Afurika-USA: Inama ya Barack Obama yabaye igisitaza ku baperezida b'Afurika bashaka kugwa kubutegetsi !

Publié le par veritas

Afurika-USA: Inama ya Barack Obama yabaye igisitaza ku baperezida b'Afurika bashaka kugwa kubutegetsi !
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila barizera ko Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama ari buvuge ku kibazo cy’imiyoborere myinza mu nama yatumiyemo abakuru b’ibihugu by’Afurika barenga 40 iri kubera muri Amerika, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila bakaba bizeye ko Perezida Obama arabwiza ukuri abakuru b’ibihugu by’Afurika ko batagomba guhindura amategeko nshinga y’ibihugu byabo kugira ngo bashobore kuguma kubutegetsi na nyuma ya manda zabo.
 
Kuri iyo ngingo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo bakaba bahamagariye abayoboke b’amashyaka yabo kujya mu mihanda kuwa mbere taliki ya 04 kanama mu gikorwa cyo kwamagana igitekerezo cyo guhindura ingingo y’itegeko nshinga kugira ngo Kabila aziyongeze indi manda, iyo myigaragambyo ikaba yitabiriwe n’abantu benshi.
 
Abanyepolitiki bakomeye muri Congo aribo Etienne Tshisekedi uyobora ishyaka UDPS, Vital Kamerhe na Martin Fayulu ntabwo bashoboye kwitabira iyo myigaragambyo ariko buri wese akaba yari ayihagarariweho. Iyo myigaragambyo ikaba yarabeye muri komine ya Ndjili ikaba yaritabiriwe n’abandi bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Kabila , abari muri iyo myigaragambyo baririmbaga indirimbo zivuga nabi Kabila n’ubutegetsi bwe.
 
N’abanyarwanda ntibicaye ubusa !
 
Mu gihe i Kinshasa abakongomani bisukaga  mu mihanda niko abanyarwanda bari mu mashyaka anyuranye bisutse mu mihanda ejo kuwa mbere taliki ya 4/08/2014 mu mujyi wa Washngton bamagana itumirwa rya Kagame muri icyo gihugu mu nama yari ihuje abakuru b’ibihugu by’Afurika na Perezida Barack Obama w’Amerika. Iyomyigaragambyo yatuguwe n’ihuriro RNC rifatanyije na FDU. Perezida w’Impuzamashyaka CPC Bwana Faustin Twagiramungu we yandikiye ibaruwa Perezida Barack Obama amusobanurira ko atari byiza kwakira umwicanyi kabuhariwe nka Kagame, muri iyo baruwa akaba yamusobanuriye ibyaha bikomeye Paul Kagame yakoreye abanyarwanda n’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse akaba ashyigikiwe n’abategetsi bakomeye bo mu gihugu cy’Amerika (Kanda aha wumve uko Twagiramungu asobanura iby’iyo baruwa)
 
Mu gutangiza iyo nama ihuje abakuru b’ibihugu by’Afurika ejo kuwa mbere taliki ya 4/08/2014 Umunyamabanga wa Leta w’igihugu cy’Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga  Bwana John Kerry yabwiye abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye iyo nama, ibyiza by’umuco wa demokarasi no kwita kuburenganzira bw’ikiremwa muntu. Kerry yavuze ko Amerika itazemera na gato abakuru b’ibihugu by’Afurika bahindura amategeko nshinga kugira ngo bahindure manda zituma bakomeza kwiyamamaza kubera inyungu zabo cyangwa iz’amashyaka yabo, Kerry kandi yasabye abakuru b’ibihugu by’Afurika gufungura urubuga rwa demokarasi mu bihugu byabo, bagafungura abanyamakuru bafungiwe ibitekerezo byabo kabone n’ubwo baba bashinjwa ibikorwa by’iterabwoba !
 
Iyi nama ikaba izarangiza imirimo yayo ejo kuwa gatatu taliki ya 6/08/2014 ikazibanda kubuhahirane bw’umugabane w’Afurika n’Amerika ndetse no kurwanya icyorezo cy’indwara ya Ebola. Kuri uyu munsi wo kuwa kabiri taliki ya 5/08/2014, abakuru b’ibihugu by’Afurika bakomeje kugirana ibiganiro n’abasenateri ba leta zunze ubumwe z’Amerika, abo bayobozi bose b’Amerika mu biganiro bagejeje kubakuru b’ibihugu by’Afurika babakuriraga inzira kumurima bababwira ko nta muperezida numwe USA izashyigikira iziha guhindura itegeko nshinga kugira ngo yiyongeze manda.
 
Biteganyijwe ko Perezida w’Amerika agirana ibiganiro n’abo bakuru b’ibihugu bose muri rusange kuko nta gahunda ihari y’uko perezida Barack Obama ashobora kubonana na buri mu perezida ku giti cye ; gusa John Kerry akaba yarakiri ku giti cyabo perezida w’u Burundi, Uwa Congo Kinshasa na Burukina Faso kugira ngo abumvishe ko batagomba kugerageza guhindura ingingo yo mu itegeko nshinga ngo bihe ububasha bwo kuziyongeza manda ! Ubwo tuzaba tureba niba izo nama bazumvise !
 
Ubwanditsi.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
MUBIREKE IGIHE NIKI NAHO KAGAME WE NTAKUNDI YABIGENZA URETSEKO YAVUZE UKURI KO NTA COUP DETAT IZBA MURWANDA NTAYO TUMUKOREYE KUGITI CYE NIWE UZAYIKORERA GUSA NAHUMURE RWARA ARAJYE ABIMUBAZE UKO BYAGENDA KOSE INYENZI ZIZABIBAZWA UKO BYAGENDA KOSE
Répondre
F
dukeneye umuyobozi uteza igihugu imbere,ariko muzabanze mwige<br /> ikinyabupfura mubone gushaka ubuyobozi ,ariko ubundi uwabubaha ibyo mwandika nibyo mwatwigisha?
Répondre
H
Niba witwa Furaha,aho ntawe utazi ibihabera,uburayi bateye imbere muli byose,canada,japan,australia,Singapore nibindi,wowe rero urata umuntu ufunga ba Kizito ngo kubera bumvako aribyiza kumvikana,akicisha inago incuti ze za kera,agatukana boshye uwarezwe ni inguri,biriya bihugu uvuga uko ushaka ariko udahohoteye uburenganzira bw'undi.Wabonye umuyobozi wirata kurasa abo ayobora kumanywa y'ihangu?sinshaka kukubwira byinshi, ubuhake ko bwarangiye,nikuki mugihakwa.umuntu ateza imbere igihugu iterabwoba mwe mukavuga ko ari iterambere ry'amajyambere?
E
Inzira yo gushaka amahoro n'ubwiyunge bwa banyarwanda bidashingiye ku moko cg uturere biraruhije aliko ibiruhije nibyo bigomba kudutera imbaraga kugirango dukomeze iyi nzira irembere yacu. Igihigu ni icya banyarwanda kandi ni nabo bagomba kugiharanira bakizanamo demokrasi. Niba kandi FPR Yaragurishije u Rwanda n'abanyamerika, abanyarwanda bagomba kumenya ko ari ighugu cyabo bakakibohoza abo banyamahanga!! FPR NTABILTEKREZO IGIRA ICYO IFITE NI ITERABWOBA!! HARAKABAHO IMANA KANDI IKOMEZA GUTIZA IMBARAGA ABANYARWANDA KUGIRANGO BIGOBOTORE INGOMA YA RUVUMWA YA FPR!!
Répondre
N
Ngo &quot; kabone niyo baba bashinjwa ibikorwa by'iterabwoba&quot; cyangwa kabone niyo baba barateye grenades mu masoko yo mu Rwanda bakica inzirakarengane, bakaba ari aba FDLR! Ariko murikirirgita mugaseka pe! Amerika ntimuyizi: Iyo uzanye terrorisme kuri bariya bagabo, ibyo mwavugana byose biba amazi bakagusezerera. Ntimukajye rero mubeshya ngo mwandike ibibanezeza nkaho ari ko kuri!
Répondre
H
Ariko kuki FDLR muyigaya noneho mukanayitinya?umwe muyobozi yavugiye muli kenya ko mugomba gusinzira,niba rero musinzira mwakwicura mukabona FDLR,izo nzozi zizageraho zibe impamo.Grenades ziterwa namwe,amayeri yo kujijisha yo mufite doctorat.Ibyo uvuga bya ba shobuja Amerika imeze nk'inkono ibira irimo ubusa.Nonese Obama utarasuye ibyo bihugu yita ko ntademocratie;yarangiza agaca inyuma akabatumira usibye ko nabo ba prezida arink'imiziha ikururuka inyuma y'ihene,baba ari abanyagaciro umuntu akagusuzugura kuriya.reba nk&quot;uriya wa Kenya ,obama niho avuka ariko ntarahakandagira.ariko undi bamuhaye itike ati ngomba kujya kuramya Usa.Ubundi hari ukuntu gashakabuhake yagombye gutegeka abantu baciye muli kaminuza usibye ko benshi ntayo baciyemo cyane Kagame.universite yayigiye mu rugano camputer ye ya machinigani.<br /> Amerika ikunda abayobozi b'abagome n'abajura kugirango bajye babasahurira.Kagame akaba doyen w'abo bajura babagome.Ariko iminsi ikuna ingwe kandi iminsi y'igisambo irabaze.