Ngo Colonel Ntiwiragabo ngo ni igikomangoma cyarazwe kuzasimbura Habyarimana ?

Publié le par veritas

Habyarimana Juvénal perezida w'u Rwanda yasuye ingabo ku rugamba

Habyarimana Juvénal perezida w'u Rwanda yasuye ingabo ku rugamba

Nk’umusomyi wa "veritasinfo" ndagirango ngire icyo mvuga kunyandiko zimaze iminsi zitambutswa kuri uru rubuga, kuko nsanga harimo amakuru atari impamo umuntu akaba yakwibaza niba abatanze ayo makuru ari ukutamenya ukuri cyangwa niba barabikoze nkana murwego rwo kuyobya abasomyi cyangwa gusebya abo baba bafitanye ibibazo hagati yabo. Sindi buzivugeho zose ndibanda kuri ebyiri gusa izindi ndaziharira abandi basomyi.
 
A.Iyambere ni iyiswe : « Uwagumiwe n’amenyo n’amazi aramuhagama ». Ikaba yaranditswe na Amiel uba i Masisi. Muri iyi nyandiko nubwo harimo byinshi byanengwa, ndavuga kubintu bitatu:
1.Uragira uti: Ubwo twari Tingi-Tingi, ntitwatsinzwe no kubura intwaro cyangwa abasirikare babishoboye, ahubwo twatsinzwe no kubura diplomatie.
 
-Kutabura abasirikare babishoboye ndabyemera, kubura diplomatie nabyo ndabyemera, kuko abanyapolitiki muri icyo gihe bari barakomanyirijwe ntaho bashobora kujya, kandi tuzi neza ko ibyemezo bifatirwa Washington, Londres cyangwa Paris. Ntabwo wakwicara Tingi-Tingi, Walikare cyangwa Masisi ngo ijwi ryawe rizumvikane, ube wagira icyo uhindura.
 
-Kuvuga ko ibikoresho bitabuze, aha ntituhemeranywaho, none bitabuze se, mwabiguraga he? Iki? Nande? Cyangwa se mwabihabwaga nande nk’imfashanyo? Ibi ndabikubwira nk’uwabihagazeho. Kuko aho Tingi-Tingi nakoraga mubya Logistique, yewe no muri zilya ntambara za Oso, niba wari uhari, nari S4 muri Etat-major Tactique, Ndagusabye uzambwire aho ibyo bikoresho mwabikuraga. Niba n’uduke twambukanye ingabo za  Congo zaratwifunze, zigeze se zitubasubiza?
 
2.Ahandi uragira uti: ….Abakagombye kurwana k’ubusugire bw’igihugu, bafashwe n’umururumba w’ibintu bibagirwa agaciro k’igihugu bituma bagitanga …..
 
Muvandimwe, ushobora gusobanulira abantu ukuntu gukunda ibintu aribyo byatumye ingabo z’igihugu zitsindwa? Ibyo bintu ni ibihe byatumye abayobozi b’ingabo badakora akazi bari bashinzwe ko kuyobora urugamba? Kwandika ibyo mwiboneye bishobora gutoneka bamwe mubasigaye ari imfubyi abandi bakaba abapfakazi b’abitangiye kurengera ubusugire bw’igihugu. Niba bitarashobotse, ni ukubera izindi mpamvu zidafite aho zihuriye n’ubusambo. Hari abitanze kugirango abantu badashira u Rwanda rugaterwa itabi no kugirwa ibyanya byo kuragira mo inka, nkuko hari abari babifite mumigambi yabo.
 
Si mu Rwanda gusa kandi no muri Congo hari abitanze bahasiga ubuzima, abandi bagirwa ibimuga kugirango impunzi zishobore gukiza amagara. Mbese mukeka ko abagore n’abana, ndetse n’abakuze, bavuye muli Kivu bagera za Bangui, Brazaville n’ahandi ari uko barushaga utwana two muli APR (Inkotanyi) kwiruka ndetse ahenshi baragendaga mumamodoka? Bahageze kubera ko hari abitanze ngo bishoboke n’ubwo batavugwa. FAR zakoze ibyazishobokeye muburyo bucye zari zifite, ntizatsinzwe n’ubusambo. Ntimukabe nka wa mugani wa Kinyarwanda ngo “Ubonye nyina ashaje agirango inka se yatanze zapfuye ubusa.”
 
3.Ahandi uragira uti: “Dukurikije aho isi igeze muri iki gihe, turabona muri FDLR hakomeje kugaragara ko iyobowe na Ex-FAR, ntabwo ibyo kubohoza igihugu no gucyura impunzi bazabishobora. Hagomba abantu bashya bafite imyumvire mishya kandi b’abasiviri bagomba gukora diplomatie ….”
 
-Jye ntabwo mbona ko kugira imyumvire mishya bisaba ko utaba umu EX-FAR, kuko hari abataribo kandi badafite iyo myumvire mishya uvuga. Ikibazo si ukuba umu EX-FAR, kuko bibaye gutyo ukabuzwa ubuyobozi no kuba umu Ex-FAR byaba ari uguha akato bamwe mubagize umuryango nyarwanda. Icy’ingenzi nuko umuntu akora icyo azi kandi ashoboye. Abazi politiki bakayikora, abasirikare nabo bagakora ibyo bazi bya gisirikare. Kandi ubundi byose birigwa, umusirikare wize diplomatie ntacyamubuza kuyimenya kandi akayikora neza. Général Colin Powell se yayoboye diplomatie américaine nabi? Igisirikare nacyo kirigwa, ntawe uba umusirikare atabanje kuba umusivile, kandi nacyo abagikora bataracyize bagikora nabi ntibatange umusaruro ubategerejweho.
 
Umuntu utagomba kuyobora, ni uwaba afite inzitizi zituma atarangiza neza inshingano ze zijyanye n’ubwo buyobozi. Kuyobora bisaba ubushishozi, kuba mushya gusa ntibihagije, ngo “imihini mishya itera amabavu”. Hagomba abayobozi basobanukiwe aho isi igeze kandi bafungutse mumutwe ari abanyaporitiki cyangwa aba gisirikare.
 
 
a)Muri iyi nyandiko, uwayanditse aragira ati:«Ntiwiragabo yahawe na Habyarimana umurage wo kuyobora u Rwanda, ni Prince héritier, (igikomangoma) uzasimbura président wa nyuma w'ingoma y'abahutu. Ngo kandi ingoma ikaguma mu majyaruguru y'u Rwanda. Ngo Ntiwiragabo yari yarabyemereye Habyarimana, ngo akaba agomba gukora ibishoboka byose icyifuzo cya Perezida Habyarimana kikazajya mu bikorwa nk’umurage yahawe k’u Rwanda!
 
Abazi neza ex-FAR bazi ko ubwo Habyarimana yemerega kurekura ingabo, Général Nsabimana Déogratias akaba Chef d'Etat-major, icyo gihe Habyarimana yatanze condition ko ibyemezo byose Etat-Major izajya ifata bigomba kwemerwa na Ntiwiragabo, ko ibyo atazajya yemera bitazajya bijya mu bikorwa. Ngo Nsabimana yarabyemeye kuko icyo yari ashyize imbere kwari ugutsinda intambara ibindi byose bikazaza nyuma. Bwarakeye rero ahita agirwa Chef d'Etat-major».
 
Ibi ntakuri kurimo kuko Ntiwiragabo Atari gusimbura Habyarimana, haba mugisirikare haba no mugisiviri kumwanya wa Perezida.
 
1.Mu gisirikare: Ibyo uvuga si ukuri, kuko Habyarimana asezera ku mwanya wa Chef Etat-major, ntabwo yasimbuwe na Nsabimana nk’uko ubyandika, ahubwo yasimbuwe na Col Serubuga icyo gihe, Ntiwiragabo ntiyabaga muri Armée Rwandaise yari muli Gendarmerie, kandi naho, ku mwanya wa Chef Etat-major wa Gendarmerie, Habyarimana yasimbuwe na Colonel Rwagafirita. Ubwose ibyo byemezo uvuga, Ntiwiragabo yari kujya abanza kubyemeza ahuriye he nabyo ko atakoraga muli za EM ko yategekaga ikigo cya Kacyiru?
 
Général Nsabimana yayoboye EM aruko Col Serubuga agiye mukiruhuko cy’izabukuru, nyuma nibwo Col. Ntibiragabo yaje kuza muri Armée muli EM aba G2 asimbuye Col. Nsengiyumva wari woherejwe kuyobora OPS Gisenyi. Icyo gihe nanjye nali mfite iminsi nkora muri EM muri service G1, uwo murage wa Ntiwiragabo ntawo nigeze numva, muli Congo naho twakoranye muri Sud-Kivu ayobora Division yambere, namubereye G1 nyuma mubera G4, urumva ko twakoranaga bya hafi, uwo murage wo kuzasigarana ingoma ntawo nigeze numva. Ibyo bintu uvuga ukanabyandika waba ubifitiye gihamya yihe?
 
2.Mu gisiviri: Gusimbura Habyarimana kumwanya wa Perezida, byasabaga kubanza kuba Perezida wa MRND, kandi uko mbizi, Colonel Ntiwiragabo icyo gihe, ntamwanya nzi ukomeye yigeze agira  muri MRND nkuko hari abasirikare bagiye bagirwa ba Ministres nka ba Nsekarije, Kanyarengwe, Simba, Rwagafirita, Ndindiriyimana, cyangwa ngo abe yarabaye muri Comité Central ya MRND kimwe na ba Col Serubuga, Général Rusatira. Ubwo se Prince héritier Ntiwiragabo yaba yarateguriwe he kuzasimbura Habyarimana?
 
b) Muri iyi nyandiko nayo uwayanditse nawe yagarutse kuri cya kibazo cya politiki, diplomatie n’igisirikare. Nawe aragira ati: “Ni ngombwa ko igisirikare kiyoborwa n’abanyapolitiki aho kugirango kibe aricyo kiyobora politiki”. Nkuko nabivuze, jye nsanga igisirikare kigomba kuyoborwa n’abasirikare ntikigomba kuyoborwa n’abanyapolitiki ariko abo bayobozi ba gisirikare bagomba gukurikiza umurongo watanzwe nabo banya politiki kugirango bose hamwe bagere kuntego imwe kuko baba batahiriza umugozi umwe.
 
Ndarangiza nsaba abandika kwirinda gushaka gufata ibibazo byabo bwite, bafitanye n’abandi bantu kugiti cyabo, ngo babihindure ibibazo by’abari mu bwoko bwabo bose cyangwa iby’abanyarwanda bose muri rusange. Niba ufitanye ikibazo n’umuntu, mushake mugikemure, aho gukwiza inyandiko zisebanya, twita abo tutumvikana  abajura cyangwa abagambanyi.
Biradusaba kugira ubutwari n’ubushishozi.
 
 
 
 
Major Jacques Kanyamibwa
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :