RDC: SADC iritegura gufungura ibiro i Goma byo gukemura ibibazo bya FDLR

Publié le par veritas

Perezida wa Angola José Eduardo dos Santos akaba umuyobozi wa CIRGL, n'igihugu cye kikaba ari umunyamuryango wa SADC.

Perezida wa Angola José Eduardo dos Santos akaba umuyobozi wa CIRGL, n'igihugu cye kikaba ari umunyamuryango wa SADC.

Amahanga akomeje kwita ku kibazo cya FDLR kuburyo umuryango w’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo SADC wiyemeje gufungura i Goma ibiro bigomba kwita kubibazo byayo by’umwihariko. Ibi bikaba bishimangira uruzinduko ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Angola aherutse gukorera mu karere, aho yasobanuriye abayobozi b’ibihugu bikagize ko icyo gihugu cyahagurukiye gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo mu buryo burambye!
 
Nkuko amakuru dukesha Radio OKAPI yo muli RDC abivuga,intumwa z’Umuryango w’Afrika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu ruzinduko muri Kivu y’amajyaruguru kuva kuri uyu wa Gatanu taliki ya 06 Kamena. Izo ntumwa zatangaje ko uwo muryango ugiye gufungura mu bihe bya vuba aha cyane i Biro by’ubuhuza byayo i Goma bigamije by’umwihariko gukemura ikibazo cya FDLR.
 
Izo ntumwa ziyobowe na Mothae Tanki, umuyobozi w’u rwego rwa politiki,ingabo n’umutekano by’umuryango wa SADC. Uwo muyobozi yabonanye na bamwe mubayobozi b’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo Monusco barimo General Abdallah Wafy intumwa idasanzwe yungirije y’umunyamabanga mukuru wa Loni, akaba ashinzwe ibikorwa bya gisilikare mu burasirazuba bwa Congo.
 
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 7/06/2014, intumwa z’umuryango wa SADC zasuye kandi abasilikare 97 ba FDLR bashyize intwaro hasi bakaba bari mu nkambi ya Kanyabayonga icungiwe umutekano na Monusco.
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Aho uyu mugabo we aramenya ikimukubise? Kagame ahangayikishijwe n'umuntu wese ushaka ko abanyarwanda b'impunzi baba muri Congo bavugwa, nabo bakitwa abantu aho kwitwa abicanyi n'abanzi b'u Rwanda uyu muperezida w'Angola abe maso kuko Kagame ntakirasa nijoro!
Répondre