Ibaruwa ifunguye Ishyaka PDP-Imanzi ryandikiye Perezida Paul Kagame

Publié le par veritas

Mushayidi  Déogratias, Perezida Fondateri wa PDP Imanzi

Mushayidi Déogratias, Perezida Fondateri wa PDP Imanzi

Ibaruwa ifunguye Ishyaka PDP-Imanzi ryandikiye Perezida Paul Kagame rimusaba kureka guharanira manda ya gatatu inyuranye n'Itegeko Nshinga.

Kuri Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
KIGALI-Rwanda

Impamvu : Kubasaba kureka guharanira manda ya gatatu inyuranye n'Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y'101.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Nyuma yo gutahura ibikorwa bigayitse by'ishyaka FPR-Inkotanyi muyobora byo gusinyisha abaturage amabaruwa asaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihinduka kugirango mukunde mubone uko mwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ku nshuro ya gatatu ;

Nyuma yo kubona ibimenyetso byinshi by'impungenge iyo migenzereze y'igitugu iteye Abanyarwanda ituma banabivugana ubwoba bihishe kubera gutinya itotezwa, ishimutwa, ifungwa, ndetse n'iyicwa ;

Tuzirikanye ko gupfukirana Abanyarwanda no kubavutsa uburenganzira bwo kwishyira ukizana ari byo byakunze kuba intandaro y'amahano yagwiriye Abanyarwanda kugera ku itsembabwoko n'itsembatsemba byabaye muri 1994 ;

Dushingiye ku mateka yaranze igihugu cyacu kugeza ubu atwereka uko ubutegetsi bwagiye busimburana hamenetse amaraso y’inzirakarengane z’Abanyarwanda, gufungwa cyangwa kumeneshwa no gucirirwa ishyanga kuri bamwe ;

Dushyize imbere inyungu rusange z'Abanyarwanda n'ubushake dufite bwo gukemura burundu ibibazo bitera amacakubiri mu Banyarwanda kugira ngo dufatanye twese kubaka igihugu kigendera ku mategeko, cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n'ukwishyira ukizana bya buri wese ;

Twebwe abahagarariye Ishyaka PDP-Imanzi ritavuga rumwe na Leta muyobora, turabasaba dukomeje guhesha agaciro Itegeko Nshinga Abanyarwanda bitoreye no kubahisha imvugo yanyu bwite igahuzwa n'ingiro, mukareka guharanira manda ya gatatu kandi mukima amatwi ababoshya kwizimba ku butegetsi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Ishyaka FPR-Inkotanyi muyobora niryo ubwaryo ryaharaniye ko imyaka ya manda ya Perezida wa Repubulika iba irindwi aho kuba itanu, ko ashobora kongera gutorwa inshuro imwe ariko ko nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Iri shyaka rivuga kandi ko Abanyarwanda barikunda cyane ku buryo umukandida wese ryatanga yatorwa. Bityo rero, nta mpamvu yo gutsimbarara ku butegetsi kandi ubwanyu mwarivugiye ko 2017 nigera mutarabasha gutegura umukandida wabasimbura, muzaba mwarayoboye nabi, ko ubwabyo bizaba ari ikimenyetso gihagije cyo kutongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Turabasaba rero kudahindukira ku ijambo kuko amateka yazabibabaza.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Muvuga ko mu byo muharanira harimo imiyoborere myiza. Nimutange urugero rw'iyo miyoborere myiza ishingiye ku gusimburana ku butegetsi mu mahoro no muri demokarasi, maze mutangarize Abanyarwanda n’abanyamahanga ku mugaragaro ko muri 2017 muzacyura igihe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mugaha urubuga abandi Banyarwanda.

Abanyarwanda n’ubwo bakwicecekera bagakomeza kwihanganira igitugu bashyirwaho n'abahagarariye ishyaka rya FPR-Inkotanyi mu nzego z'ibanze bagamije kwesa imihigo yabo yuzuye uburiganya, ntibazakomeza kwihanganira akarengane n'ipyinagazwa ritagira iherezo kandi ingaruka zizaba mbi. Kubera iyo mpamvu, turabasaba kwima amatwi ababoshya guhindura ingingo y'101 y'Itegeko Nshinga kugirango gusa mukunde mwongere kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu. Ababawira ko arimwe kamara, ko batabaho muramutse mutongeye kwiyamamaza, aba bose barabashuka kuko ntaho bataniye n’abo ku ngoma zababanjirije bitaga abayobozi bazo ababyeyi, nyamara zahindura imirishyo bakaba aba mbere mu kubavumira ku gahera, kugira ngo bakunde bakeze ingoma yanyu. Nimubime amatwi rero, mubangire gukomeza kubashuka maze mubere Abanyarwanda n’Abanyafurika intangarugero mu kwigisha umuco wo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro no muri demokarasi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Ubwinshi bw'abanyamakosa, ntibubuza ikosa kuba ikosa kandi kwambaza umutegetsi ni ukumuroha. Abarimo gusinya amabaruwa aboshya kwica Itegeko Nshinga, uko bangana kose, muzafatanya kwirengera ingaruka mbi z'amakosa bari kubashoramo, kandi umubare munini wabo ntabwo ubaha uburenganzira bwo kuyakora. Uburyo mukomeje gusaba Abanyarwanda kubumvisha ari benshi impamvu Itegeko Nshinga rigomba guhinduka ngo mubashe kugundira ubutegetsi, bugaragaza neza ko namwe ubwanyu mubona ko ibyo mushaka gukora ari amakosa. N’ubwo ishyaka FPR-Inkotanyi mubereye ku isonga rikomeje kwibeshya ko ubutegetsi bwanyu buzahoraho, ukwihanganira akarengane kw'Abanyarwanda ko kuzagira iherezo. Amajyambere muvuga ko mwagejeje ku Banyarwanda nimutaba aba mbere mu kuyasigasira mwubahiriza kandi mwubahisha itegeko nshinga azayoyoka nk'uko byagendekeye abababanjirije kandi ibi bizagira ingaruka mbi cyane ku Banyarwanda bose no kuri mwebwe by'umwihariko.

Turabagira inama yo kurangiza neza manda yanyu ya kabiri, maze muri iki gihe gisigaye kugira ngo mucyure igihe, mugafungura amarembo ya politiki, mukarekura imfungwa zose za politiki zirimo Bwana Mushayidi Déogratias, umuyobozi w'ishyaka ryacu PDP-Imanzi, mugafasha Abanyarwanda bose ntawe uhejwe kwicarana, bagasasa inzobe ku bibazo byose bibabuza kubana mu mahoro no gufatanya kubaka igihugu cyabo kandi bakumvikana kuri demokarasi ihumuriza buri wese.

Turizera, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ko mwakira neza iyi baruwa ifunguye tubandikiye kandi ko muzakoresha ubushobozi n’ubushishozi mufite kugira ngo mukurikize inama ziyikubiyemo, bityo mukirinda kugwa mu mutego wo kugundira ubutegetsi.

Tubaye tubashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Harakabaho ubwisanzure, ubutabera n'ubufatanye mu Banyarwanda.

Bikorewe i Kigali na Buruseli tariki ku wa kabiri tariki ya 30/06/2015

Mu izina ry'ishyaka PDP-Imanzi,

- Mushayidi  Déogratias, Perezida Fondateri (Mpanga-Rwanda);
-Kayumba Jean Marie Vianney, Umuvigizi w'ishyaka mu Rwanda; Tel: +250722481057/783366214
- Munyampeta Jean-Damascène, Umunyamabanga mukuru (Belgique) : Tél. +32477971465
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
Jyewe ndareba ngasanga Kagame ari ikihebe, kuko ntatinya gukora ikintu abona ko kizamugiraho ingaruka mbi uko byagenda kose. None se ntabona ko niyongera kwitoresha maze fpr ikarushaho gukanda rubanda, iyo rubanda izageraho ikihararukwa igakora n'amahano ariko ikikiza abo bishi?
Niba mugirango ndabeshya, muzabaze abize amateka uko umuryango w'umugabo wari TZARI(TSAR)
W'UBURUSIYA WITWAGA NIKOLA ko hari n'imbuto yasize. None rero Kagame arashora abambari be muri rubanda ngo nisinyire ko yongera kuyobora, nako guhotora noneho ubuziraherezo akibwira ko ba Cyomoro ari kubategurira heza h'ejo! Rukokoma ati "ayinyaa" nanjye nti "ayinyaa. Cyakora biragaragara ko Pahulo wacu atabonye igihe ngo yige amateka kuko yishoye cyangwa se yashowe mu by'intambara akiri muto ku buryo ibyo akora byose ari ukutamenya (simvuze ko ari injiji kuko injii ziri mu Rwanda ubu ni abantu bize za kaminuza).
Répondre
S
Ndabwira uwitwa Nkunda,Iyo avuga ngo Demokarasi yo gutema abantu Gutema Abantu no kubakubita Agafuni bitaniye he,Ese wibwira ko tutazi ibyo FPR yakoraga aho yageraga hose,nta Munyarwanda Utabizi hali n'ubwo wasanga nawe uli mu babikoze,Gusa Bamwe mu Banyarwanda bali bakwiye kwigaya Iyo Mipanga n'Udufuni ndetse n'Ingoyi sibyo bizubaka Igihugu ninayo Mpamvu Ubona Ubutegetsi buliho Buhora bwikanga ko Bugiye kuvaho,kubera Amabi bwakoze,na Habyalimana yahoraga Afite Ubwoba ko azabazwa Abo Yahambye ali bazima niyo mpamvu Ubbutegetsi bwe butali Bufashe.
Répondre
I
Uriya uvuga ko kagame ahagarariye abaturage arabeshya kuko bamutoye ku gahato ngo atabica . Ilyo hame lyo guhagararira abanyagihugu likoreshwa mu gihugu kilimo demukarasi .Apana macquis /kurasa perezida usanzeho /guhonyora abaturage......Njye mbona ari perezida w umugore we n abana be kandi nabo ntibamwemera .
Répondre
O
Ubanza iyo mubona abantu batuje bibarya mu gifu ariko. Ibyo muvuga byose mubivugira mu mahanga. Mumeze nkaba assistant umupira bari hanze y'ikibuga. Iyo rushyushye mwese murohoha abaturage bagasigara bapfa mwe muri gusakuza iyo mu mahanga. Nyamara izo mbaraga mwirirwa mukoresha muzikoresheje mushaka icya duteza imbere twaba tugeze kure kurusha naho tugeze. Gusa igihugu cyacu turagisengera kdi Imana izadukiza. Hari icyo mbona nuko muri Africa si urukundo rw'igihugu n'abagituye muba mufite ahubwo n'inyungu zanyu gusa. Urugero ninde munye politique wabonye bikomeye akagumana nabo banyaguhugu? Ntimwiruka muhunga mwagerayo mugatangira gusakuza? Ko ntawe uvu ngo abaturage ndabakunda reka ngumane nabo tunapfa tuzapfane? Nabamwe murimwe mwandika kuri uru rubuga nimubyibaze cga munsubize? Abaturage mwiha kugira iturifu niba mwemera Imana nayo izabibabaza!!!!
Répondre
O
HE ntabwo ari igicucu !

Ibyo byo kuroha abaturage mu muhanda ntabwo bigenewe Abongereza !

Azi neza ko hari za ambassades z’ibyo bihugu zitanga rapporo nyazo iwabo.
Ibyo byo kuroha abaturage mu muhanda bigenewe ABANYARWD batajya bumva za BBC, batazi iyo biva n’iyo bigana… Bagomba gukomeza kumufata nk’IKIGIRWAMANA, kuko niyo fondation y’ubutegetsi bwe.

Ni aho rero HE abera genie (et militaire et politique). Abaturage ntibagomba kwibaza ku byabaye iwacu, nyuma ya 04/07/1994.

Ni aho HE arusha abo ba Rukokoma bize za master’s kugira mu mutwe hafungutse.
Ariko na none, Abazungu ashaka kubeshya, ntabwo ari ibicucu.

Kandi yitonde, kuko mu burere bwabo (leurs valeurs), badashobora gushyigikira les causes immorales flagrantes.
Répondre
C
Kagame simwogagiza ariko nabwo sinamutuka twubahane..dukore analyse mukinyabupfura.yaba mwiza yaba mubi ni Prezida w'u Rwanda, Kwita Prezida ngo ni imbwa ututse abanyarwanda kuko ari imbwa ni ukuvuga ko abanyarwanda ategeka ari imbwa!!!!! Ubutegetsi bwose bwaba bubu cyangwa bwiza buva ku Mana niko Biblia itubwira...ntabwo ndi gukeza kuko ntawe untunze ariko dushyire mu gaciro kuko iyo wifurije umuntu gupfa uba umusabira kuramba.twiyubahe..kandi nawe azashyira mu gaciro yubahe itegeko yarahiye kubahiriza, abo birirwa bashaka kumuteranya nabamukandaga bari kumuroha.....
Répondre
N
Demokarasi yanyu yo gutema. Abantu twarayibonye niba ariyo mushaka kugarura ntitwabyemera niba bafunze karake ruvusha arahari kandi ejo bundi mwabonye abana bato barangije amahugurwa akaze mukomeze musakuze mutuka uwo Imana yimitse. Muzabona ishyano
Répondre
H
Ariko nimwisomere iyi nkuru, mubone uko abayobozi b'i Rwanda bafite ikibazo kabisa:

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/no-mu-rwanda-hari-ibigarasha
Répondre
K
arega izi nyenzi zataye umutwe kuva aho bafatiye umwicanyi KARENZI KARAKE bakamwambika inzogera z'imbwa y'impigi.Izi nyenzi kandi zizi ko KAGAME Navaho ibyazo bizaba birangiye(nazo zizafatwa zifungwe) maze DEMOCRACY isagambe mu RWANDA.zitinya democratie zo gapfaaa
Répondre
M
Abanyarwanda uvuga bemewe ni abahe ? Abagira adresse mu rugano. ? Kuri internet ? Abandika omp nk iyawe ? Abatinya iyo "attention!!!! " yawe wasojeje inyandiko kugirango badasubiza bakakajya muri Rweru ? Jye ndakwibutsa ko ntagahoragahanze!
Répondre
O
Wowe wiyise OMP urasekeje cyane, ngo ubonye urwo rwandiko rudasinye? Ubwo se urabona utararindagiye! None se washoboye gusoma ibitekerezo byanditse muri iyo baruwa gute kandi idasinye? None se abantu bakeneye kubona umukono cyangwa bakeneye kumenya ibyanditse? Ubwo rero ngo muri kujijisha! None se nta nubwo ubona nimero za téléphone z'abanditse iyo baruwa? isinya yindi ushaka ni iyihe? ntaho utaniye n'intore Kagame yirirwa yihindagura mu magambo! Ibyo agenda yivugira ngo arerekana ko ari umunyakuri nibyo bizamukoraho!
Répondre
O
Murasekeje cyakora! None se urwandiko rudasinye ubu si tracte kko!!!! Abandi ko twanditse tukanashyiraho ID zacu tugasinya none mwebwe harya muri bande? Rero u Rwanda nurwabanyarwanda ntabwo ari urwabanyamahanga, ni u Rwanda rutayobozwa telecommande ngo constitution ivuze gutya ntakindi: keretse niba itaratowe natwe abanyarwanda. Tutarayitoye icyo nta burenganzira kko twaba tunayifiteho. None se niba ubyemera kdi nawe niba kko uri umubyagihugu wararitoye si uburenganzira bw'abanyagugu gusaba ko ryavugururwa. aha ngirango turabyemeranyaho nkabantu muvuga ko muharanira uburenga bw'abanyagihugu? Ahubwo mutavuze amagambo menshi twe twandikiye inteko turasinya turabitanga none namwe namwandike mubitange bizigweho. Ni uburenganzira bwanyu rero ngaho namwe nimuce mu nzira zemewe mutange ikifuzk cyanyu aho kwandika izi tracte zanyu. Gusa mumenye ko abanyarwanda aho tugeze tutifuza umuntu uwari we wese ucyumva ki yadusheta kunyungu ze. Erega mwe mwiyita abanye politique mu mara gushora abaturage mukiyirukira! Ahubwo abanyarwanda bashishoze uwo ari wese ushaka kubaremamo ibice nkamwe mwese. Ntituyobewe ko ibi byo arinda zanyu.
Attention!!!!
Répondre
K
AREGA kagame NI IMBWA. Umuntu utinya DEMOCRACY!!
Répondre
F
ni mwe ntumwa za rubanda aribo twe,urek ingirwa badepite bimuriy ubwenge bwabo mu gifu,aho kudukiz iterabwoba n'igitugu bitwishe.muturi ku mutima.
Répondre
P
Iyi baruwa ndayikunze peee! Irimo ukuri kose kandi iragaragaza ko kagame niyisubiraho ku ijambo yavuze azaba abaye imbwa! sinzi niba azumva hari icyubahiro agisigaranye mu banyarwanda dore ko abanyamahanga bo ntakirirwa ngira icyo mbavugaho!
Répondre