaranabaye muri kongere ya Amerika ahagarariye akarere ka gatanu ko muri Leta ya Virginia. Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 06 Nyakanga nibwo yatangajwe n’Umunyamabanga wa leta, John Kerry aho agomba gusimbura Russ Feingold.
John Kerry yatangaje ko afitiye ikizere Tom, ndetse anamushimira ibyo yakoze mu mirimo yabanje gukora. Uyu mugabo ngo afite ubunararibonye mu gukorera ahantu hari ubugizi bwa nabi nko muri Afghanistan, Darfur na Kosovo, none ubu akaba agiye guhangana n’ibibazo byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi, u Rwanda na Uganda. Itangazo rya John Kerry ryakomeje rivuga ko Thomas Pereillo ari umuntu ukunda guharanira ubutabera n’uburenganzira bwa muntu kandi akaba azi neza ibibazo bya Afurika cyane ko yanakoze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho igihugu cya Sierra Leone, aho yagiye arwanya ubugizi bwa nabi, gukoresha abana mu gisirikare, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi n’ibindi .
/http%3A%2F%2Fikazeiwacu.unblog.fr%2Ffiles%2F2013%2F01%2Fubwicanyi1.png)
Igihugu cya Uganda nacyo kiritegura kwinjira mu bikorwa by’amatora umwaka utaha n’ubwo amatora aheruka atigeze abamo ubugizi bwa nabi, naho u Rwanda rukaba ruzinjira mu matora mu 2017.Muri iki gihe Paul Kagame yatangiye amayeri yo guhindura itegeko nshinga kugira ngo akomeze kwihambira kubutegetsi ariko Amerika ikaba yaramuhaye gasopo ko n'ubwo ingingo y'101 yahindurwa hagomba kuboneka irindi zina ry'undi muperezida utari Paul Kagame! Ngurwo urugamba iyi ntumwa igiye kurwana narwo! Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravuga ko kohereza iyi ntumwa yazo bikorewe igihe. Inshingano ze zizaba ari ugukorana n’abayobozi bamutumye ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu guharanira ko hakomeza kubaho amahoro , ituze n’iterambere mu karere, harimo no guha ingufu inzego za demokarasi na sosiyete sivile ndetse no guharanira ko impunzi zahunze ibihugu cyangwa zakuwe mu byazo mu bihugu imbere zitaha ku bushake kandi mu mahoro.
Iri tangazo risoza rivuga ko iyoherezwa rya Thomas mu Biyaga Bigari ari ukugaragaza ubushake bwa perezida Obama bw’uko habaho imiyoborere myiza mu karere, kubaha uburenganzira bwa gisivili n’ubwa politiki n’ibindi .
Chimpreports