CNR INTWARI iramagana irigiswa ry’abagororwa badafite amadosiye riri gukorerwa mu magereza y’u Rwanda !
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ku itariki ya kane Kanama mu mwaka w'i 2011 ubwo ishyaka CNR-intwari ryabagezagaho gahunda y’ibikorwa by’ingenzi ryagenderaho mu kuyobora igihugu mu gihe abanyarwanda baryizera bakariha ubutegetsi ryagize riti : « Ibyemezo byafashwe n'inkiko za Gacaca binyuranye n'uburenganzira abaturarwanda bahabwa n'amategeko mpuzamahanga ndetse n'itegekonshinga u Rwanda rugenderaho ubu, bizaseswa abantu barenganye bose basubizwe uburenganzira bwabo.»
Ishyaka CNR Intwari risanga ibyavugiwe mu mwiherero wo muri Rubavu ku itariki ya 12 Gashyantare 2015 ari ikimenyestso kidakuka cyerekana akarengane gakabije mu Banyarwanda gaturutse ku mikorere mibi kandi igayitse y’inkiko gacaca mu Rwanda. Iteranamagambo rivanze n’uburakari ryabaye hagati ya Ministri w’Ubutabera Busingye Johnson na Ministri w’Umutekano Musa Fazili ku kibazo cy’abantu 7000 bafunze nta madosiye yuzuye bafite ryagaragaje ko gereza z’Urwanda zahindutse indiri yo gutoteza abanyarwanda no kubica urubozo.
Ibi bigaragariza buri wese ko ubutegtsi gito buriho bwananiwe kandi ko nta bushake na buke bufite bwo kurenganura Abanyarwanda. Ibi nanone bigaragaza ko nta bwigenge na gato buranga ubutabera mu Rwanda, ko inzego z’iperereza za gisilikare na polisi y’igihugu arizo zica zigakiza, abacamanza bakaberaho kwemeza gusa icyo izo nzego n’abazikuriye bashaka.
Ukuri kuratinda ariko ntiguhera.
Kuba bariyemereye ko hariho umubare w’abantu bangana kuriya bafunze hashingiwe ku nyandiko z’impimbano zibuzeho umukono w’abaciye izo ngirwamanza; ubwabyo ni amakosa akomeye adakwiye kwihanganirwa. Ariko noneho kugerekaho no kubagumisha mu mabohero barimo kandi n’igihano cy’igifungo bahawe ku maherere cyararangiye byo ni ukwicwa urubozo, ni ugupfa bahagaze.
Bariya bavugwa ni abagihumeka, abaguye muri gereza, ababuriwe irengero, abiyahuye kubera gutotezwa, abafungiye mu ndaki iyo za Kami n’ahandi hatazwi, abakubiswe udufuni muri ayo magereza bakajugunywa mu nzuzi mu mifuka bahambiriye nk’ibicuruzwa, abicwa bagakusanyirizwa mu byobo rusange hafi yaho bafungiye nk'uko byagaragaye mu minsi ishize kuri gereza ya kigali izwi ku izina rya 1930, abo bose ntawababarura ngo abishobore ndetse n’abicanyi bari k’ubutegtsi ubwabo ntibagishobora kumenya umubare wabo bishe kubera ubwinshi bwabo.
Biteye ubwoba n’agahinda ariko CNR-intwari ntacyo yashobora yonyine kuri icyo kibazo. Niyo mpavu yiyemeje gufatanya n’andi mashyaka yibumbiye mu mpuzamashyaka CPC kugira ngo haboneke ingufu zihagije zagamburuza ubutegetsi gito buhejeje abanyarwanda ku kandoyi.
CNR-intwari irasaba bariya ba Ministri bombi kugira ubutwari bwo kwegura ku mirimo bashinzwe kuko nibura byagabanya ubukana bw’amahano yabaye barebera kandi wenda nabo bakabona agatotsi. Irasaba ubutegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame guhera ko burekura ziriya nzirakarengane nta rundi rwitwazo.
CNR iributsa ubuyobozi bw’amagereza ko mu nshingano zabwo harimo kutemera kwakira muri gereza umuntu uwo ari wese udafite impapuro zuzuye zimufunga kandi ziriho umukono w’ababishinzwe babifitiye ububasha bahabwa n’amategeko. Kuba hariho abantu bangana kuriya bafunze nta madosiye ni uburangare burenze ukwemera kandi bugomba guhanirwa.
CNR-Intwari izakomeza kwamagana no gutabariza abanyarwanda bose barenganywa n’iriya ngoma y’igitugu, irangwa no kurigisa abanyarwanda, kubafungira ubusa, no kubica urubozo.
Tumaze kumenya ko, nyuma y'uriya mwiherero wo muri Rubavu, inzego z'iperereza za gisirikare na polisi zifatanyije na bamwe mu bayobozi ba za gereza zumvikanye ko zigomba kurigisa abantu bose bafunzwe nta madosiye, n'abafite amadosiye atuzuye nk'uko twabivuze haruguru. Nimuhaguruke turengere abo bose bagihumeka, bagiye na bo kurigiswa no kujugunywa mu byobo rusange.
Ishyaka CNR Intwari rirasaba abanyarwanda bose bakunda ubutabera kwitandukanya bidatinze n’ubutegetsi bwa FPR-inkotanyi buyobowe na Kagame Pahulo, burangwa no kwivanga mu mikorere y’ubutabera, no kwica rubozo Abanyarwanda.
Bikorewe i Manchester, USA, ku wa 20 gashyantare 2015
Théobald RWAKA
Prezida w'Ishyaka CNR INTWARI