Igihugu cy’u Burundi kimeze nk’inkono iri gutogota ishobora guturika (USA)

Publié le par veritas

Kuri uyu munsi wa gatanu imyigaragambyo yari ikaze

Kuri uyu munsi wa gatanu imyigaragambyo yari ikaze

Umwe mu bategetsi ba leta ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahamagariye umukuru w'u Burundi Pierre Nkurunziza, gukora ibishoboka byose akubahiriza ibyo abamunenga bamusaba kuko bitabaye ibyo igihugu gishobora kugwa mu kaga gakomeye, ibyo biravugwa mu gihe kuri uyu munsi wa gatanu w’imyigaragambyo i Burundi, umupolisi yarashe umusilikare akamwica, abo basilikare nabo bagafata abapolisi bari kumwe n’uwarashe bakabajyana ahantu hatazwi, i modoka barimo igatwikwa n’abigaragambya !
 
Tom Malinowski, Ushinzwe guteza imbere demokarasi muri ministeri ishinzwe ububanyi n’amahanga y’Amerika yambwiye Bwana Nkurunziza ko agomba kwemera ibyo abamunenga basaba mu myigaragambyo bakora mu  mahoro, ibyo Nkurunziza akabikora mbere y’uko amatora y'umukuru w'igihugu yo mu kwa gatandatu uyu mwaka aba. Tom Malinowski yagize ati :
 
«Natanze ibitekerezo by’uko ibi bikorwa bizagira ingaruka, birashoboka ko bizateza imidugararo aho kuzana umudendezo ku Burundi ; nsigiye perezida ubutumwa bw’uko  iki gihugu gifite amateka akomeye, kimeze nk’inkono itogota, niyo wapfundikira iyo nkono ntibiyibuza gutogota, ishobora guturika ahubwo! Dufite impungenge kubera icyemezo perezida yafashe, yatubwira ga ko hatazaba imvururu, nta terabwoba kandi ko hazabaho kubahiriza amahame ya demokarasi. »
 
Umuryango wa Croix Rouge ushinzwe imbabare mu Burundi uravuga ko iyo myigaragambyo imaze kugwamo abantu 6, abamaze gukomereka bakaba barenga 15 naho abatawe muri yombi bakaba barenga 200.
 
Bwana Malinowski ariko ntaco yigeze avuga ku bijyanye na manda ya gatatu Nkurunziza ashaka kwiyamamariza kandi aricyo kibazo gikomeye cyahagurikije abigaragambya i Bujumbura. Ku mubare w’abitabye Imana hiyongeraho umusilikare warashwe n’umupolisi ku Musaga. Iri raswa ry’umusilikare rikaba rirushijeho gutera impungenge kuko igipolisi mu Burundi gishobora kurasana n’igisilikare ibintu bikarushaho kuba bibi, abarundi kandi biragaragara ko bafitiye ikizere abasilikare kurusha abapolisi!
 
Umuryango ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu « Amnistie Internationale » nawe wiyemeje kwifatanya n’amashyirahamwe aharanira uburenganzi bw’ikiremwamuntu i Burundi,uwo muryango ukazajya ukwiza hirya no hino ku isi ubutumwa bwo kwamagana ibikorwa bihohotera ikiremwamuntu bya leta y’i Burundi.
 
Umwe mu basomyi ba veritasinfo yatumenyesheje ko umunyarwanda wakubitiwe i Burundi n’abigaragambya bamwita interahamwe yitwa Mugenzi, akaba atari interahamwe kandi akaba atari ni inkotanyi, ahubwo ni umuhungu wa Pasteur Augustin Nkundabashaka uba i Paris mu Bufaransa, uwo musore akaba yarari mu biruhuko mu gihugu cy’u Burundi. Niba ibi aribyo, turasaba inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu kurengera ubuzima bw’uwo muntu kuko yahohotewe azize inkomoko ye gusa akaba ntaho ahuriye n’ibibazo biri i Burundi.
 
Muri iki gihe amaradiyo menshi ndetse n’imbuga mpuzambaga za interneti mu Burundi zirafunze kimwe na Whatsapp yo kuri téléphone, gusa abarundi basobanukiwe n’ikoranabuhanga bari gukoresha uburyo bwitwa « Firechat » bashyira kuri telephone zabo bagashobora guhana amakuru bitanyuze ku mirongo ya telefoni isanzwe cyangwa ngo bisabe amafaranga, ubu buryo akaba aribwo bukoreshwa mu gihugu cya Syria !
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :