ISHYAKA PS IMBERAKURI RYASHYIZE MURI KOMITE NYOBOZI ABAYOBOZI B’AGATEGANYO.
Rishingiye ku byifuzo by’imbaga y’abarwanashyaka b’ishyaka PS Imberakuri hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo; Rigarutse ku mahame n’amategeko agenga ihura n’iyuzuza nshingano bya komite nyobozi;
Ryibukije itangazo rigenewe abanyamakuru N° 013/P.S.IMB/014 ryo kuwa 06 Nyakanga 2014; Ishyaka PS Imberakuri ritangarije Abanyarwanda, Inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:
Ingingo ya mbere:
Mu rwego rwo kuzuza inshingano za Komite Nyobozi y’ishyaka, Ishyaka PS Imberakuri ryasanze ari ngombwa ko inzego z’ishyaka zitari zihagararariwe muri iyo Komite zahabwa abayobozi b’agateganyo bityo bagafatanya mu buzuza imyanya itari ihagarariwe.
Ingingo ya Kabiri
Ni muri urwo rwego rwo gushimangira amategeko Abarwanashyaka bishyiriyeho no gutunganya inshingano Ishyaka ryiyemeje, imyanya itari ihagarariwe ikaba yabonye abayobozi b’agateganyo muburyo bukurikira:
1. Umwanya wa Visi Prezida: Bwana Jean Pierre NIBASEKE;
2. Umunyamabanga ushinzwe Umuryango n’Urubyiruko : UMUTEGARUGORI
Ingingo ya Gatatu,
Ishyaka PS Imberakuri riributsa Imberakuri zose ko abayobozi bashya bagiyeho ku buryo bw’agateganyo, bityo rikaba rizabamenyesha igihe ni kigera cyo kwiyamamariza iyo myanya kugirango buri wese ubishaka azashobore gutanga kandidatire ye.
Ingingo ya kane:
Ishyaka PS Imberakuri rishimiye Imberakuri zose n’abandi bose bose dukomeje gufatanya mu gukomeza umutsi duharanira kubona igihugu twese dufiteho uburenganzira bumwe, igihugu twese twibonamo. Ibyo bizashoboka ari uko abanyarwanda dushoboye kwicarana tugashakira hamwe icyatugeza ku butabera nyabwo baharanira urukundo kandi ruganisha ku isaranganywa ry’umurimo.
Bikorewe i Kigali kuwa 21 Gashyantare 2015

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS IMBERAKURI
MWIZERWA Sylver (sé)