Ntiwiragabo Aloys, Umwami w’amacakubiri muri FDLR niwe nyirabayazana w’induru ziri kuvuga!

Publié le par veritas

Aba bayobozi ba FDLR ngo bahabwa amabwiriza na Ntiwiragabo Aloys ku ibanga yasigiwe na perezida Habyarimana!

Aba bayobozi ba FDLR ngo bahabwa amabwiriza na Ntiwiragabo Aloys ku ibanga yasigiwe na perezida Habyarimana!

Aba FDLR nyakuri nibiyame Ntiwiragabo Aloys. Maze kubona inyandiko zahise ku mbuga zitandukanye cyane cyane ku rubuga rwa “Veritasinfo” zivuga ingorane abavandimwe bacu ba FDLR bahuye na zo kandi bagikomeza no guhura na zo na n'ubu, nanjye nk'umwe mubahoze ari aba cadre ushinzwe encadrement, nagiraga ngo mbwire abavandimwe bacu bagihanyanyaza kwitandukanya burundu na Bwana Ntiwiragabo Aloys, kuko akomeje kubayoborera iyo yihishe muri Sudani kandi anabakoresha amakosa menshi, atuma urugamba biyemeje batarusoza.
 
Nakurikiye uko Impuzamashyaka CPC yagiyeho, abayobozi b'amashyaka yayishinze bose bavugaga rumwe muri icyo gihe kandi bemeraga iryo huriro bashyizeho, ariko ntibiciye kabiri uwitwa Byiringiro atangira gusenya ibyo we na bagenzi be bishyireyeho, kubera ko ubuyobozi bwa CPC bwari buhawe Bwana Twagiramungu Faustin. Nkimara kubona imyitwarire y'uyu Byiringiro nahise nemera ibyo abantu benshi bakomeje kuvuga ko amabwiriza yose abayobozi bakuru ba FDLR bagenderaho bayahabwa na Bwana Ntiwiragabo Aloys, n'ubwo ari kure cyane ya bo, muri Sudani, aho akomeje kubundabunda, nyamara ntibimubuze guheza abantu mu cyizere kitagira iherezo. Impamvu bigaragara rero ko ari we ukomeje kuyoborera FDLR ikantarange ni uko imikorere ye ubwo yayoboraga FDLR igishingwa, iteye kimwe n'uko Byiringiro ayoboye FDLR muri iki gihe.
 
Ubwo Kabila (père) yasabaga ko FDLR bareka ikayoborwa n'abasivili, ntibyashimishije uyu Ntiwiragabo. Yarabyemeye yego, ariko akora uko ashoboye ngo akomeze kuba ariwe uba umuyobozi mukuru. Yemera ko Ignace Murwanashyaka aba perezida, ariko ko we akaba prezida wa komite diregiteri (Comité Directeur). Muri statut yandikamo rwihishwa ati «Le président du Comité Directeur est le  président des FDLR. ». Abwira abasirikare ati muzi ko Ntiwiragabo ari we Président wa FDLR ariko imbere y'abanyamahanga mujye muvuga ko président ari Igance Murwanashyaka. Nihagira nufatirwa ku rugamba ajye avuga ko président ari Ignace Murwanashayaka ;Kandi niko byagenze ubu Ignace  ari kwishyura inka ya Nyangara muri gereza mu Budage kubera amakosa ya Ntiwiragabo.
 
Kubera ayo mayeri yakozwe byatumye inama za FDLR zabereye i Kinshaka mbere y'uko FDLR bayigira non-grata muri Congo, ibyo bikaba byaratewe n’uko Kabila père bari bamaze kumuhitana, ari Ntiwirangabo waziyoboraga nk'umuyobozi w'Ikirenga wa FDLR. Ku buryo na Kabila (père) byamuyobeye maze abaza iki kibazo agira ati «kuki ari wowe uyobora inama kandi hari président ? », Ntiwiragabo amubwira ko ari hejuru ya président kuko Le CD (comité Directeur) ayobora ari rwo rwego rw'ikirenga (organe suprême), ko ari uko babyumvikanyeho, ko ariko imbere y'amahanga abantu bose bagomba kuvuga ko Ignace Murwanashyaka ari we président wa FDLR, ko ibindi ari ubwumvikane interne bwo kuyobora neza ishyaka (urugaga nk'uko twabyitaga).
 
Aho FDLR igiriye ibibazo by'amacakubiri nyuma y'itahuka rya Rwarakabije, uyu Ntiwiragabo na Byilingiro barwanyije Ignace cyane, basaba ingabo zose kumuvaho, zigakurikira igice cyaje kuba RUD- Urunana (bamwe bise Intagondwa z'Abakiga), ariko Mudacumura n'izindi ngabo zose zanga gutererana Ignace. Byilingiro na Ntiwiragabo babonye ingabo zikomeje gushyigikira Ignace bacisha make ariko nyuma yaho Ignace afungiwe Byiringiro afata ubuyobozi bwa FDLR ku ngufu nubu Ignace agarutse sinshidikanya ko yamwirenza avuga ko yari yagiye mu Budage kugambana afatanije n’abazungu cyangwa se n’inkotanyi dore ko ariyo ntero ahorana we n’abambari be.  Byiringiro ni abe umugabo rero akomeze umurongo yiyemeje wo kuyobora FDLR nk’umutwe w’abarwanyi gusa batagira umurongo wa politiki uzwi areke gukomeza kwiyitirira  urugaga rwa FDLR natwe abasivili twibonamo kandi rukorana na CPC.
 
No muri iki gihe abo bagabo bombi babonye ingabo za FDLR zishyigikiye ko Impuzamashyak CPC ijyaho kandi ikayoborwa na Bwana Twagairamungu, babyemera bya nyirarureshwa ariko bahagurukira kurwanya perezida wayo, nk'uko babigenje kuri Ignace murwanashyaka. Aha rero umuntu yakwibaza icyo Byilingiro na Ntiwiragabo bashaka. Ese barashaka ko FDLR na ziriya mpunzi ziva muri ariya mashyamba cyangwa barashaka kuziheza ishyanga? Ese barashaka ko abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bafatanya bakabukuraho? Ese niba bashaka ko buvaho ariko umwe muri bo akaba ariwe uba Général Président kuki baterura ngo babivuge aho gusenya ibifitiye Abanyarwanda bose akamaro ?
 
Bijya gupfa byose bemeje ko abasirikari bose ba FDLR bagendera ku mategeko yagengaga igisirikari mu Rwanda ku byerekeye kuzamurwa mu mapeti, ariko kubera kwikunda bonyine bo bavuga ko badashobora kuzajya muri retraite kubera izabukuru ngo mu gihe cyose impunzi zizaba zitarataha.Ni aha ipfundo ryo guheza impunzi mu mashyamba riri kuko Byiringiro na Ntiwiragabo bazakomeza kwitwa ba jenerali bo mu mashyamba bagapfana ibyubahiro byo kuramutswa gisirikari n’ubwo impunzi zose zatikirirayo.
 
Ntiwiragabo ngo yitwaza ko Nyakwigendera Perezida Habyarimana Yuvenali (Kinani) yamukundaga, ngo yanashakaga ko ariwe wazamusimbura, akaba akomeje rero kwitwara nka prince héritier (igikomangoma) uzasimbura président wa nyuma w'ingoma y'abahutu. Ngo kandi ingoma ikaguma mu majyaruguru y'u Rwanda. Ngo Ntiwiragabo yari yarabyemereye Habyarimana, ngo akaba agomba gukora ibishoboka byose icyifuzo cya Perezida Habyarimana kikazajya mu bikorwa nk’umurage yahawe k’u Rwanda!
 
Abazi neza ex-FAR bazi ko ubwo Habyarimana yemerega kurekura ingabo, Général Nsabimana Déogratias akaba Chef d'Etat-major, icyo gihe Habyarimana yatanze condition ko ibyemezo byose Etat-Major izajya ifata bigomba kwemerwa na Ntiwiragabo, ko ibyo atazajya yemera bitazajya bijya mu bikorwa. Ngo Nsabimana yarabyemeye kuko icyo yari ashyize imbere kwari ugutsinda intambara ibindi byose bikazaza nyuma. Bwarakeye rero ahita agirwa Chef d'Etat Major.
 
Ng'uwo umurage Ntiwiragabo agenderaho, bigatuma asubiza inyuma ikintu cyose atayoboye cyangwa kitayobowe uko abishaka. Abamucumbikiye nabo barashakwa n’inkiko mpuzamahanga kimwe n’uko Byiringiro akoresha nk’ifuni ye, nawe ubwe arashakwa na Interpol ariko agakomeza gushuka abemera-gato ko ariwe uzabacyura! Abasiviri bamwe nabo bahoze mu mirimo ikomeye ku ngoma ya Habyarimana nabo bagakomeza kwicinya icyara ngo bafite ingabo zabo mu mashyamba zizabasubiza ku ngoma aho kureba kure ngo bumve ko gufatanya n’abandi banyarwanda ari yo makiriro yacu twese.
 
Abumva ko u Rwanda rugomba kuyoborwa uko Ntiwiragabo abyifuza ndasanga bibeshya kandi batazabigeraho. Naho abemera ko  impinduka  ari ngombwa igisirikari kikayoborwa na politiki aho kugira ngo abe aricyo kiyobora politiki nibagane CPC kuko ariyo nzira yonyine iboneye mu gukemura ibibazo by’impunzi no kuvana abanyarwanda ku ngoyi y’ikinyoma n’akandoyi.
 
 
Twarabamenye Benjamin
Umusomyi wa veritasinfo, Nord-Kivu
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :