Tanzania : Perezida Jakaya KIKWETE yagiranye ibiganiro na François Hollande i Paris.

Publié le par veritas

Perezida Fraçois Hollande na Jakaya Kikwete bagirana ikiganiro n'abanyamakuru i Paris kuwa 28/01/2015

Perezida Fraçois Hollande na Jakaya Kikwete bagirana ikiganiro n'abanyamakuru i Paris kuwa 28/01/2015

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Mutarama 2015 Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya yagiranye ibiganiro na perezida w’Ubufaransa François Hollande mu ruzinduko arimo muri icyo gihugu. Urwo ruzinduko rwa Jakaya Kikwete rwerekanye ikizere amahanga akomeje kugirira igihugu cya Tanzania cyane cyane muri demokarasi no mu iterambere. Uruzinduko rwa Kikwete i Paris rwahuriranye n’italiki ya 28 Mutarama ya buri mwaka abanyarwanda bibukaho umunsi wa demokarasi ariko iyo taliki ikaba itizihizwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda kuko buzi neza ko butagendera kuri demokarasi n’ubwo inkotanyi zateye igihugu ariyo ziririmba ; ikibazo cy’ubutegetsi bubi mu Rwanda butera umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari kikaba cyaravuzweho mu ruzinduko rwa Kikwete i Paris.
 
Mubiganiro Kikwete yagiranye na François Hollande havuzwemo ku kibazo k’imihindagurikire y’ikirere ; Perezida Kikwete akaba yarashimiwe uburyo akurikirana icyo kibazo mu kanama k’umuryango w’ubumwe bw’Afurika gashinzwe ibidukikije, ako kanama kakaba kayoborwa na perezida Kikwete. Perezida w’Ubufaransa François Hollande yagaragarije Kikwete ubushake afite bwo guhangana n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere,ibyo akaba azabishimangira mu nama izabera i Paris mu mpera z’uyu mwaka iziga ku mihindagurikire y’ikirere ku isi. François Hollande yavuze ko igihugu cy’u bufaransa kiyemeje gutanga miliyari y’amadolari mu kigenga cyo kurinda ibidukikije.
 
Hollande yavuze ko ayo mafaranga azatangwa n’u Bufaransa muri icyo kigega azafasha imishinga izaba ishinzwe kurengera ibidukikije cyane cyane ku mugabane w’Afurika ukunze kugaragaraho amapfa aterwa n’izuba, itemwa ry’amashyamba, imyuzure, isuri n’ibindi. Igihugu cy’u Bufaransa kikaba gifasha igihugu cya Tanzaniya mu rwego rw’ubutwererane, mu mishinga ijyanye no kubona amazi meza, ingufu z’amashanyarazi no gutwara abantu n’ibintu binyuze mu kigega cy’abafaransa gishinzwe amajyambere.
 
Perezida Kikwete yishimiye ko ibigo byinshi by’abafaransa (entreprises) bitangiye gukorera kubutaka bwa Tanzaniya kandi icyo gihugu ubu kikaba gifite umuvuduko w’ubukungu ungana na 7% mu gihe kingana n’imyaka 10. Perezida Kikwete kandi yashimiwe umuhate agaragaza mukugarura amahoro ku mugabane w’Afurika. Perezida Kikwete akaba yarashimiwe uburyo yashoboye guhuza impande zombi zihanganye mu gihugu cya Sudani y’epfo ; izo mpande zombi zikaba zarashoboye gushyira umukuno ku masezerano y’ubwumvikane mu mujyi w’ Arusha muri Tanzaniya hagati ya Riek Machar na perezida Salva Kiir, uwo muhango ukaba warabereye imbere ya Kikwete. Ibihugu bya Kenya, Etiyopiya n’umuryango wa ONU bagerageje guhuza impande zombi zihanganye muri Sudani y’epfo birananirana ariko Perezida Jakaya Kikwete abigeraho adasakuje cyane kandi imishyikirano ibera mu gihugu cye !
Perezida wa Sudani y'epfo Salva Kiir agirana amasezerano na Riek Machar mu mujyi w'Arusha imberere ya perezida Kikwete

Perezida wa Sudani y'epfo Salva Kiir agirana amasezerano na Riek Machar mu mujyi w'Arusha imberere ya perezida Kikwete

Perezida Kikwete kandi yashimiwe igikorwa cye cyo kohereza ingabo z’igihugu cya Tanzaniya mu burasirazuba bwa  Congo mu rwego rwo kugarura umutekano muri ako gace. Kuba Tanzaniya yarohereje ingabo zayo mu mutwe udasanzwe w’ingabo za ONU ziri mu burasirazuba bwa Congo byafashije ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro inyuranye iri muri ako karere cyane cyane M23 yari yarananiranye!
 
Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yatanze igitekerezo cy’uko imitwe y’ibihugu by’amahanga iri mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane FDLR na ADF Nalu ko itagomba kurandurwa burundu hatabaye ibiganiro hagati y’iyo mitwe n’ubuyobozi bw’ibihugu ikomokamo ; icyo gitekerezo cye kikaba cyaramukururiye uburakari bwa Paul Kagame udashaka amahoro ariko Kikwete akaba yaragaragaje ko nta kundi byagenda ko ibiganiro ariyo nzira yonyine igomba kunyurwamo ibyo akaba yarabigaragaje ahuza impande zari zihanganye muri Sudani y’epfo ! Kugeza ubu umujyi w’Arusha wo muri Tanzaniya ukaba umaze kumenyekana ku isi yose kubera amasezerano anyuranye y’amahoro yagiye awuberamo : aha twavuga amasezerano y’amahoro y’Arusha y’Abarundi, abanyarwanda none hiyongereyeho na Sudani y’epfo.
 
Kugeza ubu Tanzaniya akaba aricyo gihugu cyonyine kumugabane w’Afurika kitabayemo ibikorwa by’intambara zo guhirika ubutegetsi cyangwa ngo abasilikare bafate ubutegetsi ku ngufu kuva cyabona ubwigenge.
 
Kurikira ikiganiro cya Kikwete ,Hollande na’abanyamakuru :
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :