Rwanda/Congo: Abasirikare ba Congo barishwe

Publié le par veritas

Ingabo zishinzwe kugenzura umupaka w'u Rwanda na Congo harimo n'ingabo z'ibihugu bifite ikicaro gihoraho muri ONU

Ingabo zishinzwe kugenzura umupaka w'u Rwanda na Congo harimo n'ingabo z'ibihugu bifite ikicaro gihoraho muri ONU

Hamaze kumenyakana ibyavuye mu bizamani byakozwe ku mirambo 5 y'abantu bishwe igihe igisirikare cy'u Rwanda cyakozanyagaho n'icya Congo ku mupaka w'ibihugu byombi ku itariki ya 11 za kuno kwezi.
 
Ibyo byasabwe n'intumwa zo mu muryango wa CIRGLR zishinzwe kureba ibibera ku mupaka w'Urwanda na Congo zari zasabye ko bikorerwa. Izi ntumwa zo mu kanama kitwa Joint Verification Mechanism zari zasabwe gukora iperereza nyuma yaho impande zombi zitiye ba mwana ku washoje iyo mirwano kandi n'uburyo abahaguye bishwe bigakomeza gukurura urujiko.
 
Umwe mu baganga bapimye imirambo yabwiye BBC ko benshi muri abo basirikare barashwe inshuro nyinshi mu bice by'imibiri bitandukanye, birimo mu gituza no munda. Umwe muribo yarashwe inshuro 8 mu mugongo. Uwo muganga yavuze ko ayo masasu yose adashobora kuba yararashwe mu mirwano ngo kuko uwabarashe yarabegereye cyane.
 
U Rwanda rwahakanye ibirego bivuga ko bishe abasirikare ba Congo, ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko abo basirikare 5 baguye mu mirwano bamaze kwinjira ku butaka bw'u Rwanda, bagatera ingabo z'icyo gihugu.
 
Umuvugizi wa leta ya Congo, Lambert Mende, yavuze ko imirambo yose yagaruwe muri Congo ivuye mu Rwanda nyuma y'imirwano yabereye ku mupaka, yagaragaje ko abo bantu bishwe, ariko ko umwe muri abo bantu yari umusirikare wa Congo. Uwo muganga yabwiye BBC ko 4 aribo bari abasirikare ba Congo; 3 bari abacaporali n'umwe w'umuserija, undi umwe we ngo ntiyashoboye kumenyekana.
 
BBC yashoboye kubona icyegeranyo cyakozwe n'akanama gahuriweho n'ibihugu 10, gashinzwe gukora iperereza ku mipaka y'ibihugu byombi, akanama kashyizweho n'umuryango mpuzamahanga w'akarere k'ibiyaga bigari.
 
U Rwanda ariko rwanze gushyira umukono kuri icyo cyegeranyo. Icyo cyegeranyo kirimo ishusho mbonera yerekana udusozi 2 iyo mirwano yabereyeho kw'itariki ya 11 z'uku kwezi. Iyo shusho yerekana ko udutwe twabereyemo iyo mirwano, Kanyesheja ya mbere n'iya 2 turi ku butaka bwa Congo. Ariko u Rwanda ruvuga ko Kanyesheja ya 2 iri ku butaka bwarwo.
 
BBC
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
Harya sha ngo witwa morel?ntabwo nziko ukunda igihugu cyangwa wowe ubwawe.Inkotanyi zitera abantu barizikomye kandi ngo ni mbi jye numvaga baza iwabo nta nkomyi.FDLR igizwe n'amoko yose ntabwo ari abahutu gusa harimo abatutsi,nta nubwo ari interahamwe gusa ni uruvange rw'urubyiruko rwose.niba mudatinya bariya bantu kuki aribo muhoza mumpapuro?no mumvugo,donc kurya bafataga inzirakarengane ngo ni ibyitso urabishyikiye?Nongere umeze nka yambwa y'isega imoka yumvishe shebuja kandi abajura yababonye kare. Twe dusabira igihugu amahoro naho wowe umeze nk'ivunja riri mukirenge ryibwira ko ntaruhindu n'ibikwasi biriho, cyangwa imungu mu makawa n,ibishyimbo yibwira ko nta dedeti cyangwa umuti wica imungu ubaho nawe niko umeze.dore bariya uvuga ko batatahuka nibo bakuvuna utewe.Nako uri muli Babylone ntacyo muzaba!!nuko Museveni ahari wo kubakira kuko Kikwete we sinzi ko yakongera kwikururira imbaragasa.<br /> Rero sha we kwigira nk'umuziha w'inka utaragwa.cyangea kumera nka WC itogeje bibagiwe gusukamo amazi.urumva wa muhopfu wuzuye amashyira Gaspo kuvuga amabwa y'ibirofa .
Répondre
V
Ariko se iri rwana rya hato na hato rya Kigali ko rirambiranye ! Agakomye kose igisubizo ni ukurasa, ni ukwica nta kindi ! Ariko se abayobozi bacu bazi ikinyejana tugezemo ? Amategeko nakurikizwe u Rwanda rufatirwe ibihano kubera izi mpfu z'inzirakarengane ziguma ziyongera mu gihugu no hanze yacyo kubera inyungu z'agatsiko k'injiji wagira ngo bari mu kinyejana cya 12.
Répondre
M
Ariko ubu bwega muba muteza nubwiki? Murarizwa niki ko mwumva muzi kurwana mwakenyeye mukabona aho kwirirwa murira ngo Rwanda yishe abasirikare ba FDLR/ FARDC! Bibe isomo ko nbunndi nimugaruka muzabona urwo imbwa yaboneye ku ivomo. Nari nibagiwe ko namwe muri izo za nyarubwana! Nasetse napfuye!
Répondre
K
Ndabwira wowe witwa Morel....njyambona ibyo wandika ariko nibitutsi gusa Kandi byuzuye ubuhubutsi........ntabwo arubupfura
K
Ariko wagiye ucisha make ko ukuri guhari Kandi Kiri munzira zo kugaragarira Bose.amasasu uvuga ntakemura ibibazo ahubwo arabyongera;Nina urumugabo nyawe ntiwagatinyitse gushira isoni utukana bene ako kageni.shyira mubwenge wibaze.kuki u Rwanda rwanze gusinya iyo report??nyabuneka tuve mumanjwe duharanire ukuri Kandi tubane amahoro.twese turimwisi duhita.Gusa uhindure amagambo yawe yubushizi bwisoni sumuco.
U
Eerga amayeri ya reta ya kagame yaramenyekanye, kandi n'ikoranabuhanga rigeze kure, nti baziko ubu abaganga bamenya uwishe umuntu n'aho yamurasiye n'isasu ryamurashe naho ryaguriwe! Yewe birabayobeye pe.
Répondre